Digiqole ad

Inama nkuru y’ubuyobozi ya BRD yabonye umuyobozi mushya

Inama rusange y’abanyamigabane muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda “BRD” yateranye kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 31 Werurwe, yakuye NDUNGU Bernard ku ntebe y’ubuyobozi bw’inama nkuru y’ubuyobozi imusimbuza Francis MUGISHA.

BRD yibanze ku guha inguzanyo abantu bifashije kandi yari ishinzwe gufasha abatishoboye n'abafite ubushobozi buciriritse none ishobora kwegurirwa abikorera.
BRD yibanze ku guha inguzanyo abantu bifashije kandi yari ishinzwe gufasha abatishoboye n’abafite ubushobozi buciriritse none ishobora kwegurirwa abikorera.

Mugisha azanye muri BRD ubumenyi n’inararibonye kuko asanzwe mu kazi nk’aka dore ko yari anasanzwe mu nama y’ubuyobozi ya BRD, by’umwihariko kandi akaba akora icungamutungo nk’umwuga.

Mu gihe cya vuba, Mugisha yabaye perezida w’ikigo “Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR)”, akaba yarakoze kandi mu nama z’ubuyobozi z’ibigo bitandukanye harimo na BRD, aho yahoze ashinzwe komite y’ubugenzuzi muri banki.

Alex Kanyankole, umuyobozi mukuru wa BRD akaba yamwifurije ikaze mu kazi n’inshingano bikomeye bafite, kandi ngo yizeye ko ubuhanga n’inararibonye azanye bituma barushaho gukomeza kugera ku byiza byinshi.

Ndungu wari waragiyeho muri Nyakanga 2013 asimbuye ntabwo yirukanywe ahubwo ni uko aherutse kubona imirimo mishya mu gihugu cya Kenya.

Ubuyobozi bukuru bwa BRD kandi bwashyize Dr. Daniel UFITIKIREZI mu nama y’ubuyobozi ngo ahagararire Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi “Rwanda Social Security Board (RSSB)” nacyo gifite imigabane muri iyi banki.

Dr. Ufitikirezi afite aje gufatanya n’abandi batandukanye bagize inama y’ubuyobozi ya BRD barimo Rutabingwa Athanase, Kanyangeyo Agnes, Rwigamba Eric, Kagabo Vianney, Kayitesi Antonina Rutembesa, De Wandel Erwin na Hategekimana Cyrille mu guteza imbere iyi banki.

Inama rusange kandi yemeje imyanzuro itandukanye, irimo no kwemera raporo y’imari y’umwaka wa 2013, igaragaza ko muri uwo mwaka BRD yagize urwunguko rwa miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,0000,000 Frw).

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2013, inguzanyo zazamutseho 39%, hatanzwe miliyari zigera kuri 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibarize akabazo: Usibye gusamira hejuru ibintu kuko HE yabivuze, buriya turebye abo bifashije BRD yagurije ntabwo wasangamo abayobozi,abapolisi n’abasilikari bo hejuru? Uwo bari guha kuyobora iyo bank yari kwima inguzanyo abo bantu koko?Njyewe ntabwo nari kuyibima.

    • ufite ikibazo gikomeye bo sabanya Rwanda nkawe!!!!!!!!!!!!! urabaziza iki!!!!!!!!

      • Niba warakurikiye neza bayinenzehwiki?Gitumye ahubwo igiyekwegurirwa abikorera?Ko aho kugurizabakene yagurije abifashije. Twibukiranyeko Iyo bank yashyizweho n’ubutegetsi bwa Kayibanda muri 1967.

Comments are closed.

en_USEnglish