Digiqole ad

Imyumvire y'abaturage ni cyo kibazo – Kaboneka

 Imyumvire y'abaturage ni cyo kibazo – Kaboneka

Minisitiri Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa kabiri yabwiye Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage ya Sena ko imyumvire y’abaturage bahora bumva ko Leta izababonera byose ariyo ituma iterambere ritagerwaho uko bikwiye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka

Yavuze ko iyi mitekerereze yo kurindira gukorerwa byose na Leta bo ntibumve ko hari icyo bakwikorera ngo igifitwe n’abatari bake.
Minisitiri Kaboneka ati “Umuntu akumva n’icyo ahawe atari icye ari icya Leta ntashobore kuvuga ngo reka ngihereho niteze imbere. Umuntu bamwubakira inzu atayigurisha cyangwa ngo acane ibiti byayo agahamagara ngo muze munsanire inzu yasenyutse.”
Atanga n’urugero ku bahabwa inka ngo zibateze imbere bakazigurisha, bakazirya cyangwa ntibaziteho bikwiye.
Ati “Iyo ugarutse inyuma usanga ikibazo k’imyumvire gikomeye cyane.”
Iki kibazo ngo gituma igihugu kitagera aho gikwiriye kugera.

Hon Sen. Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo we avuga ko Inteko rusange z’abaturage ku midugudu zakagombye gukemukiramo ibibazo byinshi zumvikanye nabi.

Asanga  iki cyari igitekerezo cyiza cyo gukemukiramo ibibazo birimo n’ibi bishingiye ku myumvire. Ariko ngo aho Abasenateri b’iyi Komisiyo bagiye hose basanze izi Nteko rusange z’abaturage zikorwa nabi ahandi ntizibe.

Muri izi Nteko ngo hari aho usanga bicara bategereje ko Leta ariyo izabagezaho ibikorwa by’iterambere, bakivugira ibindi bibazo.
Hon Dr Ntawukuriryayo Ati “Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage nta Njyanama n’imwe yigeze yicara ngo ikiganireho, bose baba bumva ko Leta ariyo bireba kandi ibi byose byagakwiye gukemukira mu nteko y’abaturage kuko baranaziranye neza. Njyewe rero numva iyi nteko y’abaturage yadufasha gukemura byinshi.”
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Niba numvise neza Minister Kaboneka, umuturage uhingishwa ibigori gusa byarumba agasonza agasuhuka ni ikibazo cy’imyumvire mibi ye. Uwimurwa nta ngurane yijujuta kubera ikibazo cy’imyumvire iri hasi. Utagira amazi mu matiyo yagejeje iwe aba afite imyumvire idahwitse. Uwakwa ruswa atayitanga ntabone servisi afitiye uburenganzira, imyumvire ye iri hasi sana! Amanyanyanga yose agaragazwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta ahombya Leta ibyagombye guteza imbere abaturage, ni ikibazo cy’imyumvire ya Ngofero. Za Gishoma Plants n’imishinga ya Kalisimbi bitwara za miliyari mirongo z’imfabusa kubera imyumvire y’abaturage. Byanze bikunze abarimu babura imfashanyigisho za programu zihindagurwa hato na hato kubera imyumvire y’abaturage. Ba Meya n’ababungirije begura hato na hato, ni ikibazo cya mayindiseti ya grassroot nk’uko tuyita. Ibitagenda neza bindi byose bivugirwa hariya mu mwiherero i Gabiro, umuturage niwe nyirabayazana… Ngo ruhaya yanyereye mu giheri (cy’amasaka abyazwa umutsima), bayikubise agahini iti aho bishya bishyira ndahazi (ku burisho bw’akaboga).

    • @Iryamukuru, ibyo uvuga ni ukuri!Gusa na minister Ku rundi ruhande afire ukuri, hari abaturage bamwe na bamwe ubona ibyabo bidasobanutse, ntiwambwira ukuntu umuntu w’umugabo, muzima, ufite amaboko abiri, leta imwubakira inzu, nyuma y’imyaka 5, inzu ikenda kumusenyukiraho ategereje ko bazaza kuyimusanira. Ntibyumvikana.

      • NIbariko se wamwigishije akabifata mumutwe noneho watangira kwinanirwa ugatangira guhindura ivanjiri urumva ikosa arirye

    • hahaaa umenya Hon. Minister nafata umwanya agasoma izi comments azamenya aho ikibazo nyakuri kiri. Nibyo rwose dufite abantu bamwe batumva ko bagomba gukora bakikemurira ibibazo bimwe na bimwe. Urugero rworoshye nange sindasobanukirwa uburyo umuntu w’umugabo udafite ubumuga asaba leta kuza kumucukurira ubwiherero, cyangwa abubakirwa amazu bagahora basaba ko leta igaruka kuyasana kandi bahari ari bazima yemwe bamwe banakora!
      Ariko nanone ibyo kurunda ibitagenda cyangwa ibitihuta ku baturage nange simbyemeye; Kaboneka anyuze amaso muri raporo za Auditor General na PAC abone kugira icyo atubwira.

  • Harya buriya ba nyakubahwa baba bagira ngo umuturage yikorere byose, kugeza no kukwibungabungira umutekano arara amarondo aho kuryama ngo aruhuke, hanyuma imisoro atanga, inguzanyo n’imfashanyo bisabwa mu izina rye, byo bikore iki? Bivemo imishahara y’abo ba nyakubahwa? Bibafashe gukora inama za hato na hato? Bagure za V8 bishyura igice? Babone frais de mission zo guhora mu mahanga n’aya za Rwanda Days? Ni akumiro!! Ese buriya imfashanyo n’inguzanyo musaba mu izina ry’abaturage, bimwe bizishyurwa n’abataravuka, bihagaze umuturage niwe wamererwa nabi mbere y’abacunga izo nkunga n’inguzanyo, ni ukuvuga mwebwe ba nyakubahwa?

  • Abaturage baramutse bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byose, abategetsi bo ubwo inshingano yabo yaba iyihe? Ikibabaje cya Afrika, nuko abategetsi b’igitugu bayobora ibyjnshi mu bihugu baheza abaturage mu bijiji n’ubukene ku bwende, kugira ngo babone uko babayobora badakopfora, babacamo ibice (divide and rule) bakoma amashyi gusa nta kindi. Tekereza nko kubona umuntu utegeka igihugu kirimo intambara imyaka irenga 15 cyangwa 20, kandi ugasanga aracyashaka gukomeza gutegeka, yarananiwe kugarura ituze n’umutekano. Aba yumva akiganisha hehe?

  • Nyakubahwa Minister, ubundi iyo umunyeshuri (umuturage) afite abarimu beza (abayobozi), mu myaka 24 (1994-2018) aba yaratangiye akanarangiza ikiburamwaka, akiga amashuri abanza, ayisumbuye, na kaminuza akayirangiza mu rwego rwa master aramutse atarasibiye kenshi, akaba ategereje kubona PHD. Niba rero abayobozi mwigisha abaturage kuva muri 1994 kugeza ubu, bakaba bakiri ku myumvire ya nursery cyangwa primary, si umunyeshuri ufite ikibazo gusa, na mwarimu akwiye kwikebuka, akikorera isuzuma bwite (self-evaluation) nta buryarya, akareba b’ubuziranenge bw’imfashanyigisho akoresha. N’urugero rwiza atanga kuko kora ndebe buri gihe iruta vuga numve.

  • Ariko mbere yo gutokora ijisho rya mugenzi wawe banza ukize umugogo uri mu ryawe. Nyakubahwa Minister, namwe mwisuzume.

  • Njye ntekerezako Minister Francis Kaboneka abonye ko umuturage wa none atandukanye n’uwo arimo avuga. Bwana Minister, buriya musomye izi comments, mwe ubwanyu ntimwakwifatira icyemezo kubyo mwabwiye abashinzwe kugenzura imikorere yanyu!?!

  • Aya magambo yuyu muyobozi aratangaje kuko agaragazako tugifite urugendo rurerure. Ni gute all failures zitirirwa umuturage? Abaturage hari uruhare bagira ariko ntekerezwko arirwo rutoya kuko ibyo bakora byose bigengwa na politike ba Kaboneka bashyiraho. Nkuko Ryamukuru yabivuze ni gute umuturage wamutegeka guhinga ibigori byakuma kubera kubura imvura ngo afite inzara kubera imyumvire mibi? UMuturage umaze imyaka 20 atuye bannyahe ngo kuko yanze kuhava nta ngurane ngo ni imyumvire mibi, harya ibibazo byose uru Rwanda rufite biterwa n’imyumvire mibi y’abaturage cyangwa ni iya banyakubahwa nka kaboneka na bagenzi be? Umuturage yatojwe humirizankuyobore buriya imyumvire mibi agaragaza mwayishakira mubamuyoboye kuko umwana akura uko umureze. BAyobozi cyangwa bategetsi, nimujya mumara kwijuta ibya rubanda mujye mwihangana muruhe amahoro.

  • Jyewe ntekereza ko abayobozi badafata umwanya wo kuvugana n’abaturage kugira ngo bamenye ikibafitiye akamaro mbere y’ibindi byose. None se wakubakira umuturage inzu ifite agaciro ka 8 million atigeze afata mu ntoki akareka kuyigurisha kandi aba yaburaye? Inka mubaha bazivuza bate? Bakazitunga bate nta income bafite ihagije? Muzareke kubaha amazu n’ibintu. Ahubwo muzubake ubushobozi bwabo bwo kwikorera, munashake imishinga ibaha akazi. Jye nsanga ikibazo kimyumvire kiri mu bayobozi cyane kurushaho baba batazi ibyo abaturage babo bacyeneye mbere n mbere.

  • Minista, iyo muha umuturage inka udafite n’urwara rwo kwishima ubwo muba mubona azayigaburira ibyo avqnye he? Nirwara izavuzwa n’amafaranga avanye he?! Muhe abaturage ubushobozi(imirimo itanga umushara) nacyenera inka, inkoko, ihene, intama cyangwa ingurube azayigurire. Apana kumuhatira ibyo mwishakiye mutazi niba we abikunze.
    Mumutwe rero burya n’ahabayobozi hagira ikibazo. Nuko mutabyemera. Iyo mwicaye hejuru iyo ngo gira inka, niki kibereka ko abanyarwanda bose baramutse bafite inka baba abakire?! Ahubwo se izo nka zamara iki?!

  • Politicians, especially in Africa have no interests in having intelligent citizens. When it comes to changing constitutions, elections they are ingenious! As to accountability, they become different . Ngayo nguko, tuge twihangana.

  • ni gute umuturage azitunga akanatunga leta ko nirirwa numva ngo abaturage niwo mutungo w’igihugu

  • None se ko atavuze kuwari yahinze amasaka kuri 53hegitari muri Kirehe, Gutufu Consolee akayarandura, akajya gutanga ruswa muri Ngoma bakamwimururayo kubera ikimwaro? Uwo muturage yari kubona umusaruro wa milioni zigera muri 50 bakaba baramusubije ku isuka ubwo azatera imbere?

  • Nanjye ndibariza minister kaboneka iyo muhatiye umuturage kumuha ingurane yinzu yicyumba kimwe,we akavuga ko yifuza guhabwa ingurane yamafaranga kugirango nawe yiteze imbere kd ateze imbere igihugu cye urugero nabaturage batuye kangondo na kibiraro harya ubwo umuturage yatera imbere ate ?cg ahubwo azasubira inyuma?Urundi urugero umubyeyi wacu nyakubahwa president ahora aduha impanuro NGO ntampamvu yo guhitirirwamo ko tugomba kwihitiramo,none mwebwe nigute muhitiramo umuturage icyo adashaka?murakoze

  • Iyo bibananiye mugatangira kwitakana imyumvire yabaturage mumaze imyaka irenga 20 kubutegetsi bisobanuye iki? Ese ntimwari mubazi cyangwa ubu nibwo mutangiye kubamenya? Imvugo nk’izi zuzuyemo kutubaha abo baturage bategekwa. Harya iyo ikipe itsinzwe birukana abakinnyi cyangwa antereneri?

  • Kaboneka we, uzabona uri i rwanda!!!

Comments are closed.

en_USEnglish