Digiqole ad

Imyumvire ya Papa Francisko ku butinganyi, itandukanye n’iy’uwo yasimbuye

Mu kiganiro Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisco yagiranye n’abanyamakuru yagaragaje byinshi ku byo atekereza ku bashakana bahuje ibitsina, n’uruhare umugore ashobora kugira muri Kiliziya, Papa yavuze ko “Ntaburenganzira afite bwo gucira urubanza abatinganyi.”

Papa Fransisco
Papa Fransisco

Papa Fransisco yatangaje ko abantu badakwiye gutera ibuye abatinganyi cyangwa kubagirira nabi.

Umushumba wa Kiliziya yagize ati “Niba umuntu ari umutinganyi ariko akaba ashaka Imana kandi afite ubushake, ndi nde wo kumucira urubanza?”

Imvugo ya Papa mushya irasa n’iyoroshya ibintu kuruta uwo yasimbuye Papa Benedigito XVI.

Ku bijyanye no kuba abagore bahagara imbere y’imbaga bakigisha nk’uko abapadiri babikora, Papa yasubije “hoya”, gusa avuga ko imirimo y’abagore muri Kiliziya ikwiye guhabwa agaciro.

Mu kiganiro cyamaze iminota isaga 80, Papa asubiza ibibazo by’abanyamakuru mbere yo kuva muri Brezile, yagize ati “Nti twagabanya inshingano z’umugore kuri alitari cyangwa kuba akuriye umuryango w’ubugiraneza, hagomba kubaho benshi.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye ko abatinganyi bemerwa mu muryango mugari w’abatuye isi nubwo mu nyigisho za Kiliziya ubutinganyi ari icyaha gikomeye.

Papa asubiza abanyamakuru yagize ati “Inyigisho za Kiliziya zirabisobanura neza.” Ati “Zivuga ko batagomba gutotezwa kubera iyo mpamvu ahubwo bagomba kwakirwa mu muryango.”

Nubwo imvugo ya Papa yoroshya ibintu ku batinganyi, yamaganye abashaka kubakorera ubuvugizi.

Papa ati “Ikibazo si ukuba umuntu yaba umutinganyi. Tugomba kuba abavandimwe. Ikibazo ni ubuvugizi bukorwa mu izina ry’abahisemo uwo murongo, cyangwa bugakorwa n’abashaka inyungu zabo, abitwaza pilitiki, aba Illuminati; ubuvugizi butagira umubare. Iki ni cyo kibazo gikomeye.”

Source:BBC
HATANGIMANA Ange Eric

0 Comment

  • Umu papa ushyigikirira abatinganyi nawe ntasobanukiwe nijambo ry ‘ Imana papa yarakwiye kuva muri afurika abazungu bose nibamwe bakunda mukibuno kubi.

    • Iyi mvugo ya Papa ndabona idashyigikiye abatinganyi kuko mu gika cya nyuma cy’inkuru hagaragaza neza position ya Papa”Ikibazo si ukuba umuntu yaba umutinganyi. Tugomba kuba abavandimwe. Ikibazo ni ubuvugizi bukorwa mu izina ry’abahisemo uwo murongo, cyangwa bugakorwa n’abashaka inyungu zabo, abitwaza pilitiki, aba Illuminati; ubuvugizi butagira umubare. Iki ni cyo kibazo gikomeye”
      Papa aravuga ko bariya bantu batagomba guhutazwa ariko akavuga ko ari ikibazo kubavuganira etc

  • ESE UMUNTU YAKWIBAZA NIBA NUYU NIB ATARI UMUTINGANYI?EREGA BIRIYA BYOSE BYAHEREYE MURIBO.
    M– USENGE BIKOMEYE

    • Ushinzwe iki wowe ucira abandi imanza.

    • @bushi, iyo ubyibajije wisubiza iki?

  • Aha birambabaje ndabona ijuru kurijyamo bigoye,mubwire abantu bihane ibyaha bikomeye nkibwo,nibindi bito tubone gukizwa ,tutazaba nkisodomu ni gomora,naho nuko hatangiye

  • Ubundi se urumva avuze iki? Uburyarya bwa Kiliziya muhera mu bushori shori nibwo bworetse u Rwanda. Bakiyitirira Imana ariko batamagana icyaha, ntawuvuze ngo abagikora babange ariko bababwize ukuri ko icyaha ari rurimbuzi naho ibyo kwigira abafilozofe ngo barize, bize iki se ko batigeze basobanukirwa ko Imana itabeshwa? Ubwo butindi impamvu atabwamagana ni uko abenshi muri bagenzi be yenda nawe ashobora kuba yarabunyuzemo. Bibiliya ayisoma gute iyo avuga ko icyo cyaha kitagomba gutotezwa? Byanditse mu kihe gitabo? Ni kuki Imana yarimbuye Sodoma na Gomora, cyangwa yibaza ko ari filozofe gusa zanditswe zitabayeho. Abamubonamo umushumba wabo mubure gukizwa mukamaramaza muzitwaze ngo na Papa yarabyemeraga, ni umwana w’umuntu nkatwe twese, ntawe agererayo, niyo mpamvu Kristo yapfuye kuko yararambiwe abasedukayo na bandi bayobyaga imbaga y’Imana. Wake up please!

    • Wowe uri nde wo guca imanza aka kageni koko????? Hagowe abiyita abamenyi mu by’Imana!

      • NTIMUKANGE UKURI NTA RUBANZA ACIYE AHUBWO AVUZE KO BURI MUNTU AZASUBIZA IBYE. KUVUGA UKURI SI UGUCA URUBANZA.

        • urubanza yaruciye JMV kuko yavuze ko papa arimo abeshya Imana kandi ndumva atari umuvugizi wayo cg umunyamabanga wayo nyabuna mujye mworoha mu magambo kuko arasenya aho kugira ngo nihandagaze ngo papa na kiliziya bagira batya kandi atari ko wowe ubyumva nahitamo kubasabira pls tujye tuba ba vuguziga
          Nyagasani akomeze atube hafi

    • Jya uva mu isezerano rya kera umenye neza ko Yezu yapfuye ngo tubabarirwe, Imana yacu ni inyambabazi ntifite imitekerereze igoramye nk’iyawe, yanga icyaha ntiyanga abanyabyaha. Kumva wifatira mu gahanga Umushumba wa kiliziya nkuko birababaje kandi byerekana ko analyse yawe ihengamye. Ndagusaba kujya ukoresha imvugo zubaha abandi.

  • N’akataraza kazaza!!!!!!!!!!!!

  • ego baba! n’uyu musaza se ashyigikiye ubu bubwa bwa bene wabo???Birababaje kweli.Uwanjye uzapfa uru nzamuvuma aka Musinga avuma Musheshambugu.Mana ube hafi utwiyoborere dore abakozi bawe bose baratuyobya! Twaragambaniwe ntituzi n’iryo juru batubwira tuzarijyamo nitubishinga. Masabo Nyangezi ati”Kamere muntu ko utuburabuza, kuki ikiza gitsindwa, kuki ikibi kimbuza amahoro, ese ubundi icyaha ni iki, ko ukuri kudasobanutse?”

  • Appeler le chien par son nom nta guca kuruhande tubakire mu muryango banduze n’abandi?hahahaa

  • 1 Corinthians 6:9(NIV)
    Or do you not know that wrongdoers WILL NOT INHERIT THE KINGDOM OF GOD? Do not be deceived: Neither the sexually immoral nor idolaters nor adulterers NOR MEN WHO HAVE SEX WITH MEN.

  • mujye musoma inkuru neza yemera ko ari icyaha gikomeye kandi atanemera ubuvugizi bwabo ahubwo mu muryango ntabwo dukwiye kubatererana ngo tubice tubatoteze.None se umwana wawe cg umugabo wawe ari umusinzi wamuta ngo nuko utabyemera.Please mugerageze kubiyegereza mubigishe bave mu ngeso Imana yanga urunuka.merci

  • Kiliziya idasobanutse—>amategeko adasobanutse—->amahano—–>Hell fire=Babyloni.

    • none se uzi inkuru ya nyamwongerabibi ntuzi ko turi mu gisibo cya ramazan, burya gutuka ukora ibyo wita ibibi uba wiyandikinsha ku rupapuro yamaze kugeraho nshuti

  • Ariko gigi nawe ubanza utabisobanukiwe neza koko none se umuntu nakora icyaha ntagahanwe ngo tumwiyegereze ahubwo waba umuhaye urwaho yakoreka imbaga, kudahana ni bibi wibuke uko byagendekeye umutambyi Eli nawe suko yari ashyigikiye abana be.

  • Yewe yewe ni ubwa mbere mbonye umupapa rwose!! Nibe n’abandi birariraga.Bibiliya ivuga ko bene abo bicwa batewe amabuye(niyo mpamvu sodoma bishwe n’amabuye yaka umuriro) naho mu isezerano rishya ho bavuga ko abameze batyo batazajya mu ijuru. None se washaka Imana ute utazibukira icyaha? N’ibi kweli umuntu ajya gukora yabitekerejeho? Oya ibi Papa ari gukora ni ugushakira abayoboke Kiliziya ye agirango abo batiganyi bativumbura dore ko ubavuze bahita bivumbura nka za bajeyi!! IIii inzira ijya kurimbuka abayicamo ni benshi mwese abatiganyi ni kalibu!!! Iyo umuntu yahawe inshingano yo gufasha umurimbuzi kurimbura se ugirango yareka umurimo we?

    • @Akajekaremerwa, soma “Matayo 15:8-9 8Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, naho imitima yabo indi kure. 9 icyubahiro bampa ni amanjwe, inyigisho bigisha ni amatageko y’abantu gusa”. Muvandimwe, Ninde wakubwiye ko Kiliziya yingingira abantu kuyijyamo cg kuyivamo? Ahubwo kuko Papa asobanukiwe neza ko Kristu ariwe nyiri Kiliziya, niyo mpamvu agera ikirenge mucye. Gusa sinzi bibiliya yawe uburyo uyisoma, ariko iyo gahunda ufite yogutera amabuye abanyabyaha, ntaho ndabisoma. Cyane cyane ko njyewe nka Oswald nakwihereho nyitera kuko ndi umunyabyaha. Wenda wowe wagize amahirwe wiyita intungane. Dushake Imana kurusha kuba abacuruzi mumadini. Murakoze!!

  • Biratangaje kumva ibyo,mubyukuri nubwo ntateka twabaciraho ijambo ry’Imana ryo ribaciraho ko nicyaha ndenga kamere ko nicyo cyatumye sodoma irimburwa,nka papa rero yakagombye kubasengera yivuye inyuma akareka kuvuga ko ntacyibawo abibonamo kereka niba nawe arimo kuko nicyaha gikorerwa ahiherereye kdi hari nabiyita abakozi b’IMANA babikora nabo bazarimbuka bitavuze ko hari abakijijwe kubera bo.mureke icyizira tukite ikizira.kdi nabagira inama yokuyoborwa nijambo ry ‘Imana kurusha kwitegereza aba pasteur.abapadiri nabandiiiiii kuko nabo harimo abayobye muijambo. murakoze

  • Uyu mu Papa ahubwo ni umunyapolitiki kuko ntabwo wapfa kumenya position ye ku kibazo runaka, ibisubizo bye biraburabuza bityo abisi ntibamenye icyo ashatse kuvuga.

    • NIYO MPAMVU BIBILIYA IVUGA KO ABANTU NKAWE BAKAZUYAZI IMANA IZABARUKA.

    • @agaca, niyo yavuza ingoma udashaka kumwumva, ntiwamwumva. Ariko ababishaka babikwiye baramwumva. Kumwumva si ikosa kubatamwumva, no kutamwumva si ikosa kubamwumva.

  • Abasenga ni dusenge cyane kugirango IMANA izaturinde ibintu by’ubutinganyi.

  • UYU PAPA RWOSE ARAJIJISHA NONESE NIBA ATAMAGANYE ABATINGANYE ARABASHYIGIKIYE .ABATINGANYE TURABAMAGANYE MU IZINA RYA YESU ABO BADAYIMONI BATEYE ISI TURAYAMAGANYE MU IZINA RYA YESU.EZEKIYERI 33,1

  • Yavuze ko bamutoye atabishaka , kandi Hari wenda abandi babyifuje ntibabibone , abazungu bose nibamwe Icyaha kumuzungu ntacyo bimubwiye .

    • Rose, ubwo ntubeshya ngo yavuze ko bamutoye atabishaka? Ntabyo yavuze, kuko iyo abivuga twari kubimenya. Abo hanze ntabari kubimenya abo munzu batabizi. Kubyo yavuze byo ntakibi, kuko nk’umubyeyi w’ababyemera, azi ko afite abana beza n’ababi, kdi ibyaye ikiboze irakirigata.

  • Nonese ubu Papa yigishije iki nkumuntu wakagombye kwamagana ibibi. Biratangaje kubona Umuntu wiyita ko ahagarariye Kristo avuga magambo ameze aryo. Ye baba we ubu se azatanga inama ki kubakora ibyaha nakumiro pee. Wowe uri rurangiza.

  • Iki ni ikizira cy’umurimbuzi.

    • Ariko ibintu n’imbwa zidakora ra! Abantu bazi ubwenge aribo babikora? Mwari mwabona impwerumwe yayobeye ku yindi ko isanga iyo bidahuje?Rwose twe kurushwa ubwenge n’inyamaswa.

  • Yego Mana, rekaraho gutuka uwasizwe amavuta. Ubutiganyi, ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ibyo n’ibyaha bikomeye kandi ababikora ntawubatera amabuye.
    Erega na Yezu yazanywe n’abanyabyaha kandi abemeye ko abiyegereza barakize. N’abo batiganyi bashobora gukira; ariko reka gutuka uwo muPapa, ahubwo ni umubyeyi ufite abana bazima akagira n’ibihararumbu.

  • Ubutinganyi n’icyaha nk’ibindi, icyo papa avuga ni ukutabica cyangwa kubahohotera nkuko byagiye bigaragara hamwe na hamwe. Kuko nubwo bakora ayo mahano bafite uburenganzira bwo kubaho. Bagomba kwigishwa kuruta kubahutaza. Araho yazu yari gucira urwo gupfa cyangwa gukubitwa wa mugore wasambanye abafarizayi bamuzaniye. Yaramwigishije aramubwire ati ngenda ntarubanza nguciriye ariko ntuzongere. Ibyo papa avuga ndabishigikiye, niba bigishwa bakanga kwihana, bafitanye dosiye n’Imana.

  • uzaba wiba utere amabuye uzambana, umugambanyi atere amabuye umwicanyi, indyarya itere amabuye umubeshyi,… nyamara mwese muri kimwe. Kwamagana umuntu ukora ikibi ntibivuga kumuhotera.

  • abanyamakuru ntimuvuga inkuru uko iri ntimugasobanure ibyo mutumva .ntimuzi icyo yashatse kuvuga

  • Erega papa ntahutaza agenda buke ntabwo yavuze ko ashyigikiye bariya batinganyi ahubwo ababazwa birengeje n;ababiheraho bagakora mabi!abanyapolitiques n;abandi

  • Icyo cyaha cy’ubutinganyi ni ikizira gikomeye.uwo “nyir’ubutagati yari akwiye kubyamagana, akavuga yeruye ko ari icyaha kandi nyine akanasobaura neza n’izo ngamba bafite zo kwegera no gusabiraabo bantu ba bataye umurongo. bantu b’Imana, mukomere ku gukiranuka kuko Yesu na natinda , uruphu narwo ruzaza maze Nygasani abaze buri wese ibyo yakoze.

  • abaroma 1:26-

    ahubwo uyu mumwitege niwe uzasohoza byoseeee
    ahaaaa.abafite amaso abona nimurebe ntimumere nkabari mu mwijima

  • pls tugomba guhangana nasatani uko byagenda kose kuko nawe ntatuje niyo mamvu natwe tudakwiye gusahinda dushobotsa ibidashoboka,muribuka na YEZU ubwe ahangana nabashyize isoko munzu y IMANA plse niba ari nimanza tuzazica kuko nirwo rugamba turimo turebera inkozi zibibi ngo ntitwaciramanza,niba mwibuka neza muribuka YEZU amaze gusubira mwijuru urugamba rwabayeho rwintumwa ze nasatani bakarobanura abazahajwe nibibi bakabamanika kandi mubyukuri bizwi ko nabo bemera IMANA plse ntidukwiye kurebera nkaho bitatureba nibabishaka ningumi tuzazijyaho,sinshidikanya tubyemeye bitakwanduza nabandi bari beza

    • Kristu Yezu akuzwe bavandimwe! Matayo 7:1-5 :1 Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, kuko uko muzaba mwaziciye, niko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, nicyo namwe muzagarerwamo. Komeza kuri2,3,4,5. Mbasomere na 5 Wa ndyarya we banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma ubone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho ry’uwo muva inda imwe.

  • Utazi ubwenge ashima ubwe. ntampamvu yogucira mweneso urubanza kuko nawe ntabwo uri shyashya

  • Ariko mwagiye mubanza kumva mbere yo kuvuga!kandi burya aho kuvuga ubusa wakwicecekera!

  • Njye ndabona uyu Papa ari cool kabisa.Ahubwo ahagurukire ikibazo giteye gitya: Abapadiri basigaye bafite ingo.Hari abarenze noneho,aho barya abana bagacira inkweto tu.None se ko bigomwe bakaba bamaze abana b’abanyarwandakazi,ubu basaza bacu bazarongora ibisenzegeri kweli.Uyu we ararenzeeeee(VRAC INES) arya utwana dukeye duhiye,,,,ndiwe nakwegura,,,,,arabacapa ukagira ngo ni Ishyirahamwe.Bakobwa bagenzi banjye muyange ariko sinaha Padiri tu,,,kuko ni umuruho.

  • Si urubanza ariko gutinyuka akabwira abatuye isi ko bari gukora amahano nkeka ko ntacyo byari kuba bitwaye! Ese naataatura ngo abivuga bizavugwa na nde? na obama se?… oya, Petero nawe yashize amaanga ahamya ibya yezu(su)mubihe bitari byoroshye namba.(acts 2.14-36) papa rero rwose yagombaga kwerura ko ubutinganyi ari amahaano. sodomo na gomora bazize iki?

  • ubutinganyi n’ubugome byose ni ibyaha bimwe!! Ese ko ntarumva hikomwe abatanga ruswa. abatinganyi nibabivemo ariko natwe twiba, dusambana cg tugambana twoye kumva ko byoroshye kurenza ibyo gutingana. uwishe n’uwatinganye bose barababarirwa! none se bazababarirwa twabaciye muri societe?.Ngaho utagira icyaha nabatere ibuye.Erega mwihaye papa ngo yabashyigikiye,imanza mwaziciye reka sinakubwira,…Kubaciraho iteka si cyo cyatuma bavaho nko kubaha agaciro nk’abantu bakigishwa ko ibyo bakora atari byo maze bagahinduka. Papa azi neza ko abatinganyi isi iramutse irangiye none batajya mu muriro bonyine! buri wese ku cyaha cye yiyiziho niyirebeho kuko ntabwo papa yaje gucira abantu ho iteka kuko bifite nyirabyo. Mujye musoma neza mwoye gusoma ibyo musanganywe mwiha papa utagize icyo abatwaye! Nyagasani yitaye ku byaha byacu ntan’umwe warokoka!!

    • ubivuze neza nk’umuntu wasomye kabisa! ukomeze ubambwirire

  • @Gashugi, ntabwo Papa yigeze ahakana ko kiriya cyaha atari amahano agayitse, ariko uretse naPapa, n’Imana yanga icyaha, ariko ntiyanga umunyacyaha. Nonese anyuranye n’uwamutumye, ngo ashimishe imyumvire yanyu? Yohana8:11 Yezu yunamutse aramubaza ati”mugore, babandi barihe? Ntan’umwe waguciriye urubanza?” umugore aramusubiza ati”ntan’umwe Mwigisha.” Yezu aramabwira ati”nanjye rero singuciriye urubanza, genda ariko uherukire aho gucumura ukundi. ” ubwose mwebwe muca imanza muri bande?

  • Ikibi kijye kivugwa nk’ikibi kuko ntabwo kizigera kiba cyiza. Nubundi tuzi ko ntawakwica abakoze ubutinganyi ariko niba ijambo ry’Imana ritubwiriza gucyaha ikibi, gutesha, guhana,…. ntaBWO TWARI DUKWIRIYE KUBA BA nTITERANYA kuko iyo ni Kirazira. Muri iyi Si duhora duhanganye na Satani, niyo mpamvu tutagomba guceceka ngo byitwe ko ari ukwirinda guca imanza kuko dukwiriye guhagarara mu kuri tukamagana ikibi. Intangarugero Isi yose iba itezeho ukuri n’uko yaba ibona ibintu, kubwanjye nakifuje ko ivuga ukuri, abantu ntibajye murujijo ngo habe kwibaza ngo ashyigikiye ubutinganyi cg ngo ntabushyigikiye, Imvugo itomoye kdi yigisha uwariwe wese wayumva niyo ntekereza yakaagombye gukoreshwa muri aya mahano yugarije isi aho gukoresha imvugo nakwita iya gipoliticien. Nonese niba abakomeye badahamije ukwemera kwabo muburyo butomoye kdi bwimbitse ubwo ibyo byaba bishatse gusobanura iki? Ese ntibikurura impaka mu bizera? None se birakwiriye? Ni iyi he mpamvu se? ; ubwoba se, kutiteranya se, ubupfura bwinshi se? Abaantu bakwiriye gushira amanga mubyo bizera kdi ntibarebere ikibi sinon ntaho twaba tujya ubwo byose twabireka bikaba maze Imana ikaba ariyo izicira imanza nk’uko benshi babivuga. Ariko njye numva ntaho buhuriye no gucira imanza abantu , kuko kuvuga ukuri no gucyaha ikibi ari inshingano z’uwatoranijwe ngo avuge ubutumwa bwiza kdi akanatoranywa ngo ahagararire abantu, ntabwo rero akwiriye kuba yaheza mu rujijo abantu bamwe na bamwe bamwumva.

  • @Nana, erega burya ntacyaha gito kibaho, ubwo rero gutoranya mo bamwe babaswe n’icyo tukabaca mumuryango, ntibikwiriye. Ahubwo dukwiriye kubegera, tukabagira inama, kandi tukabasabira ku Mana. Naho natwe abadakora icyo, uwadushungura yasanga dufite ibindi byaha dukora. Ahubwo mureke buri muntu uko yiyizi, kurusha uko yigaragaza cg uko tumubona, turusheho gutinya Imana, kuyubaha, no kuyikunda. Tuve mu cyaha n’igisa kacyo cyose. Murakoze

  • Kwamagana ikibi bitandukanye no kwamagana ugikora plz abatingana babimenye ko batari m’umurongo w’abana b’IMANA,kuko IMANA ibyanga urunuka gusa ubivuyemo agasaba IMBABAZI arababarirwa

  • sha nsanzwe ndi katolike w’iroma ariko iki gipapa cyemera ubutinganyi kiraga shiririzwa kurutare rwa kamegeli maze gisange rusufeli na bene wabo!

    • nta mugatolika w`i roma utukana.kiliziya yigisha kudashwana nabo mudahuje ibitekerezo…

      • uramubiye?Ariko wari kumubaza nigihuru avukamo,nta muntu uvuka mu bantu wo kuvuga iyi nvugo nyandagazi

  • IBYAVUNZWE BIRASOHOYE TURI MUMINSI YINYONGEZO ANTI CHRISTO ARI GUKORA CYANE NSHUTI BAKUNDWA NIMUGERAGEZE KUGARUKIRA IMANA NIZA GUTWARA ABAYO IZASANGE TWITEGUYE AMAHORO YIMANA ABANE NAMWE UMWUKA WERA ATUGENDERERE NIWO WABASHA KUDUHISHURIRA IKIBI NIKIZA MUGIRA AMAHORO!!

  • Ariko rero jye ndabona ibyo Papa avuga ari byo.ubutinganyi ntago ari cyo kintu bibiriya yanga gusa mu rwego rwa bibiliya ntikemewe kimwe nuko gusambana no kwica bitemewe, ese kuki izo mbaraga batazishyira mu kurwanya ubwicanyi n’ibindi. jye numva ntawabacira urubanza kuko niko aremye kandi n’undi wese akunze umusore/umukobwa unanutse (ni urugero)uwamubwira ngo izo feelings nazifashe hasi akunde ubyibushye yaba amubangamiye

  • Bavandimwe kandi nshuti ndabinginze ntimugereranye icyaha cyu butiganyi nibindi byaha nubwo byuese ali ibyaha umuntu ashobora kujya kwiba yashonje ihene ishobora kujya kona nayo iralikiye imyaka.aliko sindabona aho isekurume yimyindi sekurume, ntani nyamaswa iyaliyo yose ndabona ibikora.gutigana nukugaya imana yaremye Adamu na Eva.Nimwihangane ejo mutazalimbuka.nubwo utatigana aliko ukabishigikira,uzajyana nabo.nihame lidakuka.

  • Uburyarya bwa Kiliziya! Nta Papa washyigikira amarorerwa nk’ayo. Papa/Kiliziya Gatolika n’umubyeyi urumbya akababara, akanababarira, agasenga agatabaza Roho Mutagatifu.
    Kandi abatiganyi bazisubiraho bakire bazinjire mu bwami bw’ijuru wowe ukibacira urupfu rw’iteka. Nta cyaha kitababarirwa ahubwo dusenge twihane mu kigwi cy’abo bana b’Imana batabizi.
    Bazigorora n’Imana mureba.

    Ku musalaba Yezu yarambuye amaboko ahobera twese, aradusaba kuva mu kibi n’ubutiganyi burimo.

    Duhamagariwe kuvuna(GUTABARA) aho kuvuma. MURABYUMVA SE?

Comments are closed.

en_USEnglish