Imyigishirize mu kigo cy’imyuga VTC Rubona irakemagwa
Ishuri ya VTC Rubona riri mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Rubona ryigisha imyuga itandukanye nk’ubudozi, ububaji, guteka n’amashanyarazi riri kugaragaramo ibibazo mu gutanga uburezi ndetse n’ubuyobozi butubahiriza inshingano.
Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya yafunguranga iki kigo cya VTC Rubona yasabye bamwe mu banyeshuri gusobanura ibyo biga ariko abanyeshuri bagaragaje ko batumva ibyo bize cyangwa batabyize.
Guverineri yahise abaza abayobozi impamvu umwana amara amezi abiri yiga imashini yo kudoda ariko akaba atazi uko ikora, abayobozi nabo bananirwa kubisobanura.
Bamwe mu baturage baturanye n’iki kikigo bavuze ko umwana uragije hano agera hanze ugasanga nta kintu azi gukora kuko ngo bananirwa no gutera ikiraka ku mwenda wacitse, bigatuma bibaza ibyo biga kuri iki kigo cy’imyuga.
Bamwe mu barangiza muri iki kigo ahubwo ngo bahitamo kujya kwigishwa n’abadozi basanzwe babikora kuko ngo ari bwo babona ubumenyi buruta ubwo bavanye aho ku ishuri.
Aha ku ishuri Guverineri Uwamariya yagize ati « Iki ni ikintu kibabaje cyane kigaragaza ko ubuyobozi bw’iki kigo budaha agaciro inkunga baterwa zo kugirango abana bazasohoke bafite ubumenyi buhagije, Ndasaba cyane cyane ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana imikorere iy’iki kigo »
Guverineri Uwamariya avuga ko ibi bigo by’ubumenyingiro byagiyeho kugira ngo biteze imbere ubumenyi mu rubyiruko kandi binateze imbere ibintu bikorerwa mu Rwanda cyane cyane nko mu budozi.
Yasabye abanyeshuri biga ubudozi muri iki kigo kutarangara bakita kubyo bigira aha ndetse bakagira amatsiko yo kumenya kuko ubudozi ari umwuga mwiza wazabakiza wawukoze neza.
Yagize ati « Ibintu byo kudoda ntimukabikore mwumva ko ari umwuga uciriritse, ni umwuga ukomeye, ubu abantu bose mureba hano mukoze akenda keza karimbitse twese twajya tukabagurira. Mukoze ibintu byiza byabakiza, twagabanya n’ibyo tugura hanze ahubwo tukagura ibya hano. »
Guverineri Uwamariya kandi yasabye ubuyobozi bwa VTC Rubona ndetse n’Akarere ka Rwamagana gukora ibishoboka bagaha ubumenyi buhagije abarangiza muri ri shuri yaba mu bijyanye n’ubudozi, amashanyarazi, ububaji no guteka ku buryo barangiza bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo cyangwa kuyihangira.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW