Imyigaragambyo yafashe Manchester, Liverpool, Birmingham, Nottingham…
Kuri uyu wa gatatu, Police y’Abongereza yatangaje ko ikomeje guhangana bikomeye n’abigaragambya mu mijyi itandukanye mu Bwongereza.
Iyi myigaragambyo iragenda ifata indi ntera, indi mijyi mu bwongereza iri gukongezwa n’iki cyorezo cy’urubyiruko rwigaragambya.
Kuva ku munsi w’ejo, i Manchester, Salford, Liverpool,Birmingham,Nottingham n’ahandi ni ahantu hashya insoresore zatangiye kujya mu mihanda, gusahura amaduka no kurwana na Police.
Mu ijoro ryakeye, umurwa mukuru LONDON, ari naho aka kavuyo kahereye, hari hatuje cyane, Scotland Yard (Police ya Londres) ngo yananije abigaragambyaga.
Uwungirije umukuru wa Police ya Greater Manchester, Garry Shewan , yagize ati: ” Kuva natangira aka kazi ni ubwambere mbonye bene ibi (Violence)”
Muri iki gitondo cyo kuwa gatatu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, nkuko tubikesha BBC, Garry Shewan yagize ati: ” Tuzafata abigaragambya mwese, difite amashusho yanyu mwese, nubwo byafata igihe kingana gite, tuzabafata tubaburanishe”
Kugeza ubu abantu 113 nibo bafashwe i Manchester na Salford, aho amagana n’amagana y’urubyiruko yiraye mu maduka agasahura ndetse akarwana na Police.
Abantu batatu ejo barapfuye i Birmingham bagonzwe n’imodoka, abandi benshi nabo batwitse amamodoka i Wolverhampton na West Bromwich.
Intandaro yabyose ni iyicwa ry’umusore i Londres, wishwe na Police igerageza kumufata, maze Police ntisobanure iby’urwo rupfu.
Photos Internet
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
12 Comments
icyorezo abarabau barwaye kirandura cyane,dore kigeze n’iwabo wa demokarasi ni ukuri!
biba bitangaje kuri cygihugu kirirwa gihana andi mahanga nako afurika kuko baba bigize police yisi
nabo nibihangane ibyabarabu birabakurikiranye
Ariko rero iki gihugu ntimugiseke kuko ibi birerekana ukwisanzura kw`abahatuye. Nubwo harimo ababigenderamo bakahagwa n`abasahurwa, ariko se mu bihugu byacu biriya byakorwa he byo guhaguruka abantu bamagana urupfu rudasobanutse rw`umuntu runaka? Mwibuke ko nta n`aho bagaragaza ko uriya musore wishwe yari umuntu ukomeye uburyo ubu nubu. Nyamara se muri Afrika iyi iwacu habera amafuti anagana iki?None ngo Abongereza muri kubaseka ngo baza kwigisha abandi!!
Biriya byabaye kuko abahatuye bafite uburengaznira bwo kwigaragambya no gushaka gusobanukirwa uwishwe yarazize iki.
nawe uzabikore iwanyu uzabarebe icyabujije imbwa kumera amahembe
Narabivuze,nti uzahemukira Gaadhafi azamutera umwaku,bibagiwe ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo bo barayibika ngo aha yakoze amateka none irabavumbukanye ibereka aho ibera ishyano.ubu aho Gaadhafi ari aravuga ati”AWA”
Nonese Karibu Nubwo ntaho ufite wowe wigaragambiriza biriya urabishigikiye! nukuri ibintu birasubira inyuma muri kiriya gihugu gusa Imana yibutse Kadafi nizere ko aho ari abyinira kurukoma bigaragare ko bihutiye kuza muri Africa bakibagirwa iwabo kdi abajya mu bwongereza baturutse ahantu hatanduka nye bafite n’imigambi itandukanye ni benshi bakwiye kubyakira natwe abanyarwanda twahuye nabyinshi biriya ni igitonyanga munyanja naho kuvuga ngo ni demokrasi ngaho uwiyanze naze kumena iduka muri mateusi ngo umuturanyi waho amenye amuhate mateku maze democrasi iruta iyo yaba ari iyihe? kumenagura ibirahuri by’inzu no gusahura ntabwo ari demokarasi icyingenzi ni umutekano naho bariya barahaze kabisa kdi n’umunyarwanda yaciye umugani ngo ugaburira uhaze bararwana nawe rero reka kubeshya reba kure gusa baba barakurikiranye urupfu rwuwo musore bakareka kwirara mumaduka gusa njye mbabajwe premiership itaributangirire igihe kubera impinja zo mubwongereza zigaragambije.
Ahaaa! akari iwanyu ntukoma. Nabasaba gukura ingabo zabo mu mahanga zikabungabunga umutekano wabo n’ibyabo ibitari ibyo David CAMEROUN niyibwiriza azinge atwangushye.
rahira ko kadafi ataboherereje ibishitani bye ra, ko bidasanzwe
ahubwose jye ndabaza abayobozi bubwongereza ntibari mubaherutse kuvuga yuko umuturage afite uburenganzira bwo kugaragaza icyimubereye , bashaka kugaragaza yuko umuturage wumwarabu afite ubwo burenganzira yuko ntawe ugomba kubumuvutsa? none iwabo bite? abigaragambya konumva ngo bazababuranisha ubwo bazaba bibagiwe ibyo bahora babwira amahanga? yes ngaho nabo bahore barebe uko boryana ,icyama bikamara nkukwezi cg kukanarenga tukareba zademucrasi zabo bahora bakangisha abantu gs niwacu abantu barapfa kdi ntawe ubaza birakwiye yuko habaho gukurikirana kubaturage ipfuza baturage bamwenabamwe bapfa byarangiza bikajyenda nkanyomberi ibibyose ninyigisho kuritwe usibyeko tutumva.
ibishitani byiki ko ibyo bakora aribyo bibagaruka. Imana yo se Ntamaso igira yo kureba abahohotera abandi, abanyantege nke Imana irabishyurira
MBONYE ABATIPE BAFITE IMIZINDARO Y’IMISAHURANO WAGIRANGO NIBYABIHE IYO IWACU ARIKO BIRIYA BINTU BIRAKUNDWA KOKO GUSA MBUZEMO FRIGO MATELAS INKA…..
Comments are closed.