Digiqole ad

IMYANZURO y’inama ya EAC ku Burundi: Museveni yagizwe umuhuza

 IMYANZURO y’inama ya EAC ku Burundi: Museveni yagizwe umuhuza

Bamwe mu bayobozi bari bateraniye muri iyi nama

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yateraniye i Dar es Salaam kuri uyu wa mbere yiga ku kibazo cy’u Burundi, mu myanzuro yayo harimo ko basabye ko amatora ya Perezida mu Burundi yigizwayo ho ibyumweru bibiri, isaba kandi Perezida Yoweri Museveni kuba umuhuza mu biganiro byo gushaka ubwumvikane hagati y’abahanganye i Burundi.

Bamwe mu bayobozi bari bateraniye muri iyi nama
Bamwe mu bayobozi bari bateraniye muri iyi nama

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibuhugu bya Tanzania na Uganda, Kenya yari ihagarariwe na Hon Amina Muhamed Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, u Rwanda ruhagarariwe na Amb Valentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC mu Rwanda, u Burundi bwari buhagarariwe na Alain Nyamitwe ushinzwe ububanyi n’amahanga, hari kandi abahagarariye perezida wa Angola, Perezida wa South Africa ndetse n’uhagarariye Ubumwe bwa Africa. Hamwe n’intumwa idasanzwe ya UN Abdoulaye  Bathily.

Umwanzuro wa mbere w’iyi nama uvuga ko kubera ibibazo bikomeje i Burundi iyi nama isaba Perezida Yoweri Museveni kuba umuhuza mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’impande zihanganye mu Burundi hagamijwe gushaka umwumvikano.

Umwanzuro wa kabiri ni usaba ko amatora ya Perezida w’u Burundi yari ateganyijwe tariki 15/07/2015 yimurirwa tariki 30/07/2015 kugira ngo haboneke umwanya w’umuhuza ngo ahuze impande zombie.

Iyi nama yategetse ko uzatsinda ayo matora wese azshyiraho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu izaba irimo abitabiriye amatora n’abatayitabiriye ndetse ikanateganya imyanya y’abaharanira inyungu z’ibice bimwe byihariye by’abantu.

Ishyaka ryose rizatsinda amatora y’umukuru w’igihugu kimwe n’andi mashyaka ngo agomba kubahiriza amasezerano ya Arusha ndetse akubaha Itegeko Shinga cyane cyane ingingo yo kudahindura manda z’umukuru w’igihugu nk’uko biri no mu masezerano ya Arusha.

Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wiyemeje kohereza indorerezi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe.

Leta ya Pierre Nkurunziza yasabwe kwambura intwaro Imbonerakure ndetse hakitabazwa urwego rwa ICGLR rwa Joint Verification Mechanism rugaperereza niba koko muri iki gihugu nta barwanyi ba FDLR binjiyeyo.

Iyi nama yasabye inzego zose bireba, Umuryango w’Africa y’unze ubumwe, Umuryango w’Abibumbye n’abandi bose kubahiriza ibikubiye muri iyo myanzuro.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ikintu kizima kirimo nuko batagize icyo banenga kuri mandaya 2 cga 3 ya HE Peter . so, ndabona ntabiganiro bikenewe kuko nta kintu cyo kuganiraho.

  • Ariko uzi ko Museveni ashaje koko??!!! Le type yibereye ku kiraka, none we aramwishinga! Ab’ inkwakuzi babimenye kare, nawe uracyasukuma, urira utazi n’ uwapfuye, useka utanazi uwavutse!!! Gusaza ni ugusahurwa mba ndoga Cyamaramba! Va kuri Mercenaire, n’icya (ikiraka) cya Sekibi cyamubijije icyuya, yari azi ko bizamworohera, none agiye kuruhuka adasohoje ubutumwa!! Sebo!!!

    • ariko wagiye wiyita izina rijyanye nibyo uvuga:?ubuse uvuze iki koko

    • Sobanura ibyo uvuze twunve muvandi ??

  • IKIBAZO CU BURUNDI SAMATARIKI YAMATORA IKIBAZO NIKIRYA KIRINGO CA NKURUNZIZA NUBUNYENE YOHEBA KIRYA KIRINGO VYOSE VYOCA BIHERA. RERO IMANA NTIHERANWA BITEBE BITEBUKE ARYA MARASO AZOBAHUMIRA.IMANA FASHA U BURUNDI NABARUNDI UBAKUREKO IVYO BINYWAMARASO

  • @tuza jya ubanza ubusome mbere yo kwandika: basabye kubahiriza amasezerano ya arusha n’ibwirizwa Shingiro ku bijyanye n’ibiringo by’Umukuru w’igihugu.

  • Ntawe utanga icyo adafite. Museveni ntiyagira Nkurunziza inama yo kutiyongeza manda kandi we aribyo yateguye mugihugu cye.Ujye ukunda mugenzi wawe uko wikunda.Bose nibarebere kuri Tanzaniya na Kenya byamaze gukemura icyo kibazo cyo guhererekanya ubuyobozi.Nibashake abahuza aho batagundira ubutegetsi, bubahiriza manda.Nibareke kubonerana u Burundi bwonyine, baruma bagahuha kubaturanyi babwo.Byumvikane ntamuturage ushyiraho ubuyobozi muri Afurika, urushije abandi ubushobozi ajye atuyobora, apfa kutaduhutaza.

  • None se mbibarize, mwe muba mwakoze ubucukumbuzi kunkuru mwanditse, ko ibendera ry’u Rwanda ntamuntu uriho kdi mwavuze ko Rugwabiza ariwe wari waruhagarariye(u Rwanda), niwe wafotoye iyifoto mwashyizeho??

  • haha! uziko wamugani ku ibendera ry u Rwanda nta muntu uhicaye? ndabona n uwo bavuze wari uhagarariye asa n aho atahageze keretse niba ariwe gafotozi wamugani

  • @Alain ese niba wita bariya bagabo ibinnywamaraso ubwo Buyoya,Bikomagu….bo bakwitwa ibiki?

Comments are closed.

en_USEnglish