Imyanzuro Inama y’abaminisitiri
Imyanzuro Inama y’abaminisitiri yo kuwa 11 05 2011
Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza ikaze Abaminisitiri n’Umunyamabanga wa Leta bashya binjiye muri Guverinoma.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 20/04/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Nyuma y’isuzuma ryakozwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro yafashwe mu rwego rwo guha abanyeshuli 13.255 batishoboye biga mu mashuli makuru amafaranga ya buruse yo kubafasha kwiga uyu mwaka.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko :
– Ishuri Rikuru ry’i Gitwe rihabwa uruhushya rwa burundu rwo gutanga impamyabushobozi/Definitive operation Licence”;
– Ishuri Rikuru rya Kigali Institute of Management(KIM) rihabwa uruhushya rwa burundu rwo gutanga impamyabushobozi/ Definitive operation Licence”.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
– Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 25/2005 ryo kuwa 04/12/2005 rigena imitunganyirize y’isoresha/Draft law amending and completing law Nº 25/2005 of 04/12/2005 on tax procedure;
– Umushinga w’Itegeko rigenga ubwiteganyirize bwa pansiyo/Revised Draft Law Governing the Organization of the Pension Scheme;
– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ihuriro Nyafurika ry’Ubuyobozi bw’Imisoro/Draft Law authorizing the ratification of the Agreement on the Establishment of the African Tax Administration Forum;
– Umushinga w’Itegeko rishyiraho inkomoko n’imikoreshereze by’imari y’inzego z’ibanze/Draft law establishing sources of revenue and their management for decentralized entities;
– Umushinga w’Itegeko rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda/Draft Law Governing the Organization and Management of Health Insurance in Rwanda;
– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Kaminuza y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima/Draft law Establishing the Rwanda University of Medicine and Health Sciences.
– Umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ya NAGOYA yerekeye Uburenganzira ku Mitungo ndangakamere ikomoka ku bimera no ku nyamaswa n’igabana riboneye ry’inyungu zikomoka ku ikoreshwa ryayo ashamikiye ku masezerano Mpuzamahanga yo gufata neza urusobe rw’ibinyabuzima yemejwe ku wa 29 Ukwakira 2010.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
-Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibikurikizwa mu kongera igihe ibigo by’imari iciriritse umusoro ku nyungu ku gipimo kingana na zero /Ministerial order determining the modalities for extension of the duration for micro finance institutions to pay corporate income tax at zero rates;
-Iteka rya Minisitiri rigena ibiciro byerekeye imirimo y’iyandika ry’ibikorwa by’ubucuruzi by’amasosiyeti/ Draft Ministerial Order implementing changes in the registration of companies.
-Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kubona impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka/Ministerial Order determining the procedures for obtaining authentic documents for full rights of land ownership;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba z’ishyirwa mu bikorwa ry‘inkomoko y’imari y’inzego z’ibanze /Strategy implementing fiscal and financial decentralization;
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imigabane ihwanye na 6.25% Leta yari ifite muri MAGERWA yegurirwa isosiyeti yitwa Portek International Limited ku madolari y’Amerika $ 625.000.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo korohereza abayobozi b’inzego z’ibanze mu bijyanye no kuzuza inshingano zabo.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko :
– Bwana Marc Pecsteen de Butswerve, ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda, ahagararira igihugu cy’u Bubiligi;
– Bwana Habib Mahfuda A. Boukhreis, ufite icyicaro i Kampala muri Uganda, ahagararira igihugu cya Sahrawi Arab Democratic Republic;
– Prakash Jain, ahagararira u Rwanda nka Honorary Consul i Mumbai, mu Buhinde;
– Bwana Moham Suresh, ahagararira u Rwanda nka Honorary Consul i Bangalore, Karnatak mu Buhinde;
– Bwana Jeremie Robbyr, ahagararira u Rwanda nka Honorary Consul i Valais, mu Busuwisi.
10. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi bakurikira mu myanya :
Muri Perezidansi:
– Bwana GAKIRE Aimable, Director of Logistic;
– Bwana KAMUHINDA Serge, Senior Policy Analyst for the
Economic Cluster;
– Madamu MURUMUNAWABO Cécile, Deputy Director General in charge of Project Management;
– Bwana NTAHEMUKA John, Director of VIP Club;
– Madamu RUGEMA Faith Malka, Senior Policy Analyst for the Social Cluster.
Mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC):
– Col. Aloys G. MUGANGA, Defence Liaison Officer;
Muri MANADEF:
– Brig. General Andrew RWIGAMBA, Director General in charge of foreign Military Relations and Cooperation;
Muri MIDIMAR:
– Bwana RUVEBANA Antoine: Umunyamabanga Uhoraho
Muri MINERENA:
– Madamu KAYONGA Caroline: Umunyamabanga Uhoraho
Muri MIJESPOC:
– Bwana KALISA Edward: Umunyamabanga Uhoraho
Muri Minijust:
– Bwana BIZIMANA RUGEMINTWARI Pascal: Umunyamabanga Uhoraho
Muri ishuli rikuru ryigisha amategeko(ILPD)
Inama y’Ubuyobozi/ Board of Directors igizwe na :
1. Dr NGAGI Alphonse: Chair
2. ILPD Rector : Member
3. ILPD Vice Rector in charge of Academic Affairs: Member
4. ILPD Vice Rector in charge of Administration and Finance: Member
5. ILPD Director in charge of Student’s services : Member
6. Mr MUGISHA Fred, VRAF ISAE, MINEDUC Representative: Member
7. Mr HAVUGIYAREMYE Aimable, MINIJUST Representative: Member
8. Mrs. MUGABO Anne, MIFOTRA Representative: Member
9. ILPD Academic Staff Representative: Member
10. ILPD Administrative Staff Representative: Member
11. ILPDStudent’s Representative: Member
12. Mr. KALIWABO Charles, Supreme Sourt Representative: Member
13. Mrs. BUNYOYE Grace, Prosecution General Representative: Member
14. Dr UGIRASHEBUJA Emmanuel, Dean NUR Law School, Deans Representative: Member
15. Mr RUSANGANWA Jean Bosco, Bar Association Representative: Member
– Prof. Nick JOHNSON: Rector
– Prof. Nick HULS: Vice Rector in charge of Academic Affairs
Muri Africa Trade Insurance:
– Madamu NTARE Joy: Board of Director Representing Rwanda on ATI
Muri Rwanda Agriculture Board(RAB):
– Prof. NDABIKUNZE Shem Martin: Director General
– Dr. GAHAKWA Dafrose: Deputy Director General: ISAR
– Mr. MUSABYIMANA Innocent: Deputy Director General: RADA
– Mrs.KANYANDEKWE Christine: Deputy Director General/RARDA
– Dr NDABAMENYE Telesphore: Deputy Director General: Infrastructure and Mechanisation
Muri National Agriculture Export Board
– Mr.KANYANKORE Alex: Director General
– Dr NDAMBE Magnifique: Deputy Director General: Export and Marketing
– NTAKIRUTIMANA Corneille: Deputy Director General: Production and Chain Development
– Mr. BUTERA Anthony: Head of Tea Division
Muri Minagri:
– Dr. RUTAGWENDA Theogene: Director General:Animal Resources
– SENDEGE Norbert: Director General: Crops
– RURANGWA Raphael: Director General: Planing and Policy
11. Mu bindi
a) Minisitiri w’Intebe yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko urugendo avuyemo mu muhango w’irahira rya Perezida wa Djibouti rwagenze neza.
b) Ministiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo muri Repubulika ya Kenya, Nyakubahwa MOHAMED YUSUF HAJI yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki ya 9 kugeza ku itariki ya 11 Gicurasi 2011.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Ministiri Mohamed Yusuf Hadji yashyize umukono ku masezerano mashya y’ubutwererane hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Kenya.
Yanayimenyesheje kandi ko Umuyobozi mushya wa AFRICOM, Jenerali HAM, yatangiye uyu munsi uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Urwo ruzinduko rugamije gushimangira ubutwererane hagati ya AFRICOM n’Ingabo z’u Rwanda.
c) Ministiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ministeri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Urwego rushinzwe Ingufu, Amazi n’Isukura, EWSA, irimo gutegura inama ya 14 ya Komite Nkurikiranabikorwa n’Inama ya 4 y’Abaminisitiri bashinzwe gushyira mu bikorwa Umushinga wo gukwirakwiza ingufu mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba, harimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Kenya, Libya, u Rwanda, Sudani na Tanzaniya. Uganda, Djibouti, Eritreya na Somaliya byatumiwe nk’indorerezi. Iyo nama izaterana ku matariki ya 18 na 19 Gicurasi 2011, ibere muri Hoteli LEMIGO i Kigali.
Yanayimenyesheje kandi ko i Kigali, muri LEMIGO Hotel, kuva kuwa 15 kugeza ku wa 17 Gicurasi, u Rwanda ruzakira inama ya 3 y’Abaminisitiri bo mu Rwanda, Burundi na Tanzania bashinzwe amashanyarazi baziga ku Kibazo cy’urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusumo.
d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaministiri ko ku itariki ya 9 n’iya 10 Kamena 2011, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ya 6 yo gusuzuma aho ibyerekeye ihanahanamakuru n’ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA bigeze mu mwaka wa 2011.
e) Minisitiri w’Umutungo Kamere, Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki 5 Kamena 2011 hazizihirizwa hamwe Umunsi w’Ibidukikije ku Isi n’Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba.
Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cyahariwe ibidukikije kizatangira tariki ya 28 Gicurasi kirangire tariki 5 Kamena 2011 mu Turere twose, ariko kugitangiza bibere i Kami, mu Karere ka Gasabo.
f) Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco yamenyeshe Inama y’Abaminisitiri ko nyuma y’aho irushanwa rya 9 muri Afurika ryaberaga mu Rwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abatagejeje ku myaka 17 rirangiriye ubwo u Rwanda rwegukanaga itike yo kuzakina imikino isoza, iteganyijwe kubera Mexico, kuva tariki ya 18 Kamena kugeza tariki 10 Nyakanga 2011, Ikipi y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abatagejeje ku myaka 17 yatangiye kwitoza.