Digiqole ad

Imyaka 32 mu Rwanda, hari abibwira ko SIDA yacogoye

 Imyaka 32 mu Rwanda, hari abibwira ko SIDA yacogoye

Mu 1983 nibwo bwa mbere SIDA yabonetse mu Rwanda, iboneka i Kigali. Yakwirakwiriye vuba, yica benshi, cyane cyane nyuma ya 1994, urugamba rwo kuyirwanya rwagabanyije impfu z’abicwa nayo kugera kuri 78% hagati ya 2004 na 2014, kuba itakica benshi bituma bamwe bibwira ko SIDA yacogoye. Ariko iracyahari, yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Uyu munsi, ni mpuzamahanga wayigenewe, u Rwanda rushishikajwe no kuyirinda ababyiruka n’abana no guha imiti igabanya ubukana abanduye.

Copy of aides
Buri tariki ya mbere Ukuboza isi yose izirikana ububi bwa Virus itera indwara ya SIDA, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko hari intambwe nziza yatewe mu Rwanda mu kuyirwanya kandi ikomeje ingamba mu kurinda ko hari benshi bakomeza kuyandura.

Imibare yo mu 2010 ivuga ko mu Rwanda abanduye Virus itera SIDA bangana na 3% by’abanyarwanda bose. Abagore bayifite kuri 3,7% naho abagabo kuri 2,2%, mu bice by’imijyi niho yiganje ku kigero cya 7,1% ugereranyije no mu byaro iri kuri 2,3%.

MINISANTE ivuga ko ubu yashyize imbaraga mu guha imiti igabanya ubukana abana banduye bari hagati y’imyaka 2 na 15, gusa ngo akazi karacyari kanini kuko 42,2% gusa by’abana banduye ari bo bafata imiti igabanya ubukana nk’uko biri muri raporo ya 2013-2014.

Mu Rwanda imiti igabanya ubukana bwa SIDA yatangiye gutangwa mu 2004, mu 2008 u Rwanda rwari rugeze ku kigero cyifuzwa ku rwego mpuzamahanga cyo guha abanduye iyi miti igabanya ubukana. Ahantu hagera kuri 476 mu Rwanda hatangirwa bene iyi miti ku banduye SIDA.

Bitewe n’uburyo imibare y’abicwa n’abarwayi ba SIDA byagabanutse kubera ibikorwa byo kuyirwanya no guha imiti abayanduye, abantu benshi bagaragaza ko biraye mu kwirinda.

Urubyiruko ruracyakangurirwa kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko SIDA igihari kandi idafite umuti cyangwa urukingo kugeza ubu.

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish