Digiqole ad

Imyaka 14 bakorera Imana, FRIENDS OF JESUS choir bateguye igitaramo bise “thanksgiving concert”

Nyuma yo gushyira ahagaragara DVD yayo yambere”WONDERFUL PEACE”, Friends of Jesus choir, korari yo mu itorero ry’abadivantisti b’umunsi wa karindwi bavuga icyongereza I kibagabaga, yateguye igitaramo cyo gushima no guhimbaza Imana bise “Thanksgiving concert”

Korari Jesus Friends
Korari Jesus Friends

Ni uguhera kuya 16 ukuboza 2011(vendredi) guhera saa kumi n’ebyiri (18h00) ndetse no ku isabato tariki 17 ukuboza 2011 guhera saa cyenda(15h00) hazabaho guhimbaza no gushima Imana mundirimbo ndetse no mu buhamya.

Muli iki igitaramo iyi korali izizihizanya n’inshuti zayo nka PATMOS CHOIR ndetse  na The VOICE  izaturuka mu gihugu cya TANZANIA.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’igitaramo cyo gushima kizaba ku wa Gatanu itariki 16 ukuboza 2011 saa kumi n’ebyiri kuri English Church i Kibagabaga.

Mu mwaka w’1997, ubwo urusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa karindwi rw’abavuga icyongereza (Kigali English Church) ruri i Kibagabaga rwatangiraga, urukundo rw’Imana no gukunda gukora umurimo wayo byafashe ku mitima y’abahungu n’abakobwa bahasengeraga bityo bahitamo gukora itsinda bise “Friends of Jesus”, “Inshuti za Yesu”.

Intego nyamukuru yabo kwari ukugira abantu bose inshuti za Yesu babwira isi yose ibyo Yesu yakoze mu bugingo bwabo kandi yanakora mu bwa buri muntu wese, ibi bakaba bari kubinyuza mu ndirimbo. Mu myaka cumi n’ine ishize, Friends of Jesus imaze kugira abanyamuryango barenga ijana (100).

Jesus Friends kuri stade Amahoro
Jesus Friends kuri stade Amahoro

Ubutumwa bwayo buvugirwa ahantu henshi hatandukanye harimo insengero, amashuri, amavuriro, ingo, n’indi mihuro myinshi. Indirimbo z’iyi korali ziboneka ku ma CD agera kuri atandatu bamaze gukora kugeza ubu, akaba ariyo : Nshuti Yesu, Nari imbohe, Amazing Love-Urukundo ruhebuje, Rejoice-Himbaza, God’s word-Ijambo ry’Imana, Wonderful Peace-Amahoro ahebuje(DVD) baherutse gushyira kumugaragaro mu kwezi kwakarindwi uyu mwaka.

Isango ni kuli 16 na 17 ukuboza kuri English church, kurusengero rw’abadivantisti I kibagabaga.Imana ibahe umugisha.

 Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • ni byiza

  • nukuri birakwiye ko dushima Imana kubwibyo yadukoreye twese, mukomereze aho, mukoreshe impano imana yabahaye, tuzaza!!

  • Oh oh oh!!!!!!! Wonderful Peace!!!Brothers and Sisters (Friends of Jesus) I love u so Much. Please Never give up

  • tugomba gushima imana uko tubishoboye pe

  • Hahirwa abantu bibikira ubutunzi bwabo mu bwami bwo mu ijuru ku Mana aho impungu n, ingese zitabasha kubwona aho n,abajura bataza kwiba.Niko umwami yesu yavuze.God bless friend of Jesus.

  • YES WE ARE TO GATHER,YOU HAVE TO BE……MUZIRINDE KUVA KU MURIMO MUKORA MUKIRI BATO GUSA

Comments are closed.

en_USEnglish