Imwe mu mideri izambarwa cyane 2019 yagaragaye muri Golden Globes Awards
Mu ijoro ryo ku cyumweru i Los Angeles muri America habereye ibirori byo guhemba abitwaye neza muri Cinema byitwa Golden Globes Awards . Uretse ibihembo imyambarire nayo yari urukererezabagenzi muri ibi birori byari bibaye kunshuro ya 76.
Ibi birori byatangiye gutangwa mu 1944 kugera n’ubu biracyatangwa. Hahembwa abakinnyi beza ba film n’abigaragaza kuruta abandi kuri Televiziyo.
Mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira habanje kubaho umwanya wo kwakira abahatana n’abandi bashyitsi bicyubahiro bose baca ku itapi y’umutuku yari yateguwe.
Ibyamamare bitandukanye nka Lupita Nyongo’o n’abagenzi be bakinanye muri Film ya Black Panther bagaragaye muri ibi birori, by’uyumwihariko Lupita yagaragaye yambaye ikanzu yakozwe n’inzu y’imideri ya Calvin Klein.
Mu bindi byamamare byagaragaraye muri ibi birori ni nk’uwitwa Janelle Monae wagaragaye mu mideri yakozwe n’inzu y’imideri ya Chanel. Lady Gaga nawe yagaragaye yambaye imideri yadozwe na Maison Valentino n’abandi.
Mu batwaye ibihembo harimo uwitwa Bohemian Rhapsody wegukanye igihembo cya ‘Best Motion Picture-Drama’. Christian Bale we yegukanye icya ‘Best Performance by an Actor in a Motion picture-Musical or Comedy’
Film y’uruhererekane yiswe ‘the Americans’ nao yegukanye igihembo cya ‘Best TV series-Drama’. Naho uwitwa Patricia Arquette atwara igiembo cya ‘Best Performance by an Actress in a Limited Series or Motion piture Made For Television n’abandi.
Amwe mu mafoto yerekana imyambarire yagaragaye mu itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes Awards 2019. By’umwihariko imideri yagaragaye muri ibi birori hari iyakorewe kurimbwa mu 2019 nk’imideri igezweho.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW