Digiqole ad

Imvura yahitanye abantu 4 isenya byinshi muri Musanze, Nyabihu na Rubavu

Updates (13 Mata 2012/ 18h10): Abandi bantu babiri bimaze kumenyekana ko nabi bitabye Imana bazize imvura nyinshi iri kugwa muri iyi minsi. Abo bantu ni abo mu mirenge ya Nyundo na Kanama mu karere ka Rubavu

Iyi mvura nyinshi yaguye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 12, mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, kugeza ubu biremezwa ko yahitanye abana batatu, yangiza amazu n’imyaka myinshi mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Inzu i Musanze yagoswe n'umwuzure/photo Ernest Ndayisaba
Inzu i Musanze yagoswe n'umwuzure kuri uyu wa 12 Mata/photo Ernest Ndayisaba

Mu karere ka Musanze,  abaturage bafatanyije na Police n’ingabo mu gitondo bariho bakiza amazi mu mihanda. Kugeza ubu agaciro k’imyaka n’amazu  byangijwe n’iyi mvura muri aka karere ntikarabarurwa.

Mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze umwana w’imyaka 8 yishwe n’umuvu mwinshi w’iyi mvura.

Mu karere ka Nyabihu, amazu agera kuri 30 yagushijwe n’iyi mvura, aha kandi hapfuye abana babiri barimo umwe w’imyaka 16 nawe azize umuvu mwinshi. Imyaka yari ihinze mu mirima nayo ikaba yangiritse bikomeye.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo, umugezi wa Sebeya wuzuye kugeza ubwo ugeze ku mazu y’abantu ukangiza amwe n’amwe ku butyo budakabije cyane, ibi ntibyabujije abaturage bagezweho n’uyu mugezi wa Sebeya kwimuka bakawuhunga.

Ingabo zirwanira mu mazi zo mu karere ka Rubavu zikaba zabashije gutabara aba baturage bo mu murenge wa Nyundo ku buryo nta numwe wahitanywe n’amazi y’uyu mugezi wuzuye bikabije bitewe n’iriya mvura nyinshi.

Ministeri ifite ibiza mu nshingano zayo ikaba yageze muri utu duce twose kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Mata. MIDIMAR ikaba iteganya gutanga ubutabazi bw’ibanze nk’amabati n’ibindi ku miryango yahuye n’iri sanganya.

Amazu yashyizwe hasi n'imyuzure
Amazu yashyizwe hasi n'imyuzurephoto Safari Viateur
Bene iyi mivu niyo yahitanye bariya bana, Ingabo n'abaturage baratabara umwe mu baturagekazi/photo Safari Viateur
Bene iyi mivu niyo yahitanye bariya bana, Ingabo n'abaturage baratabara umwe mu baturagekazi/photo Safari Viateur
Amazi yazamutse mu mazu y'ubucuruzi i Nyabihu
Amazi yazamutse mu mazu y'ubucuruzi i Nyabihuphoto Safari Viateur

Frederic Ntawukuriryayo
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mana wee!ayamazi ya susa na rwebeya muri2010yakoze amabi iwacu asenyera abaturanyi benshi kuburyo mperutse kuhagera nsanga ari ubutayu,ubukoko leta izakora iki kuriyimigezi?abahanga mugucanalisat se konzi neza ko aturuka mubirunga(lac crateur)bayerekezahe?gusa agenda yongera ingufu kera ndumwana ntiyakoraga ibi.gusa yafungaga amayhira nkanyuma y’imyaka10 gusa abayobozi nabo nizeyeko badatuje.

  • We may not feel itt, as may feel the directly concerned! But in deed, these victims need our assistance, either moral but esp.marerial support!
    May God go on providing the endurance 4these victimz!
    Vey sory 4 u!

  • abaturage baturiye uwo mugezi wa sebeya bari bakwiye kwimurwa bakajyanwa kure y’uwo mugezi

  • twifatanyije n’abaturage bagezweho nibyo biza kandi tubemereye ubufasha gusa bakomeze bagire ukwihangana

  • sad, very sad news indeed….

    na njye nifitanije n’abandi basomyi b’iyi nkuru. Ibi bintu birababaje…..

    CLIMATE CHANGE. Nubwo atari ikintu kigaragara buri munsi, ariko iyo umuntu yitegereje, asanga koko IBIHE byarahindaguritse cyane. Kuva ubu rero, dukwiye guhora twiteguye, kuko guterwa utiteguye ni bibi cyane.

    Aha mureke twibukiranye ko MIDIMAR igiyeho hashize imyaka ibiri gusa. Cyakora yaje ikenewe, mba mbaroga….

    Muri rusange, ni ngombwa kwegeranya UBUMENYI, maze umuntu agasesengura ibimenyetso bimwe na bimwe bishobora kudutungira agatoki, bitwereka aho ibihe byerekeza. Ntabwo ari igikorwa cyoroshye, kuko no muri USA na EUROPA bisigaye bibagora.

    Kandi nyine, jyewe nsanga atari uruhare rwa MIDIMAR gusa. Ni uruhare rwa buri wese, cyane cyane twebwe abo rubanda bita IMPUGUKE. Twari dukwiye kugira ikintu nakwita “NATIONAL THINK TANK ON CLIMATE CHANGE”…..

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Amazi yasenyeye abantu mu murenge wa jenda ,Akarere ka Nyabihu, ahitwa ku matiyo ni ayaturutse mu mugenda wacukuwe na STRABAG yawugeza mu mago y’abaturage ikawucumbika ikigendera. Ikibabaje ni uko abayobozi babibonye bakicecekera ntibabikurikirane.

  • turifanyije mukababaro

  • poleni sana benewacu

Comments are closed.

en_USEnglish