Digiqole ad

Imvano y’umunsi wo kubeshya

Ku itariki ya mbere Mata, buri mwaka ku isi abantu benshi baziko ari umunsi wo kubeshya. Mu bihugu byateye imbere uyu munsi urizihizwa cyane naho ino mu Rwanda ndetse no muri Afrika usanga batawuha agaciro cyane.

Uyu munsi abafaransa bawita 'Poisson d'Avril'
Uyu munsi abafaransa bawita ‘Poisson d’Avril’

Ku rubuga linternaute.com bavuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa(France), nyuma y’uko umwami Charles IX ategetse ko bahindura karindari (Gregorian calendar) mu mwaka w’1582.

Ibi byahindutse, igihe umwaka watangiraga hagati y’itariki ya 25 Werurwe n’iya mbere Mata. Abatarishimiye iryo hinduka, batumiraga abantu mu birori babaga bateguye, bakarya, bakanywa, bakabyina, bamwe bakabeshya bagenzi babo mu rwego rwo gutebya.

Uwo muco waje kumenyekana ku izina rya ” Le Poisson d’Avril” mu rurimi rw’igifaransa bishatse kuvuga “ifi yo muri Mata”.

Izina ‘Poisson d’Avri’ ryakomotse ku kuba abantu barabaga bavuye mu gisibo kibanziriza Pasika aho kurya inyama biba bidakunze kugaragara noneho kuri uyu munsi abantu bahanaga impano z’ibyo kurya byiganjemo amafi.

Uyu munsi wo kubeshya umaze kuza abenshi bahanaga amafi y’ibishushanyo (faux poissons).

Mu bwongerea naho uyu munsi urizihizwa aho uzwi ku izina rya “April’s fool day” muri Ecosse barawihiziza cyane kurusha no mu Bufaransa kuko bageza no kuya 2 Mata bakibeshyanya, ukaba ari imwe mu minsi bakunda cyane muri icyo gihugu.

Muri Ecosse uyu munsi, bo, bawise “hunting the gowk (cuckoo).” Naho ku ya 2 Mata bawita “behind”, aho abantu bagaruka kubyaraye bibaye ku itariki ya mbere.

Mu gihugu cya Espagne ho bawugira kuwa 28 Ukuboza, bakawita “día de los santos inocentes” naho mu Ubuhinde ho bawizihiza ku ya 31 werurwe.

Muri ibyo bihugu ariko bamenyereye iby’uyu munsi ku buryo badahahamurwa n’ibinyoma bikakaye, aho amwe mu maradio, televiziyo n’imbuga za internet bidatinya gusohora ikinyoma kabone n’iyo haba ari mu makuru ubusanzwe atarangwamo impuha cyangwa gutera urwenya.

Abantu biyiziho kugira amarangamutima menshi bafunga telefoni zabo, hagatangwa n’inama ko abantu barwaye umutima batashyirwa muri uyu mukino w’itariki yo kubeshya. Kubera akamenyero k’uyu munsi hari nubwo umuntu avuga ukuri ariko ntiyizerwe n’abantu benshi.

Ino iwacu rero nubwo uyu munsi atari umuco mwitonde ntihagire ubabeshya ngo mute n’urwo mwari mwambaye.

Grancieuse UWADATA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Umuseke turabakunda, buri gihe mutugerera aho tutagera kandi hakenewe! nahoraga nunva ngo umunsi wo kubeshya nari narayobewe aho byaturutse!

  • kuri yahoo.fr abafransa berekanye ukuntu bawemera cyane. Hariho inkuru y’uko perezidance ya republika igiye kwimukira ahandi ikava muri Elysee, ni inkuru ikoze neza, yubatse pe, na sources, preuves na interviews na video iyiherekeje, iyo ukanze kuri suite ya article, hariho ifi!!! C’est juste un poisson d’avril.
    Kubeshya ni bibi, faut pas jouer avec.

  • Hahaaa!!umuseke.com mutugezeho inkuru y’ubukwe bwa miss Isimbi.

  • Nshimye ko urangije uvuga uti kubeshya nibibi nibyo ni Haramu. Uriya munsi urebye nuwa Satani.usomye Bibilia ntaho yemeza umunsi wo kubeshya. Nikimwe na Noheli nayo ntaho ili muli Bible.

    • babazwa n’ibyawe hassan we…

Comments are closed.

en_USEnglish