Digiqole ad

Imvano y'indirimbo Alain Muku yaririmbiye umugore we

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda Alain Mukularinda, uzwi no mu buhanzi nka “Alain Muku” yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Martina” yahimbiye umugore we Martine Gatabazi, iyi ndirimbo ngo yavuguruye urukundo rwabo bikomeye.

Indirimbo Martina Alain Muku yaririmbiye umugore we ngo isigaye iririmbwa cyane  mu rugo kuko abana bayikunze cyane.
Indirimbo Martina Alain Muku yaririmbiye umugore we ngo isigaye iririmbwa cyane mu rugo kuko abana bayikunze cyane.

Alain Muku yabanje kumenyekana cyane mu Rwanda ku ndirimbo nka ‘Murekatete’, indirimbo z’amakipe y’umupira w’amaguru, iz’iminsi mikuru abanyarwanda bizihiza nk’Ubunani na Noheli.

Naho umugore we Martine Gatabazi bashyingiranywe mu mwaka wa 2006 akora mu ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘BRALIRWA’ mu ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa.

Gukundana kwa bombi ni ibya kera kuko ngo bamenyanye bakiga mu mashuri abanza ariko baza gukundana biga muri Kaminuza mu myaka y’1995,1996. Bafitanye abana babiri hungu na kobwa, umukuru afite imyaka ine (4), naho umuto afite itatu (3).

Mu kiganiro twagiranye na Alain Muku n’umugore we bombi bishimiye iyi ndirimbo nshya “Martina” kuko ngo yatumye urukundo rwabo rurushaho gukura.

Muku yadutangarije ko iyi ndirimbo itaje nk’ubundi buhanzi ahubwo ari amateka y’urukundo rwabo aririmba, avuga uko byagiye bigenda mu magambo avunaguye.

Kwandika iyi ndirimbo ngo ni ibintu byizanye byishyira ku murongo neza, bijya mu njyana, yumva biraryoshye ahita ajya mu nzu itunganya muzika (studio) arayikora.

Yagize ati “Igitekerezo cyaje ari ku munsi wo ku cyumweru ndimo ntembera, numva biraje ndahagarara mbikubita ku rupapuro, ubundi ndataha njya muri studio ndabiririmba.”

Alain Muku avuga ko ari byiza kuba ku mutima we harajeho iriya ndirimbo nyuma y’imyaka ijya kugera kuri 20 bakundana kuko bituma basubira muri ayo mateka yose, bakongera bakabiganira bigatuma bibuka ibyo bihe bya kera.

Ikindi cyamushimishije cyane ariko kuri iyi ndirimbo ngo ni uko n’abana babo bayishimiye kabone n’ubwo bakiri bato.

Yagize ati “Birirwa baririmba Martina, byabaye inkuru ishyushye mu rugo, bazi ko ari Nyina kandi ari Se wayiririmbye, aho bari hose barayiririmba.”

Naho umugore we Gatabazi Martine we ngo byaramutunguye biranamushimisha cyane n’ubwo atari ubwa mbere akoze indirimbo ibavugaho bombi kuko ngo no ku munsi w’ubukwe bwabo bombi yamuririmbiye.

Gusa Gatabazi we ngo nta byinshi yabivugaho kuko bijyanye n’ubuzima bwabo bwite cyane kandi ngo n’ibiri mu ndirimbo yumva bihagije. Ariko nawe akemeza ko iyi ndirimbo yamushimisheje cyane kuko yatumye bombi bibuka ibihe bya kera.

Ati “Umubano wacu usanzwe ari mwiza, kandi uko iminsi igenda yiyongera niko ugenda urushaho, n’indirimbo iragushimisha kuko ikwibutsa byinshi wenda uba usa n’uwibagiwe, uba utagitekerezaho buri munsi.”

Ikindi kandi na we ngo yakundiye iyi ndirimbo ni uko ije bafite abana kandi nabo bakaba barayikunze.

Ati “Aba byarabashimishije cyane, birirwa bayiririmba bakambwira ngo Mama, Martina ni wowe!!!.”

Muri iyi ndirimbo avuga ko Martina yigeze kumusiga

Mu magambo y’iyi ndirimbo, Alain Muku avugamo ibihe ngo byigeze kubagora mu rukundo rwabo, ubwo Gatabazi Martine yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agasiga umukunzi we mu gihugu cy’Ububiligi ari naho babaga bombi mbere yo kuza mu Rwanda.

Tuganira, Alain Muku yavuze ko ibyo bihe byabavunnye cyane ko nta Telefone zigendanwa cyangwa internet byari biriho ngo bavugane byoroshye, ahubwo ngo wasangaga bakoresha telefone z’umugozi cyane kugira ngo basigasire urukundo rwabo.

Muri iyi minsi Alain Muku yumvika mu manza zitandukanye ahagarariramo Leta nk’Umushinjacyaha, no mu bitangazamakuru avuga nk’umuvugizi w’Ubushinjacyaha.

Gusa kuva mu kwezi kwa kane arasa n’uwagarutse mu muziki kuko nibura buri kwezi ngo azajya atanga indirimbo nshya, mu mpera z’umwaka ngo azakora igenzura arebe aho ageze, abone kuba yategura igitaramo mu mwaka utaha dore ko ngo hari n’abantu benshi bakunda ibihangano bye kandi bahora babimusaba.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo Martina , urahasanga n’izindi za Alain Muku

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Njyewe namenye se wuyu mudamu yari umuntu w’umugabo rwose.Imana imuhe iruhuko ridashira.Uwamwishe imana izabimubaze.

Comments are closed.

en_USEnglish