Imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa I Nyarugenge
Kuri uyu munsi hatangijwe kumugaragaro imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa bo mu karere ka nyarugenge iri huriro ryashizwe mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa rikaba ry’igengwa n’iteka ry’a minisitiri ryo muri 2008.
Akarere ka Nyarugenge
Iri huriro ry;abafatanyabikorwa (JADF: Joint Action Developpement Forum.) ryatangiye mu 2009 rifite abanyamuryango bagera kuri 80 abo babaruwe. Mubyo bamae kugeraho nuko bashyize mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri maze baza gushiraho comite ibagenga.
Uyumuryango uteganya gukomeza kubarura abandi bafatanya bikorwa bazajya bafatanyibikorwa n’akarere ka Nyarugenge mu gufatanya n’akarere kwesa imihigo ndetse gukora igenamigambi riteza imbere Nyarugenge.
Mu ijambo ry’a mayor w’akarere ka nyarugange MUKASONGA SOLANGE yagize ati:”abafatanyije bafite intego bakora n’ibidashoboka, twizeye ko tuzagerana kuri byinshi n’uru rwego’
Ababafatanyabikorwa barifuza ko abaturage bose bazamukira hamwe murwego rwo kwishakira isoko. Muri iri huriro hazigwa uburyo hatangwa serivisi nziza kandi kugihe.
Intego y’iri murikagurisha ni ugutezaimbere ubukungu bikozwe murwego rwakarere, abaturage bakamenya ibikorwa bakamenya nabafatanyabikorwa babo.
Dady Sadiki Rubangura
Umuseke.com
1 Comment
Imurika gurishwa ni ryiza rituma ibikorwa bitera imbere. ahubwo byaba byiza zigiye zitegurwa n’ahantu hose kugira ngo bazamure abanyabikorwa.
Comments are closed.