Imran Nshimiyimana ukinira APR FC n’Amavubi yashinze urugo
Muri iyi week end ishize Imran Nshimiyimana ukina muri APR FC yakoze ubukwe ashakana na Assna Mukamisha, ibirori by’ubukwe bwabo byabereye i Kanombe ahari ingoro y’amateka y’abategetse u Rwanda.Muri ubu bukwe, Imran yashimiye cyane umutoza Kayiranga Baptiste.
Imran ni umukinnyi wo hagati wazamukiye mu ikipe ya AS Kigali ari naho yagaragarije ubuhanga bwe, nyuma yaguzwe na Police FC ubu ageze muri APR FC. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi kuva mu 2013.
Mu bukwe bwe Imran yafashe umwanya ashima cyane umutoza Kayiranga Baptiste ngo wamuvanye mu bwana akamutoza umupira n’ikinyabupfura ubu akaba abaye umugabo.
Imran w’imyaka 28, akaba yanahaye igikombe cy’ishimwe Kayiranga Baptiste kubera kumufasha kumugira uwo ari we ubu.
Umutoza Kayiranga uzwiho kuba yarazamuye impano z’abakinnyi benshi kuva ari bato, yavuze ko atigeze yinubira gufasha Imran kuva ari muto.
Ati “Imran yari umwana wubaha cyane kandi ugira ishyaka. Ubu nishimiye ko abaye umugabo kandi nzi ko azakomeza gutera imbere muri carriere ye.”
Kayiranga Baptiste we yahaye Imran n’umugore we Assna umwana muto nk’ikimenyetso ko abifuriza kubyara bagaheka.
Imran ubu amaze igihe ari mu mvune kuko kyavunikiye mu mikino ya gisirikare yabaye mukwa munani yakiniye APR FC bwa mbere nyuma yo kuva muri Police FC, ubu akaba atarakira.
Photos © E.Mugunga/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Yooo nkunda umuntu ushima, Imana ikomeze ibiganza byanyu byombi mukiganza cyayo maze muzabe abahamya burukundo rukomeze gukura kugeza mupfuye, ndabishimiye ntabazi
Comments are closed.