Digiqole ad

“Impuruza yo kwita ku bidukikije irareba Abanyarwanda bose,”- Dr Rose Mukankomeje

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyi’Ibidukikije, Dr. Rose Mukankomeje aratanga impuruza ku Banyarwanda bose yo kwita ku bidukikije, bitaba ibyo bakirengera ingaruka zizakurikira nibatabikora, ni mu muganda rusange wabereye ku kiyaga cya Rumira mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Gicurasi 2014.

Dr Rose Mukankomeje Umuyobozi mukuru wa REMA Imbere  y'Abanyamakuru.
Dr Rose Mukankomeje Umuyobozi mukuru wa REMA Imbere y’Abanyamakuru.

Uyu muganda wari wahurije ibitangazamakuru binyuranye hafi ya byose bikorera mu Rwanda, abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’Ibidukikije (REMA), ab’Ibikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mutungo kamere (RNRA), abaturage ba Bugesera n’abakozi ba UNDP mu Rwanda.

Aho mu karere ka Bugesera hakorewe umuganda wo gucukura imirwanyasuri ku burebure bwa Km1 na m 600, ni mu mirima yegereye ikiyaga cya Rumira kiri mu kagari ka Kagomasi mu murenge wa Gashora.

Ku muntu wahageze byagorana ku mwemeza ko habaye itumba, ibyatsi byose, ibidasa n’umuhondo kubera izuba bifite irindi bara ritari icyatsi kibisi, biragoye kubonera izina izuba ryavuye muri ako gace.

Bamwe mu baturage batangarije Umuseke ko ari ubwambere kuva mu 2001, ubwo Ubugesera bwagarukiraga ku mwamba wo kwitwa ubutayu bw’u Rwanda, babonye izuba rivuye gutya rigasiga imyaka yose yumwe iteze.

Abaturage badutangarije ko bugarijwe n’ikibazo kimaze igihe kirekire cyo kubura amazi meza, bikaba bituma bashoka ikiyaga cya Rumira bagahangana n’ingona n’imvubu zo muri icyo kiyaga. Ayo mazi bavoma aho ni n’ayo banywa nk’uko umwe mu baturage atatinye kubyereka abayobozi, n’abanyamakuru ubwo yadahaga n’agacupa amazi mu kiyaga agahita ashyira ku munwa.

Bakomeje babwira Umuseke ko ku isoko nta bihahwa bihagije babonayo uretse ifu y’akawunga bahaha ku mafaranga y’u Rwanda 400 kuri kg 1.

Umwe muribo yagize ati “Dutunzwe n’ubuhinzi gusa, ubu twararumbije ibintu byose, ni inzara gusa.”

Gusa abafite akabaraga banyonga igare mu rugendo rw’amasaha 2 cyangwa 3 bakajya gushakisha ibitoki mu karere ka Ngoma bakaza bakabicuruza aho mu Bugesera.

Insanganyamatsiko y’umunsi wahariwe kwita ku bidukikije, usanzwe wizihizwa tariki ya 5 Kamena kuva mu mwaka wa 1972, igira iti “Rangurura Ijwi Duhangane n’Ingaruka z’Imihindagurikire yIbihe, Amazi Atararenga Inkombe.”

Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje, yatangarije abanyamakuru ko iyangizwa ry’ibidukikije rishobora kuzagira ingaruka mu bihe biri imbere mu Rwanda no mu karere mu gihe hatabayeho gukumira icyaricyo cyose cyahungabanya ibidukikije.

Izi ngaruka zirimo ibura ry’imvura nk’uko byatangiye kwigaragaza mu Bugesera n’ahandi mu Rwanda, iyi ikaba impamvu ituma Dr Rose Mukankomeje ukuriye REMA avuga ko atanze impuruza ku Banyarwanda bose yo kwita ku bidukikije dore ko n’ahagwaga imvura nyisnhi nko mu Burengerazuba bw’igihugu na ho  imvura yagabanutse.

Yagize ati “U Rwanda nta myuka ihumanya ikirere rwohereza mu kirere ariko rugomba guhura n’ingaruka kuko ibidukikije ntibigira umupaka. Turi mu gihugu cyiza ariko niturangara tuzagira ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’isi byari bisanzwe bigwamo imvura ihagije, ibi bigatuma Dr Mukankomeje yongera kwibutsa abaturage gukoresha neza amazi y’imvura bakayafata akaba yakoreshwa igihe akenewe aho kugira ngo yangize byinshi.

Akanshi ibidukikije bibangamirwa n’ibikorwa bya muntu ku isi ari na yo mpamvu ngo nta kindi cyakorwa uretse gukumira mbere buri icyo cyose cyakwangiza ibidukikije.

Umuyobozi wa UNDP Rwanda, Lamin Manneh, we yagarutse ku myuzure imaze imisni ivugwa mu birwa byo hirya no hino ku isi avuga ko UN yifatanyije na byo ariko yongera gusaba gushyira hamwe imbaraga za buri wese mu guhangana n’ingaruka z’ibihe ziterwa n’iyangirika ry’ibidukikije.

Yagize ati “Turi kumwe, tudafatanyije ntacyo twageraho.”

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish