Digiqole ad

Impunzi z’abanyarwanda zatumwe n’abandi zanzuye ko zigiye gutaha

Impunzi umunani z’Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bakaba baba mu Nkambi ya Kimya II boherejwe n’abandi kureba uko u Rwanda rumeze, nyuma yo kumara iminsi 3 batambagizwa u Rwanda bafashe icyemezo cyo gutahuka no gukangurira abo basize gutaha.

Jeannette iwabo ahahoze ari muri Kibungo yabonanye n'abo mu muryango we nyuma y'imyaka 18, yanzuye ko agiye gutaha/photo umuseke.com
Jeannette iwabo ahahoze ari muri Kibungo yabonanye n'abo mu muryango we nyuma y'imyaka 18, yanzuye ko agiye gutaha/photo umuseke.com

Muri iyi minsi 3 bamaze mu Rwanda basuye intara zose z’igihugu, bareba uko inzego zikora bajyanwa ko kureba uko imiryango yabo iri mu Rwanda imeze.

Zimwe mu nzitizi zibabuza gutaha nk’uko babivuga, ngo mu nkambi barimu muri Uganda babwirwa ko mu Rwanda Leta yica ikanafunga abatahutse, ko ubukene bwishe abantu n’andi makuru mabi.

Umwe muri izi mpunzi uvuga ko yitwa Jean Bosco, wahunze ava mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, akaba ari nawe uhagararaiye abari baje muri iyi gahunda yavuze ko ahise afata umwanzuro wo gusubira muri Uganda agafata utwo ahafite agataha nyuma yo kubona uko u Rwanda rumeze.

Jean Bosco yagize ati “Twumvaga ko nta muntu ukiri mu Rwanda, twatangajwe n’iterambere twahasanze. Njyewe niyemeje gutaha, ngiye kubwira abantumye uko mbonye igihugu nabo baze dutahe”.

Izi mpunzi mu magambo yazo zivuga ko ari ubwambere zigeze mu Rwanda kuva bahunga, ndetse ntibatinya kukubwira ko bumvaga kuza mu Rwanda ariko nko kwiyahura, nyamra bakavuga ko batunguwe nibyo babonye n’uburyo bakiriwe.

Gahunda ya “Come and see” ikorwa ku bufatanye bwa MIDIMAR na UNHCR kuva yatangira umwaka ushize imaze gutuma abanyarwanda bagera kuri 800 bavuye mu bihugu bitandukanye bataha nkuko byatangajwe na Placide Ndayambaje ukuriye iyi gahunda ya “Come and see”.

Placide Ndayambaje ati “Abanyarwanda bakiri mu nkambi mu mahanga barata igihe, ni baze bafatanye n’abandi mu iterambere kuko bari gusigara inyuma”.

Umubare utari munini w’impunzi z’abanyarwanda zakiri mu nkambi mu bihugu nka Zimbabwe, Uganda, Zambia, Malawi n’ahandi ahanini benshi bahari kuko ngo bafite amakuru mabi ku gihugu cyabo nkuko bitangazwa na Ministeri ifite impunzi mu nshingano zayo.

Jean Bosco yabonanye na nyina nyuma y'imyaka myinshi. Yari atuye ahitwa mu Nyakibanda i Gishamvu/photo umuseke.com
Jean Bosco yabonanye na nyina nyuma y'imyaka myinshi. Yari atuye ahitwa mu Nyakibanda i Gishamvu/photo umuseke.com
Impunzi zirasobanurirwa uko Rwanda Agriculture Board igira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi
Impunzi zirasobanurirwa uko Rwanda Agriculture Board igira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni bashake bazagumeyo

  • UMUGABO MWA ASEKA IMBOHE NGO NIBASHAKA BAZAGUMEYO HAAAA EJO NIWOWE SHA ERIC WE

  • Rwanda agriculture board se niyayindi nunvise itanga ifumbire, uhingamo rimwe bwa kabiri ntihagire icyintu cyeramo???

Comments are closed.

en_USEnglish