Digiqole ad

Impunzi z’Abakongomani zikomeje guhungira mu Rwanda, Imirwano irakomeje(Updated)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yadutangarije ko kuva ejo bamaze kwakira impunzi z’Abakongomani zihunze imirwano irimo kubera muri Congo hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC zigera kuri 666. Hakurya imirwano muri iri joro ryo kuwa mbere yakomeje, hari kumvikana ibibunda biremereye cyane.

Impunzi z'Abakongomani
Impunzi z’Abakongomani

Sheikh Bahame avuga ko kugeza ubu nta mpunzi bari bakira mu mujyi wa Rubavu byemewe n’amategeko, aba bose baje binjiriye i Busasamana ari naho bacumbikiwe mu byumba by’amashuri atakigirwamo.

Ariko ngo hari n’abari bafite imiryango muri ako gace bakaba ariho bagiye kuba bacumbitse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku mupaka muto (Petite Barrière) wo mu Mujyi wa Rubavu hagaragaye imiryango nka 30 y’abantu basa n’abahunze .

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko abantu batari bacye bari barataye ibyabo bakajya kuba bahungiye mu gace ka Mugunga bongeye kumeneshwa n’iyi mirwano ubu bari mu Mujyi wa Goma.

Gusa ngo n’ubwo harimo kumvikana ibibunda binini biturika, abatuye mu Mujyi wa Gisenyi bo imirimo irakomeje n’ubwo ku mipaka urujya n’uruzarwo rutameze nk’uko bisanzwe.

Amakuru agezweho ubu kuri iyi ntambara

Mu gihe ubundi intambara yavugwaga kure y’Umujyi wa Goma, Imirwano iri hafi ubu y’Umujyi wa Goma, urusaku rw’amasasu rurumvikana no ku bari hakuno mu Rwanda.

Amakuru aravuga ko indege z’Ingabo z’Umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro ziriwe zitembera mu kirere zimeze nk’izitegura kwinjira mu ntambara na M23.

Ku isaha ya Saa cyenda n’iminota itanu, igisasu giturutse muri Congo cyaguye mu Mudugudu wa Rusura, mu Kagari ka Gasiza, mu Murenge wa Busasamana ariko nta muntu cyahitanye nta n’ibintu cyangije. Nyuma gato haguye n’ikindi nk’icyo.

Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye UM– USEKE  ko nta bibazo ibi bisasu bibiri byateje uretse ko bisa n’ibyahungabanije umukecuru kimwe cyaguye hafi.

Leta y’u Rwanda yavuze ko ibi bisasu byaturutse mu gice kigenzurwa n’ingabo za FARDC na MONUSCO

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • nihatari kabisa!!! m23 songa mbere mpaka birere hahahahaaaa!!!!

  • NI BARWANE UBWO NIWO MWUGA BAHISEMO NANJYE NDIMO KWIGA NDEBA KO NARANGI NKABA INGINEER NKAZAJYA KUBAKA IBYO BARIMO G– USENYA.GUSA IBI BIGARAGAZA KO DUKENEYE UBWAMI BW’IMANA BUGAKURAHO IZI NTAMBARA BUGAHOZA ABARIRA.

  • makenga nabambaribe nababwira iki?sha muzabazwa amaraso yababyeyi,abana,abasaza,abakuru,abasore ninkumi,esebwo mubona muzagera kuki?

    • ibaze kweri , kuki se makenga ariwe uzabibazwa? shira mugaciro Gakiz we.

      • siwese ngirwa muyobozi wizo nyeshyamba zitagira akamaro,intambara zamafutigusa!

  • Ntakundi akaje karemerwa m 23nifunge butu gikomando iyinoneho nisimusiga.impnzi nazo zikomezekwihangana maisha nimulima kunakupanda nakushuka

  • Imana ifashe abanyecongo intambara ihagarare

  • kudakubita byorora imisega ! ok m23 sho ot them tagtry in their head !!!! hahahahahayayayaya!!!!

  • none yagira ite reka ihangane na FLDC nibayanze kuzana ziriya Gun bayisabye reka izibarashishe bataribuze kuzibambura kungufu za kijeshi reka dutegereze turebe nuko batangiye nukurasa iwacu babyitondere ntagahunda dufitanye nabo bareke kutuburiza abana kwiga nabaturage guhinga.

  • Ubundi yaba bakubitaga iyo mbwa Makenga nawe agahunga maze umutekano ukagaruka. Reba nawe, abanyarwanda nitwe tubihomberamo ngo dufasha M23 aho unyuze bagutera ibuye, dore za Tz nazo zakanuye kutuhungabanya naho undi agaritse amabya aho. yaba bamumenaga noneho bigashira abasigaye bakabaho.
    Dore ko munyonga uburenganzire bwo kuvuga, nyabuna nisabiraga.
    Amahoro ku Rwanda

  • Uwo mubare 666 muzi namwe icyo uvuze. Mwitege akari imbere !!!!!

  • Ibyiyi ntambara muzaba mubireba. Wamwana wahanuye ntibamufunge. Iri niryo tangiriro ry, amahoro arabye.

  • M23 SONGA MBERE PIGA GASIYA, IKIBAZO NUKO MUGENDA MUKA GARUKA INYUMA KOMERA
    MURASE AMASASU TUZABATWERERA AYANDI CANKE MUZAFATE AYAZA KATANYAMA HAHAHAHAH

    • Hihiiiiiihiiii,ndagushinyitse,huhuhuuhuhuu,heehehehehehhehehh yona!

  • M23 songabere piga adui mpaka bukavu nakinshasa.

    • Hari igihe RDC nayo yasonga mbere paka Nyamijosi ikurikiranye impunzi nkuko RPF yakurikiranye impunzi z`abahutu!noneho tuzajya tubavuga kuko ngo bagomba gusaba imbabazi ntakibazo cyo kubavuga,intambara irasenya ntiyubaka.Ayiiweeeeeeee!

  • Mfite ubwoba ko ibintu bishobora kuba nk’uko byagenze muri za 94, ubwo abanyarwanda bahungiraga muri Zaire ku bwinshi, ingabo zo kwa Habyarimana zikabasangayo, bikarangira ubutegetsi bwa Mobutu buhirimye! M23, impunzi zirayingayinga ibihumbi ijana hano mu Rwanda, ku mupaka harabera imirwano, ndetse ibisasu bimwe bikagwa mu Rwanda,…amaherezo y’ibi ni ayahe?! Mbaza nkubaze…!

  • Reka tuze dufate Goma ndabona Munusco nayo itangiye gufata utwangusye…Kudakubitira imesega kunnya Murugo nukuyorora nabi nimureke turase aba baginga bibaza ko bo batava amaraso!!! Reka tubarase Kandi Goma nituyifata ntabwo tuzongera kuyivamo kandi turagarukira kisanhani

    • urifuza gufata Goma kdi uti uti bava amaraso jye ndi wowe sinashyigikira iri shyano riri kugwirirwa igihugu cyacu,burya ngo umuturanyi iyo arwaye ibinyoro nawe ntibigusiga rindira uzasanga iyi ntambara yo muri congo aritwe igizeho ingaruka nako byaratangiye iyo ubona H.E ayibazwa kdi atanahakandagiye!ntimukishimire ikibi bityo muzitwa abana b`Imana.

  • Mu gihe muri Africa tuzakomeza gushyira imbere imirwano, ntabwo tuzatera imbere.
    urubyiruko ruhaguruke rwange intambara.
    intambara irasenya ntiyubaka.

    • Dusenge cyane ntawundi muti nk`urubyiruko ibyari imisozi bizahinduka amataba ibibi bizakurwaho mu izina rya Yesu.

  • umva uriya wiyise Gakiz ngo makenga nabo bafatanyije ngo bazabazwa amaraso y’abana abakecuru n’abasaza ukagirango bo ababo bicwa na FARDC si abantu?

  • Ariko se ko FARDC itangije intambara kandi M23 yasabaga kujya mu biganiro ubwo nibwo babonye uburyo bwiza bwo gushakira abaturage amahoro?Yitwaje FDLR na SADEC ariko siko byari bikwiriye kugenda kandi azibuka kujya mu biganiro bitagishoboka.Yakagombye kwibaza impamvu M23 YATUMYE ibaho noneho akabona gukora ibyo akora.Ndamubaza (Kabila)arabona intambara izarangizwa n’ABANYAMAHANGA ubwose bazahora muri congo kugeza ryari ?Ariko dusubiye inyuma SADEC ntiteze narimwe kurangiza ikibazo cya CONGO URETSE kABILA NABATURAGE BE BONYINE .

  • Rubyiruko bagenzi bange uumuntu wese utarengejje imyaka 35 naze tujye kuri Stade twiyirize dusengere Afrika yacu tumare icyumweru twiyira dutakambira Imana bityo intambara izacogora bityo igende burundu ntawundi muti twugarijwe namadayimoni yasize akoze ibara akaba ashaka ko dukora ibyo atakoze,rwose nimuze twisengere dusengere Afrika yacu!

    • uvuze ukuri kabisa dusenge kwogeza non!!

  • songa mbere m23 upige mujinga fardc na monisco ikireta mapigano yioneshe uyipige kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish