Digiqole ad

Impinga Zone Films ngo izanye ikosora muri cinema nyarwanda

Inzu ubusanzwe imenyerewe mu gukora amashusho y’indirimbo Impinga Zone Films igiye no kwinjira mu mwuga wo gutunganya no gukina filimi kandi ngo bagiye kuzana ibitekerezo bishya muri uru ruganda.

21167_605337369484490_483523843_n

Karemera Yves, umuyobozi wungirije ushinzwe ishami rya Cinema muri iki kigo yabwiye Umuseke.rw ko bazanye ibitekerezo bishya kandi bikosora byinshi muri cinema nyarwanda kuko ngo usanga akenshi ibyo bakora nta tandukaniro.

Akomeza avuga ko ubu bakiri mucyiciro kibanza cyo kubaka ubushobozi no kwigisha abakinnyi  hanyuma bakazabona gutangira gukina amafilimi bamaze kugira abakinnyi bahagije kandi bashoboye.

Ku kijyanye n’ibikoresho Karemera avuga ko bafite ibikoresho bihagije ugereranije n’urwego rw’u Rwanda.

Karemera avuga kandi ko kugira ngo bakire umuntu nk’umukinnyi bisaba impano n’ubushake gusa,(ubikeneye ngo ashobora kunyura kuri uru rukuta rwa facebook rwa Impinga Zone Filmz: http://www.facebook.com/pages/Impinga-Zone-Filmz/596495420368685?ref=ts&fref=ts)

Reba amwe mu mashusho batunganije: http://www.youtube.com/watch?v=PKlImhJziDM

http://www.youtube.com/watch?v=K8ETcfgxnMg

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iyo urebye imikorere ya production ya amafilm mu rwanda usangamo ikibazo noneho mubakinnyi byo nibindi bindi impinga zone nizane ikosora tuyiteze amaso kdi turayishigikiye

  • turabategereje

  • bikozwe neza nkuko bikenewe byagira umusaruro

  • Wow wow mbega byiza!j’adore ls films ari inyarwanda zikinnye neza kbsa ntakuzitangwa!

  • Wellcome!,kbsa nimutugaragarize impinduka mumafirimi nyarwanda kdi muziye igihe rwose courage!

  • Inyinshi muri Film nyarwanda zifite ikibazo cya sonolisation. Amajwi ntiyumvikana, wazamura volume nabwo ukumva ibihinda biryana mu matwi. Ikindi amagambo arimo aruta ibikorwa: Mbega wazita theatre kuruta kuzita film. Ikindi igihe mukina iby’abantu bajya mu buriri, mwatoranya abantu basanzwe barashakanye. Byagora umugore kwisobanura ku mugabo we atashye agasanga uwo mugabo ari kureba film irimo umugore we apfumbatanye n’umusore bipfutse mu mashuka. Mwibuke ibyasenyeye Katauti na Oplah. Ikindi biriya by’ibicebice si byiza. Nta nubwo wabyita series. Serie bivuga icyiciro. Ahandi ubona ko icyiciro kimwe kirangiye, ukazashaka ikindi. Mu Rwanda ho ubona ari icyiciro kimwe gikaswemo kabiri.

Comments are closed.

en_USEnglish