Impinduka mu mishahara y’abarimu n'abakozi Kaminuza y’u Rwanda zateje ibibazo
Kubera impinduka mu mishahara y’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda, bamwe mu bakozi n’abarimu barinubira ko bakaturiwe amafaranga ku mishahara, naho abandi ngo kugeza n’ubu ntibarahembwa imishahara y’ukwezi gushize kwa Nyakanga. Ubuyobozi bwa Kaminuza bwo buravuga ko ibi bibazo birimo kugera ku musozo ku buryo nta kibazo kizongera kuvuka mu mishahara y’abakozi ba Kaminuza.
Abakozi ba Kaminuza batandukanye bo mu ishami rya Huye baganiriye n’Umuseke ntibifuze ko amazina yabo atangazwa, badutangarije ko batunguwe no kujya kureba kuri konti zabo bahemberwaho bagasanga amafaranga babonaga yaragabanutse cyane.
Iri gabanuka ry’umushara bavuga ko rishingiye ku mafaranga bahabwaga ameze nk’agahimbaza musyi yitwa “Top Up” ubundi ngo bahabwaga 50% by’umushahara, ni ukuvuga ko nk’ufite umushahara w’ibihumbi 300 yongererwagagaho ‘Top up’ y’ibihumbi 150, none ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bukaba bwarayigabanyije (Top up) igera kuri 15% ngo butabanje kubibamenyeshwa.
Hari kandi abakozi bavuga ko batarabona imishahara y’ukwezi gushize kwa Nyakanga, ibi ngo bikaba bikomeje gutuma imibereho yabo itagenda neza ndetse bamwe kohereza abana ku ishuri ngo byarabananiye.
Pudence RUBINGISA, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi yabwiye Umuseke ko mu guhuza ibigo birindwi byahoze ari amashuri makuru na Kaminuza ngo basanze bidahuza imikorere, by’umwihariko mu bijyanye n’imihembere y’abakozi kandi nk’ikigo cya Leta bagomba gufata kimwe abakozi.
Mu nama yigaga ku miyoborere ya Kaminuza imwe yabaye tariki 30 Kamena, Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ngo bwafashe umwanzuro ko abakozi 3 650 Kaminuza ifite bose binjizwa muri ‘System’ ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) izwi nka IPPS.
Ibi rero ngo byagize ingaruka by’umwihariko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) n’Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali (KHI) kuko bo abakozi baho batari basanzwe baba muri iyi ‘System’ ya IPPS.
Rubingisa avuga ko abakozi bavuga ko batinze guhembwa byaturutse ku kuba baragaragaweho ibibazo bitandukanye nk’abatujuje ibyangombwa basabwaga, ngo imyirondoro yabo yinjizwe muri IPPS nk’abo byagaragaye ko badafite ikarita ndangamuntu, abahuje imibare y’irangamuntu, abatagaragaza impamyabumenyi bavuga ko bafite, abakorera kuri za kontaro zarangiye, abatakiri mu mirimo ariko bakaba bari bakiyihemberwa n’ibindi bitandukanye, aba bose ngo ntibahembwe.
Akavuga ko abagaragayeho ibibazo bose bari bahawe kubikemura bitarenze kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 11 Kanama ku buryo kuri uyu wa gatatu tariki 13 baba bamaze kubona umushahara wabo kandi ngo abenshi barabikemuye ku buryo bidatinze baza guhabwa imishahara yabo.
Ati “Ibyo byose twabasabye ko babivugurura vuba bagahita bahabwa imishahara yabo kandi iki kibazo ntikizagaruke mu kwezi kwa Kanama.”
Ku rundi ruhande Rubingisa asanga n’ubwo izi mpinduka zateje ibibazo byatumye bamwe batinda guhembwa, ngo byatanze n’umusaruro mwiza kuko byatumye bavumbura n’ahari amakosa.
Yagize ati “Byatumye havumburwa abantu 21 bari bafite imirimo ibiri, ugasanga akora nko muri Kaminuza ariko akora no mu bindi bigo bya Leta nka RDB cyangwa RAB kandi ahembwa hose. Aba tuzabakurikirana basubize amafaranga bahembwe bakora ahantu habiri.”
Naho ku kibazo cy’igabanuka rya “Top up”, Rubingisa yabwiye Umuseke ko bakoze igenzura basanga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hari abakozi bahabwa 50%, abandi bagahabwa 9%, hakaba n’abatagira icyo babona (0%), ibi ngo byari ikibazo gikomeye hagati y’abakozi.
Bikubitiyeho ko ‘Top up’ zitatangwaga kimwe ku yandi mashuri kuko nko kucyahoze ari ISAE-Busogo ho batangaga 15%, icyahoze ari Umutara Polytechnic bagatanga 30%, icyahoze ari SFB bagatanga 15%, mu gihe icyahoze ari KIE ho ngo bageze aho kuyitanga bikananirana, kaminuza ngo yafashe umwanzuro wo kubihuza bagakora iringaniza abakozi bose bakanganya ‘Top up’ ya 15% by’umushahara.
Yagize ati “Twafashe uyu mubare kuko ariyo twabonaga tuzashobora gukomeza gutanga aho kuvuga ngo dufashe 50% ejo byange.”
Gusa, Rubingisa avuga ko abakozi batabyishimiye bafite impamvu zo kutishima cyane cyane abari hejuru ya 15%, gusa ngo hari n’abandi batabonaga ‘top up’ cyangwa babonaga ntoya bishimiye kubona iyo ya 15% y’umushahara wabo. Ibi ngo byari ngombwa kugira ngo abakozi bafatwe kimwe mu kmashami ya Kaminuza yose.
Rubingisa avuga ko ibi bitazahungabanya ubukungu n’imibereho by’abakozi kuko Kaminuza yanongereye imishahara y’abakozi bamwe ibakura kuri ‘index’ ya 300 bose ibashyira ku ya 400.
Izi mpinduka kandi zakoze no ku bakozi bo mu nzego zo hejuru nk’abayobozi b’amashami (departments) n’abandi batandukanye kuko nabo amafaranga bahabwaga kubera inshingano bahawe “Responsibility allowances” nayo ngo yashyizwe kuri 15%.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Murakoze kuri iyi nkuru ariko twebwe muri UR-CE ahahoze hitwa KIE twari dusanzwe duhabwa Top up ya 15% rwose. Nta cyahindutse nk’uko mbona mwanditse ko ntayo twahabwaga,oya siko byari bimeze mukosore. Njye niho nkora. Murakoze!
Muraho, nyuma y’ibyo bibazo byose tugende twumva mu micungire mibi y’umutungo wa Leta, twabatumiraga gutohoza amakuru mu kigo cya Leta gishinzwe iterambere rya transporo (RTDA).Aho barihira abakozi masters barangiza bakabahagarika batarakorera leta imyaka 2 kubera ko batabashaka akabasimbuza abazamufasha kwiba no kunyereza umutungo wa Leta mu ikorwa ry’imihanda. Aho akoresha ibizami by’akazi yaramaze gukora urutonde rw’abo ashaka abandi bakagenda baherekeje mu gihe company ikoresha ibizami aba yarayizanye ku kimenyane ari nk’aho ariye yarayizanye nta piganwa kugirango imufashe mu manyanga.Wasobanura ute ukuntu umuntu mu kizami yaba yarabonye amanota 19/50 akajya kurekarama bakamwongerere 6 akagira 25.5 kugirango abashe kujya muri interview,hanyuma muri interview agahabwa 45.2 akagira 70.7 agahabwa akazi, mugihe abandi bagiye kurekarama aho kugirango babahe amanota nayo babonye bakayagabanya kuko batabashaka. Uwo we kuko hari affaire y’amanyanga yakoranye n’umuyobozi w’ikigo akamurwanaho. Ntibyoroshye cases ni nyinshi.Muzirebere krubuga rwa RTDA murebe ikinamico mu gutanga akazi cyane cyane ku bakozi bari basanzwe bakoramo abenshi batsindaga ecrit muri interview bagakoresha uko babakuzaho kuko batabashaka.
Murakoze
Akajagari gatangiye kuyoyoka mu buyobozi bw’imicungire y’abakozi ba University of Rwanda.Birumvikana ko ba Rusahuriramunduru batabyishimiye!Congs to the new leaders of UR!
Reka gutukana, jya uvuga ibyo uzi neza!
Ndi umwe mu batarabonye umushahara wanjye. Mperuka guhembwa mu kwezi kwa gatandatu kuri 19 ubu ubuzima bwarahagaze. Ibyo abayobozi bavuze ndabona byaba ari byo ikibazo cyahabaye ni ukutabimenyesha abo bireba ngo bitegure. Ahandi babeshye ni aho bavuga ko abatarahembwe ari abatujuje ibyangombwa, Jye ndabyujuje kandi nabibahaye inshuro nyinshi. None se ko badusabye kwandika amabaruwa batatubwiye ikibazo dufite twizeye dute ko bikosora amakosa yabonetsemo mbere?
Pudance. wowe uvuga gutya wenda byaba byumvikana ho gatoya, ariko icyo nshaka kukumenyesha kuki muba mutarabiteguje abantu kare ngo nabatangire kwitegura izo ngaruka? Ikindi UR harimo haragaragara kutihutisha ibintu, no gushaka gukorera mubwiru. Jye natanga inama ya decentralisation kuko nicyo kizihutisha imikorere kuruta gushaka kwikorana ibintu na Shyaka wawe.
YES? BYARI BIKWIYE KO BAKORA HARMONISATION TWESE TUKARESHYA; ARIKO NUBWO AGAHIMBAZAMUTSI KAVA MUNGASYIRE BIRABABAJE KO UMUKOZI WA KAMINUZA UFITE A0 AHABWA PRIME YA 33 000 Rwf, MUGIHE UMWARIMU WA SECONDAIRE NYINSHI MU RWANDA ARENZA 60 000!!!!! NDETSE UMWARIMU UKORA MURI ECOLE D EXCELLANCE AGAHABWA 40 000 KUZAMUKA
Nibagire baduhembe kabisa ibintu bimeze nabi. Reba nkanjye mperuka umushahara le 24/6. ubwo mumva atari danger!!!!!
Pudance. wowe uvuga gutya wenda byaba byumvikana ho gatoya, ariko icyo nshaka kukumenyesha kuki muba mutarabiteguje abantu kare ngo nabatangire kwitegura izo ngaruka? Ikindi UR harimo haragaragara kutihutisha ibintu, no gushaka gukorera mubwiru. Jye natanga inama ya decentralisation kuko nicyo kizihutisha imikorere kuruta gushaka kwikorana ibintu na Shyaka wawe.
IBIGO MWAKORAGAMO MWARI MWARABYANGIJE NONE MUBONYE UKOSORA AMAKOSA MWAKOZE MUTANGIYE KUMUBUZA AMAHWEMO. IGIHUGU GIKENEYE ABANTU BADATERA AMASHYARI MUBAGITUYE.
Ariko iyi nkuru hari ibintu byinshi itavuga impamvu yabyo. Basobanuye icyatumye abantu bamwe badahembwa ndetse banasobanura ko iriya top up yashizwe kuri 15% ku bakozi bose.Ese ko muteretse abakozi uburyo mubara umushahara, btauma nibura bamenya aho iyo top up iva cg se bigatuma bamenya ko imibare yakozwe ariyo cg atariyo.?Top up ya 15% ni kuri gross salary ni kuri basic ni hehe? None se abakozi bahembwe macye(make ariko nayo batazii uko abarwa) wenda akareba mugenzi we bari ku rwego rumwe(academic rank) agasanga batanganya cg ngo bende kunganya byo byaba byaratewe n’iki?Kuko ibyo aribyo byose ntabwo ari iriya system yakoreshejwe.Hari nk’uwahembwe ibiceri 3 bya 100 Rwandan FRancs. Hari uwahembwe zeru hari abatagaragara ku rutonde rw’abahembwa; ibyo byose ni ibibazo bitandukanye ndibwira.Uburyo bwo gutanga claim nabwo ntibusobanutse ese umuntu aca mu yihe nzira ko ngo buri mwanya haba hatangwa amabwiriza mashya, ndibaza ukuntu abantu bajya gutora umurongo kuri UR headquater mu gihe muri campuses bakoreramo hari abakozi ba Human ressources cg ba accountants.Kwishima kw’abantu bivugwa muri iyi nkuru bishobora guterwa n’ibintu bimwe na bimwe; Ese umuntu utabonaga top up na mba ubu akabona 15% urumva nyine atapfa kwishima, ariko ngirango abonye 50% yakwishima kurutaho, kimwe ahari n’uko ashobora wenda kwishimira ko abandi bamurushaga(babonaga 50% none bakaba bamautse kuri 15%) nabo bahananutse. Izi top up za 50% rero icyari cyaratumye zijyaho ubanza kitazwi, ese cyarakemutse kugirango zibashe kuvaho?Uretse ko wenda buriya buryo bwo guhindura indice hari icyo nabwo bwacyemura. Gusa byose byari bikwiye kubanza gusobanurirwa abantu, noneho bikajya mu bikorwa.Ubasanzwe umukozi ajya mu mwanya azi uko azahembwa, n’impinduka zibaye mu kazi zirabanza zigategurwa noneho zikajya mu bikorwa zinoze.Ese umuntu wakoraga ahantu harenze hamwe, agahembwa hombi nyine ubwo yaba yarakoze ikosa rikomeye cyane rituma asubiza amafaranga yakoreye???Ese yarayibye cg yashyize mu bikorwa amasezerano yagiranye n’abakoresha be? Ese niba atica amasaha cg inshingano ze, ubwo ikibazo cyaba kiri he?Haragomba amategeko asobanutse kuri izi ngingo.Ese ukorera leta hamwe ahandi agakorera private sector cg akikorera ubwo we azasubiza gute cg azamenyekana gute?????
Reka mbashimire kuba mwarabashije kumenya ko ikitwa UR uyu munsi gifite ibibazo cyane cyane birebana n’amafaranga. ikindi ndagirango mbabwire ko icyahoze ari KIE ubu UR-CE nta narimwe kigeze kinanirwa gutanga 15% nkuko uyu muyobozi abivuga hano. 15% by’umushahara nibyo bitangwa muri KIE ntibyigeze bihagarara. Gusa UR ifite parapara nyinshi cyane ahubwo nibatitonda baraza gukora headlines nyinshi mu itangazamakuru. NB: ndi umukozi wa KIE
Njye ndumiwe gusa! Hakwiye inama y’abakozi bose ba UR-Campuses hakarebwa uburyo UR ihabwa umurongo cyane cyane mu mikorere n’imicungire y’abakozi naho ubundi uyu mugabo witeba abo bafatanije kuyobora agafata ibyemezo wenyine azatuma ireme ry’uburezi rishakwa na Kaminuza y’u Rwanda ribura burundu nayo ibe hasi y’izindi zose. None se arabeshya ngo indice z’imishahara zarazamutse, none se university ifite uburenganzira bwo guhindura indices z’imishahara ko biva muri MIFOTRA? None se ko avuga ngo ibigo bitakoreraga muri system nibyo bifite ibibazo ubu kuba abakozi badahemba kandi nawe yarabaye VRAF muri ISAE kuki atazanye abo bavandimwe be bakoraga salaire ngo abe aribo bazikora ahubwo akifatira auditors from CE ngo baze bakore salaires za kaminuza yose yirengagije abasanzwe bayitegura? Erega kuyobora si ukwigwizaho imirimo ahubwo kora decentralization na colleges zigire ijambo. Bitabaye ibyo kuyobora abakozi ba Kaminuza ntuzabishobora kuko university is not like other institutions where you take a decision anyhow and implement it. Coordinate and communicate accordingly bitabaye ibyo ni dictatorship kandi si nziza na gato cyane ko abakozi ba kaminuza tutari ibigande! Niba Pudence ashaka ko Kaminuza igira abakozi n’abarimu babyumva kandi babishoboye, nyamuna unamura icumu naho gukoresha abakozi batari motivated ntaho bizayigeza kandi uko byagenda kose bizagira ingaruka kuri generation iza no matter what happens!
Ariko hari aho mugeza mukarenganya abantu kabisa.Nonese nka Pudence, yego ni DVC ariko se urumva yahindura iki mu gutera motivation abantu? We ashinzwe gukora akazi kazwi ibindi mwabibaza abamuyobora?Cyereka niba hari amakosa akora mu kazi mukaba mwayatubwira twe tutayazi tukisomera.
Venuste Kamanzi wowe wanditse iyi nkuru, kuki wibanda kubyo RUBINGISA yakubwiye gusa? kuki utacukumbuye ngo ubaze n’abo bakozi ba UR?
None se ko mbona baringanije Top Up UR yose igahabwa ingana na 15% , naho hari abagabanuriwe umushahara turabyishimiye ariko n’ubundi haracyari ubusumbane mu mishahara y’abakozi ba UR. Ni gute umukozi uri muri campus ya Huye ufite poste imwe n’uwi Nyagatare batagira umushahara umwe ? Twifuza yuko ubwo busumbane nabwo bwavaho, abakora akazi kamwe , bafite poste imwe aho baba bari hose muri ayo mashami ya UR bahembwa kimwe ubwo busumbane bukavaho naho ubundi ntacyo bazaba bakoze uko ubusumbane buri henshi twasabaga ko babisubiramo abahahombeye kuva kera nabo bakagira icyo bunguka. Kandi ntago ari ngombwa guhora bafatira ku mushahara wo hasi ahubwo hakwiye no kuzamurwa abo bari barahohotewe. Murakoze
Ariko abanyarwanda n’ishyari no kureba ibitakureba tubiterwa ni iki?Umenya ute ko abo bombi badahembwa amwe? Ubikurikirana se ushaka kugera kuki?First, wowe uhembwa ateganyijwe na MIFOTRA? If yes, ihorere, if not bona ube watanga ikibazo, ariko utitwaje ngo kanaka wundi akurusha umushahara, ibyo biramureba kandi ntiwamenya uko yawubonye, cyangwa niba atazashyira ngo awishyure.just an opinion. Peace
Nyuma yo guteranya kaminuza zirindwi kandi zitakoraga kimwe ntabwo ingorane zabura. Uyu mugabo ndamwizera azabishyira ku murongo kandi abitotomba mujye mwibuka ko reference ya mbere burya ni amategeko. Iyo utayazi rero , cyangwa ngo ukore effort yo kuyamenya, nabyo aba ari ikibazo.
Murakoze kuri iyi nkuru mwatugejejeho ariko nifuzaga kugira akantuku mbakosora ku gika kibanziriza icyanyuma aho muvuga ko abakozi bamwe bakuwe kuri index yibihumbi magana 300 bose bagashyirwa kubihumbi 400. ibi siko bimeze bitaza kugira uwo biteza urujijo ahubwo index yavuye kuri 300 ijya kuri 400 ntaho rero bihuriye nibihumbi magana atatu cg magana ane kuko nubwo iyo index izamutse bizamura umushahara w’umukozi, biturutse ku rwego rwumurimo, umukozi ariho ashobora no guhembwa munsi yibihumbi magana abiri. Murakoze.
Ahubwo byari gutangaza kumva ko mwalimu yabona umushahara ushimishije! Mu Rwanda kwitwa mwarimu bisigaye bimeze nk’umuvumo. Njye narumiwe!
Wabuvamo ariko umushahara utagushimishije!Lol
uyu mugabo arabeshya cyane,ngo ibibazo barabicyemuye?we ubwe yanditse letter avuga ngo abafite ibibazo bandikire UR bitarenze 13/08/2014 none ngo byaracyemutse?nkanjye bankase amafaranga menshi hatarimo 15% avuga,nibajyane 155 zabo ariko baduhe ayo twemererwa na MIFOTRA..akavuyo gusa,byose barabyikubiye none byabashajije
Muravuga mutarabona baraje banabirukane bazane abandi ku kimenyane nk’uko n’ubu babikoze ubwose muravunwa n’iki?hambere aha ibyo byabaye muri RDB, NAEB n’ahandi aho umuyobozi afata ubuyobozi nk’akarima ke akagakoramo uko abyumva nzaba ndora
ikibazo cyo kugabanya imishahara badateguje abakozi cyateye ingorane cyane ku myenda ya banks, entraide…hari abakozi bazamara igihe kinini bahembwa zero kandi batanishyura imyenda yose especially abakuweho responsability allowances, n’izindi advantages, guhuza kaminuza ikaba imwe ntibyagombye guteza ibibazo mu bakozi ahubwo byagombye gukemura ibibazo
HABAYEHO IKOSA RYO KUTABWIRA ABAYOBORWA
jye ndabaona ibyo rubingisa avuga ari byo kandi binafite inshingiro, abantu bose bafatwe kimwe maze amafranga yabagendagaho ashyirwe mu bindi
Mwanyarukiye no muri RAB se mukirebera ibirimo bikorwa?
ABAYOBOZI BASHYA BA KAMINUZA BAZIGE NEZA IKINTU CYAZAMURA UBUSHOBOZI BW’ABAKOZI BABO KUKO KUBATERANYA NA BANKS, CYANGWA AHANDI HOSE BABA BARAFASHE IMYENDA BASHINGIYE KU MISHABHARA BARI BAGEZEHO NTABWO BIHESHA ISURA NZIZA ARIKO AHARI ABAGABO NTIHAPFA ABANDI BAZAGERAGEZE. NDIBWIRA KO AMARIRA Y’ABO BAYOBORA AZABAGERA KU MUTIMA. KUTAMENYESHA ABO BAYOBORA BYO NI IKOSA RIHANITSE
Ariko ndakeka Banki itanga umwenda ikurikije umushahara bwite ntago yita ku mafrw adahoraho nka allowances, top up, etc Ndabizi ko Banki ijya ibyemera, ariko wowe wemera bakaguha amafrw uziko allowances zahagarara isaha n’isaha ni wowe uba wiziritseho igisasu.
turi guhanga ni ikibazo ryireme ryuburezi rwose barebe niba koko aba barium bavuga ukiuri kuko mubadindiza cg bakazamura ireme ryuburezi abambere , hagakwiye krebwa niba ibyo bavuga koko ari byo cg ari kwakwikanyaza nabyo bikamenyekana
Impinduka zose zisiga hari abababaye nabishimye.
AGACIRO FUND KAGIYEHO BABAHE KO BATAKARWANYIJE NIBAGUME HAMWE IRIBA LYARAKAMYE MURI CONGO NTASAHU IKIBONEKA GUKAM,A IZO URAGIYE NINGOMBWA
Comments are closed.