Digiqole ad

IMPINDUKA: Bugesera FC izakirira Rayon Sports i Nyamirambo

 IMPINDUKA: Bugesera FC izakirira Rayon Sports i Nyamirambo

Abafana ku kibuga cya Bugesera ubusanzwe nta kibatandukanya n’ikibuga

Updates 5PM: Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatatu aho kuba kuri Stade Amahoro kuwa kabiri nk’uko byari byatangajwe mbere, ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera bwabwiye Umuseke ko izi mpinduka bazimenyeshejwe nyuma na FERWAFA ibabwiye ko ikibuga cya Stade Amahoro kigengwa na Minisiteri kitakibonetse kuri uyu wa kabiri kubera ibikorwa bindi biyiberamo.

 

Umukino Bugesera FC yagombaga kwakiramo Rayon Sports i Nyamata, FERWAFA yari yasabye ko wimurirwa kuri stade Amahoro kuko ngo ikibuga cya Bugesera kitashobora kwakira abafana benshi.

Abafana ku kibuga cya Bugesera ubusanzwe nta kibatandukanya n'ikibuga
Abafana ku kibuga cya Bugesera ubusanzwe nta kibatandukanya n’ikibuga uretse ako kantu k’akagozi

Umukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona, wagombaga kubera i Nyamata uguhuza Bugesera FC na Rayon sports, wimuriwe kuri ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatatu saa cyenda n’igice.

Nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umunyamabanga wa Bugesera FC Mbonigaba Silas, ngo FERWAFA niyo yabasabye kwimurira uyu mukino i Kigali, ngo kuko kuko gucunga umutekano w’abafana benshi ku kibuga cya Bugesera bigorana.

“Imikino tumaze iminsi twakira yaduhaye isomo. Umukino twakiriye mo Mukura, abafana binjiye mu mu kibuga, FERWAFA yashoboraga kuduhana, igahagarika ikibuga cyacu kubera ibibazo by’umutekano mucye, ariko twasabye imbabazi.

Kwakira abafana ba Rayon sports rero byo birumvikana ko bitari gushoboka ku kibuga cyacu, kitazitiye. FERWAFA yadusabye ko twayakirira i Kigali.” – umunyamabanga wa Bugesera FC, Mbonigaba Silas

Uyu munyamabanga ahakana ko atari ikibazo cyo gushaka agafaranga kuri Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi bikaba byiza ku ikipe yakiriye, ahubwo avuga ko ari na byiza kwakirira i Kigali kuko ngo hari n’abanya-Bugesera batuye mu mugi wa Kigali, baba bifuza kubona ikipe yabo.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1 000 mu myanya isanzwe, 2 000 ahatwikiriye, bitanu mu myanya y’icyubahiro na 10 000 mu byubahiro bikomeye (VVIP)

Imikino itatu yakinwe guhera saa 18h muri shampiyona y’uyu mwaka yose yari iya Rayon Sports kandi yarayitsinze (yatsinze Kiyovu 2-0, itsinda Police FC 3-1, itsinda APR FC 4-0).

Ku mukino wa Bugesera na APR FC abafana bari bicaye hafi y'ikibuga
Ku mukino wa Bugesera na APR FC abafana bari bicaye hafi y’ikibuga
Imbangukiragutabara iba iri hafi cyane y'ikibuga
Imbangukiragutabara iba iri hafi cyane y’ikibuga


Ibindi…

Tariki 27/03/2013 nibwo Bugesera FC iheruka gutsinda na Rayon sports kuri stade Amahoro. Hari hashize igihe gito (iminsi 18) Rayon Sports inyagiye  APR FC 4-0.

Icyo nicyo gihe hishwe inkoko umufana wa Bugesera yari yazanye kuri stade, bazikekaho kuba uburozi. Byatumye Bugesera itangira kwitwa ‘Team ya Masake’

Umukino warangiye Bugesera itsinze Rayon 2-1 bya Ndahinduka Michel (ubu uri muri APR FC) na Gafishi Innocent. Impozamarira ya Rayon yatsinzwe na Papy Kamanzi.

Inkoko bivugwa ko yari yazanywe na Bugesera FC yahuye n'uruva gusenya kuri Stade Amahoro
Inkoko bivugwa ko yari yazanywe na Bugesera FC yahuye n’uruva gusenya kuri Stade Amahoro

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nimwibonere ako gafaranga aho kubura byose (amanota n’amafaranga) imbere ya Rayon Sports bigaragara ko ihagaze neza muri iyi minsi!

    Naho ubundi hari ibibuga FERWAFA ikwiye kuba yaraciye wenda bikaba ibyo kwitorezaho gusa kuko uretse n’umutekano mucye ushobora guterwa no kwinjira mu kibuga kw’abafana, hari n’ikibazo cy’ubuzima bw’abakinnyi bashobora gukomerekera bikomeye mu kibuga bitewe n’imiterere yacyo, kandi icya Bugesera, Gicumbi n’ibindi biri muri urwo rwego.

  • Musanze na Espoir nabyo bizagenze bityo byibonere agafaranga dore ko amanota yarangije kubona nyirayo.

Comments are closed.

en_USEnglish