Digiqole ad

Impanuka y'ikamyo yaguye ku ruganda rwa Pfunda

Mu masaha ya saa munani kuri uyu wa 29 Nyakanga, ikamyo yo muri Congo Kinshasa yakoze impanuka ikomeye ku muhanda wa Musanze – Rubavu mu murenge wa Nyundo, yaguye muri metero nke cyane hejuru y’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

Basenya ikizuru cy'imbere
Basenya ikizuru cy’imbere

Iyi modoka ifite plaque numero 0262AB12 yari mu nzira iva i Kigali igana muri Congo, ababonye iyi mpanuka bavuga ko yari yacitse feri.

Uwitwa Kanyemera uvuga ko yayirebaga, twamusanze aho yari imaze kugwa. Avuga ko iyi kamyo yaturutse ruguru cyane yahoreye, ndetse ko umufasha wa sheferi we yari ku ruhande ameze nk’ushaka kuyisimbuka ariko bikamunanira kubera ubwoba.

Iyi mpanuka yahitanye umushoferi wari utwaye witwa Kamate Isemimbi Evariste w’imyaka 46 ukomoka Bunia mu majyaruguru ya Congo nkuko ibyangombwa bye bibigaragaza.

Iyi kamyo abayiboneye kure bavuga ko yaturutse ruguru mu murenge wa Nyakiriba yiruka cyane ikambukiranya mu murenge wa Kanama ikagwa mu makorosi yo mu murenge wa Nyundo.

Aho yaguye yangije cyane ipiloni y’amashanyarazi iri hejuru y’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruri ku muhanda, iyi piloni ni nayo yatumye iyi kamyo itagwa mu ruganda.

Ipironi niyo yayitangiye
Ipironi niyo yayitangiye

Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu wahise ugera ahabereye iyi mpanuka, avuga ko izi mpanuka z’amakamyo ziterwa n’uko aya makamyo yo muri Congo, Tanzania na Uganda aba adaheruka gukorerwa ‘controle technique’. Yemeza ko ariyo menshi agwa muri uyu muhanda.

Ku bw’amahirwe iyi kamyo nta muturage yagonze.

Imodoka yaguye ku rukuta rwa uruganda rw'icyayi rwa pfunda
Imodoka yaguye ku rukuta rwa uruganda rw’icyayi rwa pfunda
Bashakisha uburyo bakuramo imirambo
Bashakisha uburyo bakuramo imirambo
Abaturage bashungereye
Abaturage bashungereye

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • police ni kaze umutekano mumuhanda naho ubundi abantu bazahashirira.dore ko ababshoferi bagenda bahana signe yahoo police iri,baharenga bakiruka.

  • Polisi ishyireho gahunda yo kujya bagenda mumodoka batambaye imyenda ya uniform, noneho kuberako abashoferi babwirana aho polisi ihagaze wawundi wambaye civilian clothes azafata ummshoferi kuko iyo bavuye imbere ya polisi bahita bavuduka!! Cyangwa se jye mumpe ikarita njye nzenguruka maze mbafate kahave peeeeee!!!!! Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish