Digiqole ad

Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu babiri muri Gakenke

Yabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo ikamyo yo muri Tanzania yari ijyanye amavuta ya Mazout mu mujyi wa Musanze maze ikitura hasi mu karere ka Gakenke ahitwa murwamenyo.

iyo kamyo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere/Photo UM-- USEKE.COM
iyo kamyo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere/Photo UM-- USEKE.COM

Abo muri kariya gacantre ko mu murenge wa Gashenya akagali ka Nyakina batangarije UM– USEKE.COM ko iyi kamyo yaguye ahagana saa ,bili z’ijoro. Uwari uyitwaye n’umufasha we (co driver) bahise bitaba Imana.

Abatuye hafi aha kandi bavuga ko yaba yatewe n’ikorosi aba bashoferi batamenyereye. Ku bw’a,ahirwe ngo iyi mpanuka nta muturage yasanze mu muhanda kuko bwari bwije.

Impanuka z’amakamyo yo mumahanga zibera mu Rwanda zikaba zitwerwa no kutamenya imihanda yo mu Rwanda ndetse no kugendera ku muvuduko mwinshi.

Amapine hejuru
Amapine hejuru
Aho utwara n'umwungiriza bicara hangiritse bikomeye nabo bitaba Imana
Aho utwara n'umwungiriza bicara hangiritse bikomeye nabo bitaba Imana
Imbere ahicara abatwara hangiritse bikomeye
Imbere ahicara abatwara hangiritse bikomeye

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana ibakire mu bayo!nonese iyo twumvise mumakuru ya radio rda yarihetse fanta yo bite?impanuka ahaaaa!!!!

  • birababaje cyane!!!!!!!!????????Imana yite kumuryango wabo usigaye.kdi nyaboneka ibi bijye bibaha icyigisho,kugendana muri umuryango nibibi ubuse koko niba bari bafite abana babyitwayemo gute??ariko ubundi kuki mumisozi impanuka zikunze kuba izo amakamyo??

  • nukuri iyi accident yari ikomeye ariko nihanishije ababuze ababo kandi Imana ibakire mu bayo

  • polisi ijye iparikisha bene ziriya modoka igihe bwije kuko iyo bwije utazi n’umuhanda neza bifacilta accident ubwo rero Gakenke na Rulindo bongere imikorere yaho gusa ntibazagire uwo bahohotera mungendo.

  • Mana yanjye ubakire neza, maze wihanganishe n’ababo basigaye kuko ni wowe ubishoboye.

  • Imana ibahe iruhuko ridashira kandi imiryayabo ikomeze kwihangana.

  • yoo!imana ibahe iruhukiro ridashira,yihanganishe nimiryango yabo

  • ni bihangane kandi Imana ibahe iruhukiro ridashira

  • Sorry! Maytheir souls Rest In Peace (RIP). Imana ihumurize imiryango yabo.

  • Yooooooooo Imana nuko yabishatse nta kundi. Twese turi abagenzi ntiduukwiye guheranwa nagahinda ahubwo muri byose tujye dushima Imana.

  • Oya Ta, ntabwo ari IMANA yabaishatse kuko IMANA yacu n’URUKUNDO ahubwo n’umugambi wa SATANI. NOTRE DIEU, EST UN DIEU D’AMOUR!!!!
    Amahoro Rwanda nkunda!

  • sorry ubuzima bwokwisi niko bumera agasozikagusabye amaraso ntushobora kuyakarenza.ubuzimabwabo bwokuriyisi ubwonyine nahobwaranjyiriye gusa nabifuriza gukomeza mubuzima bwiza bwomwijuru imana izabakire mubayo.

Comments are closed.

en_USEnglish