Digiqole ad

Impanuka y’ikamyo yaguye ku ruganda rwa Pfunda

Mu masaha ya saa munani kuri uyu wa 29 Nyakanga, ikamyo yo muri Congo Kinshasa yakoze impanuka ikomeye ku muhanda wa Musanze – Rubavu mu murenge wa Nyundo, yaguye muri metero nke cyane hejuru y’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

Basenya ikizuru cy'imbere

Basenya ikizuru cy’imbere

Iyi modoka ifite plaque numero 0262AB12 yari mu nzira iva i Kigali igana muri Congo, ababonye iyi mpanuka bavuga ko yari yacitse feri.

Uwitwa Kanyemera uvuga ko yayirebaga, twamusanze aho yari imaze kugwa. Avuga ko iyi kamyo yaturutse ruguru cyane yahoreye, ndetse ko umufasha wa sheferi we yari ku ruhande ameze nk’ushaka kuyisimbuka ariko bikamunanira kubera ubwoba.

Iyi mpanuka yahitanye umushoferi wari utwaye witwa Kamate Isemimbi Evariste w’imyaka 46 ukomoka Bunia mu majyaruguru ya Congo nkuko ibyangombwa bye bibigaragaza.

Iyi kamyo abayiboneye kure bavuga ko yaturutse ruguru mu murenge wa Nyakiriba yiruka cyane ikambukiranya mu murenge wa Kanama ikagwa mu makorosi yo mu murenge wa Nyundo.

Aho yaguye yangije cyane ipiloni y’amashanyarazi iri hejuru y’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruri ku muhanda, iyi piloni ni nayo yatumye iyi kamyo itagwa mu ruganda.

Ipironi niyo yayitangiye

Ipironi niyo yayitangiye

Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu wahise ugera ahabereye iyi mpanuka, avuga ko izi mpanuka z’amakamyo ziterwa n’uko aya makamyo yo muri Congo, Tanzania na Uganda aba adaheruka gukorerwa ‘controle technique’. Yemeza ko ariyo menshi agwa muri uyu muhanda.

Ku bw’amahirwe iyi kamyo nta muturage yagonze.

Imodoka yaguye ku rukuta rwa uruganda rw'icyayi rwa pfunda

Imodoka yaguye ku rukuta rwa uruganda rw’icyayi rwa pfunda

Bashakisha uburyo bakuramo imirambo

Bashakisha uburyo bakuramo imirambo

Abaturage bashungereye

Abaturage bashungereye

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish