Digiqole ad

Impanuka nk’iyahitanye Gen Gapfizi kurokoka ntibyashobokaga

Karinganire Jonas, ni umwe mu baturage babonye n’amaso yabo impanuka yahitanye Brig Gen Dan Gapfizi, avuga ko byari biteye ubwoba cyane ariko ko bitashobokaga ko hari uyirokoka.

Imodoka yangiritse biteye ubwoba
Imodoka yangiritse biteye ubwoba

Hari nka saa moya nijoro, numvise ihoni rivuga cyane nkebuka mbona imodoka ikata isa n’ihunga abantu ihita irenga umuhanda yiyasa ku giti, twegereye ngo turebe ariko uwabonaga uko bimeze wese yahitaga arira nubwo tutari tuzi abo bantu.” Karinganire.

Impanuka yabereye mu mudugudu wa Kahi Akagali ka Kizirakome, Umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare. Karinganire avuga ko bamuritse bakareba uko imodoka yabaye n’uko abantu barimo bari bakomeretse, yemeza ko ntawari kuyirokoka akurikije ibyo yabonye.

Karinganire ati “ Umushoferi mbona nubwo yitabye Imana ndetse hagapfa n’abo yari atwaye yagiye gitwari kuko yashoboraga guhitana abaturage benshi bari mu muhanda. Namusabira ku mana ngo imwakire kuko yatanze ubuzima bwe n’ubwabo bari kumwe ariko ntiyahitana abantu benshi bari baturi inyuma bagera nko ku 10.”

Brig Gen Dan Gapfizi yari atwawe n’umushoferi we witwa Rukarishya, ndetse n’abandi bantu babiri bari mu modoka aribo Ferdinad Akumuntu na Tereza Kabasinga bose bakaba bitabye Imana.

Imodoka yangiritse bikomeye cyane
Imodoka yangiritse bikomeye cyane

Karinganire avuga ko bagerageje kuvana inkomere mu modoka ariko byari bigoranye cyane kuko bari bangiritse bikomeye, yemeza ko umwe mu bari mu modoka akeka ko ariwe Gapfizi yari agihumeka ndetse ko hari amagambo ngo yari akibasha kuvuga impanuka ikimara kuba.

Karinganire ati “ abandi bose bahise bagwa aho, ako kanya rwose, uriya musirikare mukuru niwe wari ugihumeka, n’indege yarinze iza atarashiramo umwuka neza. Byari biteye ubwoba ariko nahavuye ari uko indege igiye.”

Inkuru y’urupfu rwa Brig Gen Dan Gapfizi yamenyekanye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kamena, abantu benshi batagaragaje akababaro kabo ku rupfu rw’uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

Uyu mugabo ari mu batangiranye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda, akaba yaragiye ashingwa imirimo itandukanye y’ubuyobozi mu ngabo z’u Rwanda. We nabo batabarukanye Imana ibahe iruhuko ridashira.

Photos/jdcdigital

UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • ntushobora kwibagiranA MU MITIMA YA BANYARWANDA IMANA IGUHE IRUHUKO RIDASHIRA AFANDE DAN URUMWE MUBATUMYE ABANYARWANDA BABONA AMAHORO TURAGUKUNDA TUZAHORA TUGUKUNDA UMURYANGO WAWE IMANA IWUHE KWIHANGANA .

  • Cyokora kurokoka byari gushoboka iyo Imana yonyine igira igitangaza ikora kizabera muntu ikimenyetso ko ivuga bikaba! Umuryango,inshuti,ingabo n’abanyarwanda muri rusange turahombye kdi niba yararwanye urugamba akibuka ubugingo(nyuma y’urupfu) azakanguka nta nkovu afite if not inkovu asinziranye azayikangukana ku munsi ukomeye!

  • mon Gen Imana igufashe ikyo wagombaga gukora waragikoze kdi ni shema kuba
    uguye mugihugu waharaniye

  • nta ntwari ipfa irasinzira igendere Dani wari impfura Imana ikwakire mw’ijuru natwe tuzagera ikirenge mucyawe

  • Ariko nge ndakajwe cyane nabantu bagenda nabi mumuhanda bakaba bateze impanuka nkizi ziba zidutwaye abacu tukibakeneye, ubundise icumi mumuhanda bakoragamo iki? kandi policy ihora idukangurira kwitwara neza mumuhanda, ndababaye cyane

    • rekerayo ncuti ibiri bube biba biri bube ntakibihagarika.

  • imana imwakire mubayo kandi kumunsi wo kwambikwa amakamba twiteguye kongera kumubona amaso kumaso. gusa mukosore aho kugirango mandike ngo abantu benshi bagaragaje akababaro mwanditse ngo abantu benshi batagaragaje akababaro! ni ikosa bibaho kuko igihugu cyose cyacitse umugongo kubera urupfu rwa afande wacu twakundaga.

  • uyu mushoferi n’intwari rwose kuko yatanze ubuzima bwe arokora ubwabandi …

  • Abashoferi bongere bakankurirwe gukoresha umuvuduko uringaniye,If not nti twari kubura iyi ntwari yacu.Maj Gen Imana ikwakire.

  • Gusa birambaje ”Kuki wemeye ko agenda koko? Mana Uduhe kubyakira. May hiz soul R.I.P. gusa intwari ntimpa irasinzira kandi imana ikwakire mubayo

Comments are closed.

en_USEnglish