Kenya: 23 bahitanywe n’impanuka, niyo ikomeye muri uyu mwaka
Ku wa 21/08, mu masaha y’ ijoro, i Machakos habereye impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu 23 abandi basaga 36 barakomereka bikabije.
Mu basize ubuzima muri iyo mpanuka, harimo Mr Richard Munene Makau, umukozi w’icapiro rya Kasuku riba i Nairobi, wapfanye n’abahungu be 2 n’ umwuzukuru, aho bari baturutse i Makueno, avuye gusura bamwana we.
Iyi mpanuka ngo yaba ari yo itwaye ubuzima bw’abantu benshi icyarimwe muri Kenya uyu mwaka.
Umuyobozi w’ ibitaro bya Machacos, yavuze ko babashije kwita kuri 20, abandi 16 boherezwa ahandi kuko bari barembye cyane.
Iyi mpanuka ngo yatewe n’umuvuduko udasanzwe w’imodoka ya Bus yari itwaye aba bagenzi basaga 60.
Mu gutabara abari muri iyi modoka, abatuye hafi aho bafatanyije na polisi, bifashishije ibyuma bikata ngo babashe gukura imibiri yabantu mu modoka yari yangiritse cyane.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
2 Comments
dore bonne annee iri ihafi ahubwo aba nibake!bari bapfa se?ntakundi ubwo tuzabasangayo !!
RIP
Comments are closed.