Icyumweru cy’umutekano mu muhanda
Impanuka 2 mbere y’Icyumweru cy’umutekano mu muhanda!
Kuri yu wambere tariki 6|6|2011 ku kibuga cya polisi i Nyamirambo hatangijwe kumugaragaro igikorwa cyogutangiza icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda, “Traffic Week”
Umukuru wa Polisi, Ministre James na Fidel Ndayisaba umukuru w’umujyi batangiza iki cyumweru
Abayobozi ba polisi hamwe na minisitiri w’ ubutegetsi bwigihugu MUSONI JAMES baribitabiriye icyigikorwa.
Polisi y’igihugu ishami ryishinzwe umutekano wo mu muhanda irashishikariza abatwara ibinyabiziga mugukoresha neza umuhanda mu kutabangamira abandi.
Naho abagenzi bo barasabwa kujya bahagarika umushoferi habayeho umuvuduko no kubimenyesha polisi kukobose bafite uruhare mukubungabunga umutekano mu muhanda.
Polisi ikaba igiye gushiraho ingamba zo gukumira impanuka ku muhanda, ushinzwe TRAFFIC Police VINCENT SANO ati “hagiye gushirwaho ingamba zogukumira umutekano mu muhanda muri icyi cyumweru hazatangwa ibiganiro ahantu hose, hazatoranywa umushoferi mwiza, amarushanwa kuri za sms no gucisha ibiganiro kuri television na radio bigamije gukangurira abantu kurinda umutekano wo mu muhanda”
Mayor w’akarere ka Nyarugenge Solange nawe yari ahari
Umubare w’abantu bapfa mu buri mwaka mu mpanuka zo kumuhanda uragera kuri 356 abakomereka bo ni 30.000 ku mwaka. Ubu umubare ukaba waragabanutse kuri 1,8% ugereranyije n’umwaka ushize.
iki cyumweru cyatangiye uyu munsi kikaba cyabanjirijwe n’impanuka 2 zaraye zibaye I rubavu aho imodoka yahitanye abantu 6, naho i Matimba mu mutara imodoka ya Horizon nayo yakoze impanuka ikomeretsa abagera kuri 36.
Insanganyamatsiko y’iki cyumweru iragira iti:« Taha, utahe mu mahoro(Make every journey home a safe one) ».
Ministre Musoni James
Fidel Ndayisaba ati: “Turwanye Impanuka zitazatumaraho abantu”
Imihango yo gutangiza icyumweru cya traffic polisi i Huye ikaba yitabiriwe n’umunyamabanga muri Minisiteri y’ibikorwa remezo arikumwe n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo Munyentwari Alphonse ndetse n’umukuru wa polisi wungirije, Assistant Commissional Police John Kabera.
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo nawe wari uhari we akaba asanga impanuka zica abantu benshi dore ko ku munsi mu Rwanda bwira umuntu umwe byibura azize impanuka ndetse abarenga batanu bakomeretse kubera impanuka.
Guverineri Munyentwari Alphonse ati : « Kwirinda impanuka bigomba kujya mu mihigo ya buri muntu wese ».
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, wari uhari avugana n’umuseke.com ku kibazo cy’imihanda mito iba mu Rwanda, yadutangarije ko imahanda isanzwe ifite ubugari bwa m 6 izongerwaho m 1 zikaba m7. Ngo ibi bizashimangirwa n’itegeko rizemezwa n’abadepiti mu mezi ari imbere.
I Huye munzumberabyombi naho batangije iki cyumweru/Photo Ange Eric
A.C.P. John Kabera iburyo n’abayobozi batangije imihango ya Traffic week i Huye
Daddy Sadiki Rubangura
Ange Eric Hatangimana
umuseke.com
1 Comment
Birababaja cyane kuba mukomeje kundenzaho itaka kubera impanuka kandi hari ahandi bankeneye, mwiminjiremo agafu tu
Comments are closed.