Digiqole ad

Impano yo kubyina yarinda urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge

Ababyeyi barasabwa gushyigikira abana babo mu mpano zinyuranye bafite ngo kuko baramutse bazikoresheje neza zishobora kubarinda kwishora mu biyobyabwenge, ibi byagarutsweho mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyateguwe na PSI Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Kamena kuri Maison de Jeunes Kimisagara.

Workz GROUP
Workz GROUP

Imbaga y’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari baje kumva ubutumwa butangirwa muri iyi myidagaduro.

Mukeshimana Seraphine, umukozi ushinzwe ubukangurambaga bugamije kurwanya icyorezo cya SIDA mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara avuga ko iki gikorwa cya PSI cyateguwe mu rwego rwo gukoresha imbyino nk’imwe mu mpano z’urubyiruko zakwifashihswa kurwanya ibiyobyabwenge.

Seraphine asaba ababyeyi ko badakwiye gupfukirana impano urubyiruko rufite ahubwo ngo bagomba kubaba hafi kuko izo mpano zabafasha mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Kubyina bishobora gufasha umuntu gutera imbere ndetse byamuhuza bikamurinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi. Umwana agomba gukurira mu mpano afite, ababyeyi bakamufasha ntibayipfukirane.”

Umuhanzi Queen Cha, ubundi witwa Mugemana Yvonne nk’umwe mu bamaze kumenyekana mu Rwanda akaba yifashishijwe na PSI Rwanda mu kwigisha urubyiruko yatangarije Umuseke ko iki gikorwa ari cyiza.

Yagize ati “Iki gikorwa ni cyiza cyane, urubyiruko rukeneye abantu baruba hafi bakarugira inama cyane ku bijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge.”

Mugemana yavuze kandi ko afite gahunda zo kuririmba indirimbo zitanga inama ku rubyiruko ndetse ngo hari iri muri studio, kandi ngo indirimbo ye yitwa ‘Kizimyamwoto’ mu misni mike iraba ifite amashusho.

Queen Cha ngo yumva ababyeyi bagomba kuba hafi y’abana babo ngo kuko kubaba hafi byatuma bamenya amabanga menshi bafite bakabasha kubaha inama.

Muri iki gikorwa harimo n’uhagarariye Polisi y’u Rwanda, AIP Alexandre Minani wasobanuriye urubyiruko ibiyobyabwenge icyo aricyo, ingaruka zabyo n’ibihano bifatirwa ababicuruza n’ababishoramo abana.

Ishimwe Shema w’imyaka 16, akuriye Club ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge aho yiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, GS.Kimisagara, avuga ko ibiyobyabwenge ari bibi kandi bisenya igihugu ikaba ariyo myamvu abirwanya.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge numva ko byangiza igihugu cyacu kandi umwana ubunyoye ababaza ababyeyi. Bishobora gukururira abana mu ngeso mbi z’ubusambanyi.”

Akana kagendesha inkweto z'amapine
Akana kagendesha inkweto z’amapine
Umutesiwase Jeanine wahembwe nyuma yo gusubiza neza ibibazo bijyanye na Sugar Daddy
Umutesiwase Jeanine wahembwe nyuma yo gusubiza neza ibibazo bijyanye na Sugar Daddy
Ku murongo w'imbere Seraphine Mukeshimana ari hagati ashinzwe ubukangurambaga ku kurwanya icyorezo SIDA
Ku murongo w’imbere Seraphine Mukeshimana ari hagati ashinzwe ubukangurambaga ku kurwanya icyorezo SIDA
Urubyiruko rw'abanyeshuri rwari rwitabiriye ari rwinshi
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rwitabiriye ari rwinshi
Ishimwe Shema umwana muto wiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Ishimwe Shema umwana muto wiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Group Workz babyiniye urubyiruko rwari aho
Group Workz babyiniye urubyiruko rwari aho
Group y'ababyina izigezweho yitwa Salcou
Group y’ababyina izigezweho yitwa Salcou
Abo ni Soldier Boys bo bahisemo kuza gutyo
Abo ni Soldier Boys bo bahisemo kuza gutyo
Abasore n'inkumi bo mu Itorero Ibirezi babyina gakondo na bo batanze ibutumwa ku rubyiruko
Abasore n’inkumi bo mu Itorero Ibirezi babyina gakondo na bo batanze ibutumwa ku rubyiruko
Aba bakobwa, uwambaye ingofero y'umukara yitwa Uwase Fatuma ni umunanzi, akina filimi ngo ibyo akina ntabikora hubwo yatojwe kubikina ngo atange inama
Aba bakobwa, uwambaye ingofero y’umukara yitwa Uwase Fatuma ni umunanzi, akina filimi ngo ibyo akina ntabikora hubwo yatojwe kubikina ngo atange inama
Uyu ni Ali yatanze ubutumwa mu mpano ye yokwigana abantu bakomeye yitwa BBC
Uyu ni Ali yatanze ubutumwa mu mpano ye yokwigana abantu bakomeye yitwa BBC
AIP Minani ushinzwe gukumira ibyaha muri Nyarugenge
AIP Minani ushinzwe gukumira ibyaha muri Nyarugenge
Imikino ifasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Imikino ifasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Umuhanzi uzamuka N Top na we yatanze ubutumwa ku rubyiruko
Umuhanzi uzamuka N Top na we yatanze ubutumwa ku rubyiruko
Queen Cha uko ni ko yinjiye
Queen Cha uko ni ko yinjiye
Queen Cha
Queen Cha
Queen Cha aririmba indirimbo ze
Queen Cha aririmba indirimbo ze
Iyo nkweto ya Queen Cha yatangaje benshi
Iyo nkweto ya Queen Cha yatangaje benshi
Inkweto ndende yari yambaye zaramunyereje ava kuri stadge
Inkweto ndende yari yambaye zaramunyereje ava kuri stadge
Inyuma yaryohewe na we arawuceka
Inyuma yaryohewe na we arawuceka

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Rollers inkweto z’amapine barikoresha bambaye ibibarinda impanuka (protection) byibuze gants, casques na protection zo ku mavi, si byiza kubyerekana kuliya ku mwana encore muli piblic nta protection, bazabikosore ubutaha !

Comments are closed.

en_USEnglish