Digiqole ad

Impamvu zitera kunuka ibirenge

Mu bibazo byinshi abantu bagira ku mubiri wabo, hari ibyo babasha kwisobanurira n’ibindi bibabera urujijo, bikaba ngombwa ko babisobanukirwa kurushaho bakanamenya uko babyirinda. Kunuka ibirenge ni kimwe muri ibyo.

Kunuka ibirenge bitera ipfunwe, nyamara iyo umuntu abyitayeho umunuko uragenda burundu.
Kunuka ibirenge bitera ipfunwe, nyamara iyo umuntu abyitayeho umunuko uragenda burundu.

Kunuka ibirenge biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kwambara amasogisi atameshe, kudakaraba neza ibirenge, mikorobe zitwa Brevi Bacteria n’ibindi.

Ibi rero bituma benshi mu bakunze kugira iki kibazo cyo kunutsa ibirenge bagira ikibazo cy’icyo bakora ndetse ugasanga bibatera ipfunwe ryo kujya mu bantu kuko iyo bahageze batangira ku binuba kubera umunuko ukabije aba afite.

Iyo ibirenge bimaze umwanya munini byambaye inkweto bibira icyuya cyinshi. Iki cyuya gishobora gutera impumuro mbi ariko imara igihe gito. Amasogisi akoze muri polyester cyangwa nylon atuma ibirenge bidahumeka neza, nabyo bikaba bishobora gutera umwuka mubi mu birenge.

Impumuro mbi imara igihe kinini, ikahaguma iyo ukuyemo inkweto, akenshi iterwa na mikorobe ziba ku ruhu rw’umuntu. Mu busanzwe hari mikorobe zibera ku ruhu rw’umuntu ntiziteze ikibazo, ni izo bita ‘resident bacteria’ mu rurimi rw’Icyongereza. Iyo izi mikorobe ziyongereye cyangwa hakaza izindi zidasanzwe nibwo ziteza ibibazo.

Guhumura nabi kw’ibirenge akenshi biterwa na mikorobe bita brevibacteria zirya uruhu rw’inyuma ruba rwapfuye zigakoramo methanethiol ihumura nabi. Mu bintu bishobora gutuma ziyongera harimo icyuya, kumara igihe kinini wambaye inkweto, amasogisi akoze muri polyester cyangwa nylon, n’ibindi.

Mu zindi mikorobe zibigiramo uruhare twavuga nka propionibacteria na staphylococcus epidermis. Izi mikorobe akenshi zikunze kwibera hagati y’amano no munsi y’ikirenge. Iyo zimaze kuba nyinshi nibwo zitangira guteza impumuro mbi mu birenge.

Icyo wakora ngo urwanye iyo mpumuro mbi

Mu kiganiro yigeze yagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Dr Ndagijimana James yavuze ko hari uburyo bubiri bw’ingenzi bwo kurwanya iyo mpumuro mbi yo mu birenge: kugabanya umubare w’izo mikorobe no kugabanya icyuya mu birenge. Mu kugabanya icyuya mu birenge, wagerageza kujya wambara inkweto zifunguye nka sandari, pantufure cyangwa izindi nkweto zifunze ariko zidafunze cyane, bigatuma ibirenge bidahumeka neza, ukareka no kwambara inkweto za bote niba wazambaraga.

Ikindi ni ukwambara amasogisi akoze mu ipamba (cotton), guhinduranya inkweto kenshi gashoboka, no kwanika inkweto zikuma neza mbere yo kuzambara.

Hari n’undi muti ushyirwa ku birenge wafasha abagira icyo kibazo witwa isopropyl alcohol. Uyu ushobora kuboneka muri farumasi bawukoresha kabiri ku munsi mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ibindi wakora ni nko gukoresha umubavu (deodorant) batera mu kwaha cyangwa ahandi, iyo ikoreshejwe ku birenge ishobora nayo kwica microbe kandi igasimbuza impumuro mbi inziza. Gusiga puderi mu birenge no hagati y’amano, ubashije kubona irimo ‘aluminum chloride hexahydrate’ cyangwa ‘activated charcoal’ byaba byiza kurushaho.

Mu gihe binaniranye ushobora no kureba abaganga b’inzobere mu ndwara z’uruhu (dermatologists) bakagufasha mu gihe ubu buryo butagushobokeye cyangwa bitagize icyo bikumarira, kuko hari n’izindi ndwara zishobora gutera impumuro mbi mu birenge, nk’ibimeme n’izindi.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ndabona ahubwo ari ukugira isuku muri rusange.

  • bajye bambara ikweto amasaha make bambare nakambambiri nibura nkamasaha atatu kumusi kandi amaze koga arikose?NK’UMNTU UNUKA UMUBIRI WOSE NYUMA Y’AMASAHA MAKE AMAZE KOGA BITERWA N’IKI? BYAKEMUKA GUTE? MUBISHOBOYE MWANYOHEREREZA UBUTUMWA.

Comments are closed.

en_USEnglish