Imodoka ya FUSO yagonze Coaster. Biravugwa ko 5 bahise bapfa
01 Werurwe 2015 – Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugalika Akagali ka Sheli, ahagana saa mbili z’igitondo kuri iki cyumweru imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO yagonze imodoka zigera muri eshatu yangiza cyane iya Toyota Coaster ya kompani ya Volcano ihitana kugeza ubu abantu batanu barimo n’uwari utwaye iyi modoka itwara abagenzi.
Usibye aba batanu bitabye Imana 23 bakomeretse, barindwi barembye cyane, 12 bahawe ubutabazi bwibanze barakira. Muri iyi mpanuka harimo abakinnyi 12 b’ikipe ya Basketball ya KBC, umwe muri bo witwa Guy Rutayisire akaba ari we witabye Imana.
Police yaje kwemeza ko umubare w’abitabye Imana batanu nk’uko bamwe mu bari aho impanuka yabereye nabo babwiye Umuseke ko abantu batanu bahise bitaba Imana ako kanya.
Dieudonne Idahemuka wabonye iyi mpanuka ikimara kuba yabwiye Umuseke ko ikamyo ya Fuso yari itwaye amatafari yerekezaga nka Kigali bivugwa ko yacitse feri ikagonga izi modoka zerekezaga nka Huye zigeze ahitwa mu Nkoto.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK na Remera-Rukoma ku bakomeretse byoroheje.
Mu bitabye Imana harimo umushoferi wari utwaye iyi Coaster ya Volacano ndetse na bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Kigali Basketball Club bari bayirimo berekeje gukina umukino wa Shampionat mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
27 Comments
RIP kandi ababuze abo bihangane kdi natwe abasigaye tujye duhora twiteguye
RIP Imana ibakire! ariko control zikorwerwose kumamodoka tutarashira!!!!!!!!!! thx
Twifatanije nababuze ababo IMANA ibakire!!!!!!!
Ababuze ababo nibihangane
R.I.P nyagasani abacyire pe
Plse police where aq u? gv murebe uko twangabanya impanuka pe!so sad
Mufate iningamba zikomeye please! Abantu badushyizeho
RIP Imana ibakirere mu mu amahoro kdi Duhumurije imiryaango yabuze Ababo
Imana yakire abavandimwe batuvuyemo kandi dukomeje kwifatanya n’imiryango yabo.RIP
yeweeeee birababaje R I P bavandimwe Imana ibakire
Imana ibakiremubayo
yewe birababaje pe! imiryango yabuze ababo yihangane!
R.I.P abitabye imana kandi twihanganishije imiryango yabuze ababo n’igihugu muri rusange.
mbere na mbere nihanganishije ababuze ababo muri mpanuka ariko nukuri police ndetse nabanyarwanda duhagurukire ibibintu kuko birakabije rwose. impanuka zirimo kudutwara abantu benshi murikigihe. birakabije kdi birababaje pee
ni agahind a,urupfu ruragwira!Erega mwa bahungu mwe ngo akazapfa kabungira akazakica! Twihanganishije abapfushije ababo kandi natwe twishyize mu maboko yawe Nyagasani!
AYA MAFOTO RWOSE AGARAGAZA ABANTU BAPFUYE ADUTERA UBWOBA
GUSA NDABONA AMAKAMYO YIBASIYE IMODOKA NTOYA MURI UYU MWAKA WA 2015
Imana ifashe imiryango yagize ibyago kdi Mukomere. Bimaze kugaragara ko impanuka z’amakamyo hafi ya zose ziterwa nibibazo bya Frein/Break rwose controle technique nikaze umurego! Nta mpanuka nimwe itarimo Fuso, Ntamanuka idaterwa n’ ikamyo muzigenzure cyane.
Imana ibakire mu bayo kandi imiryango yabo
ikomeze kwihangana
uwiteka mana nyirijuru akira abaje bakugana kd usigire isomo abasigaye mwinosi yanduye. amen
bakomeze kwihangana
Guys, please be strict with that : “Control technique” , see people are dying for none reason kubera burangare bwanyu!
Ababuze ababo muri iyi mpanuka imana ikomeze kubihanganisha kandi n’abitaby’imana Imana ibakire mubayo.
Imana ibakire mubayo
ababuze ababo mwihangane
gucika feri kwimodoka byo ni ibyago ndumva atari ikosa ry’umuyobozi w’ikinyabiziga keretse atarakoresheje ubugenzuzi bw’ikinyabiziga.
Guys Ayo mafoto ateye ubwoba ntimukaya posting kbsa
yoo njye numuryango wanjye twihanganishije ababuze ababo ndetse nabi tabye imana ibakire mubayo
Immana yihanganishe ababuze ababo kandi yakire mubwami bwayo ababuze ubuzima muri iyi mpanuka. Nukuri njye ndacyafite ihahamuka nk’umuntu wari muri coasteri yari ikurikiranye niyagonganye n’ikamyo, bikaba byaratubereye mumaso tubireba.Nubwo uko byagenze ibara umupfu, ariko nagirango nsabe polisi itange amahugurwa kubantu batwara taxis kuko abenshi ntibaba biyumvisha uburemere bw’akazi bakora, maze bakemera guhabwa amabwiriza na banyirimodoka ngo bazane amafranga ayanaya, birengagije ko abo batwara bafite ubuzima buseseka ntibuyorwe ndetse n’ubwabo burimo.Ikibazo uko cyagenze; ni coasteri yambere yabonaga tuyiri imbere tutihuta bihagije, maze ihita ifata ikemezo cyo kutunyuraho, ahantu hazamuka kandi atabona no muri metero 100. Ubwo rero niyari iyikurikiye iba irayikurikiye, ndetse niyari iyikurikiye nayo iti natanzwe.Murumva nawe coasteri 3 gutangira action yo kunyura kuya 4 iziri imbere.Twe banyuragaho twahise tuvugira rimwe ko ibyo bakoze bishobora kuvamo impanuka haramutse haje ikamyo ibaturutse imbere. Ntibatinze kuko iyambere ikimara kutunyuraho yahise ibona ikamyo iyiturutse imbere ihita ijya mumukono wayo ariko byari trop tard kuziyikurikiye kuko zo ntizabonye umwanya wo kujya mumukono wazo ahubwo chauffeur wa kamyo nawe byaramutunguye agira panique ashatse guhagarara biramunanira ahita agonga coasteri yari ikurikiye iyambere ariko arayihushura inyuma, maze aba agonganye niya gatatu yari irimo no kurwana no kwinjira mumuhanda wayo nigihunga kinshi maze iba ikubise kuri bordure y’umuhanda iyigarura hagati mumuhanda yataye equilibre, icakirana na camion nayo yataye equilibre imaze kugonga kuri coasteri ya 2. Ubwo namwe mwumve icyabaye ni bombe imbere yacu.Ibindi ntumbaze kuko kubivuga nukuba ufite umutima ukomeye. Cyokora icyo navuga umushoferi wa camion ntihakagire umubeshyera ko yari yabuze feri, yarayifite kandi ari mumukono we, iyo adasagarirwa na coasteri zamuturutse imbere muburyo butunguranye. Nicyo gituma njye mbona hakwiye amahugurwa kuko impanuka ziratumara kandi zitewe na taxis zidepasa ahatemewe ngo nugushaka amaturu menshi.
Comments are closed.