Imodoka nshya za KBS ziratangira gukora kuri uyu wambere
Imodoka (Bus) nshya zigera kuri 20 za sosiyete itwara abantu mu mujyi wa Kigali ya KBS (Kigali Bus Service) ziratagnira gutwara abantu kuva kuri uyu wambere tariki 12 Nzeri mu gitondo.
Amakuru dukesha bamwe mu bakora muri KBS, nuko izi modoka zageze mu Rwanda muri iki cyumweru turi gusoza, zivuye mu bushinwa aho zakorewe. Zikaba zizatangira gutwara abantu kuri uyu wambere.
Izi modoka imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu bagera kuri 80 ku nshuro imwe. Ayo mamodoka 20 niyo azatangira gutwara abantu kuva kuri uyu wambere.
Izi modoka zikaba zifite ikoranabuhanga rigezweho rikoresha contactless smart card mu kwishyura urugendo, ukoresheje ikarita.
Izi modoka zije gukemura ibibazo byo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, byagaragaraga ko umubare w’abakenera gutega imodoka rusange ugenda uba munini kurenza imodoka bakeneye.
KBS imodoka zayo zikaba zigera mu bice byinshi by’umujyi wa Kigali, kuva zatangira gukora mu mujyi wa Kigali benshi bakaba bakunze gutega izi modoka bemeza ko ziba zifite gahunda.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
40 Comments
KBS turabemera cyane, mukomereze aho, turabona muzanye iterambere rigezweho mu Rwanda. Uziko wagirango ni iburayi cg iyo za America!!!! sijye uzarota week-d irangira ngo nirire ikinyanga muri zino Bus!!
UMENYA ARI ZIMWE ZA “REAL MADRID”!
NA NJYE NDAZIHIGA TU!
ni indege ndabarahiye!!
Izi modoka ziziye igihe kandi ziri mu bijyanye n’iterambere ngaho rero nyakatsi nizibe zigiye mu cyaro erega no mumirenge bakeneye deplacement mamaa!! ahaaa!! nyamara u Rwanda uyu muvuduko rwose ndabona udasanzwe ni uwo gushimwa gusa ntakindi navuga kandi ni igihe!! ndabona vision yanze igezweho rwose bravo for transport in rwanda!!
ama bus yo muri canada, america, n’uburayi habamo igice cyagenewe abantu bicara ku ntebe n’ikindi gice gihariwe abantu bahisemo guhagarara, gurtyo bituma bus imwe ishobora gutwara abagenzi barenga ijana. None ndibaza niba atraco ishobora gufata umugambi wa gutumizaho ayo ma bus bityo ikarushaho KBS.
Nyinawambogo, ibi byashoboka ali uko imihanda yose yo mu Rwanda imeze nk’iyo muli Canada, naho ubundi kugenda mu modoko uhagaze n’imikuku n’ibyobo byo mu mihanda y’iwacu, cyane cyane iyo mu giturage ntibyashoboka. Simbona kandi ukuntu bisi 20 zakora mu mugi wa Kigali gusa ngo zizabone isoko. Nibakore imihanda yose ijyemo kabulimbo, ubundi bashore izo misi mu tundi turere tw’igihugu. Aliko nta cyo mbigisha ubwo abaguze izo bisi bali bize umushinga, keretse rero niba baraziboneye ubusa.
Ikibazo ni ukumenya ari iza nde. Toujours iterambere rya bamwe. Twizere ko nibiciro bimanuka uko nibyo duke eye.
wamenya nyirazo ugasanga ari mwene wanyu yajya agutwara utishyuye?ishyari weee!!ngaho uzareke kuzigendamo maze zihombe di!
Nibyo Kamanzi, Bwana Karibu, es igisubizo utanga ni ikihe? (igisubizo:alternative)? Nta gihugu giterera imbere cyarimwe. Hagira abavamo bagatera imbere abandi bakazakurikiraho. None se wagirango izo bisi zibe iza buri wese? Byashoboka gute? Bongere imisoro kugirango zibe iza leta noneho ujye uyigenderamo ubuntu yitwa ko ari iyawe nawe? Iyi ni intambwe ikomeye, byibura abantu bazajya babasha kugura abonnement/subscription, noneho bakore ingendo nyinshi wenda batabashaga gukora. Bivuga ngo nk’urugero ngo umufundi waguze iyo subscription/abonnement azajya abasha gushaka akazi i Kanombe, byakwanga akajya umunsi ukurikiyeho Nyabugogo, adatanze amafaranga arengejeho. Nawe uzajya uhahira i Nyamirambo cg se Kabeza niba ariho bihendutse utishyuye transport irengaho. Naho rero, leta zose zabayeho kuri ino isi (abakire baba buri gihe bafitemo ivugiro) zibuka kwita ku baturage kugirango ubukene budatera imidugararo bagata bwa bukire bari bafite. Niba rero nta bakire ba nyabo bari baboneka, niyo leta nta benefits z’abatishoboye yabasha kwishyura. Kandi ntitwibagirwe ko n’iyo leta yashyiraho benefits ku bakene, nk’uko muri Europe, Japan, na US bimeze, ibyo ntibibavana mu bukene… kuva mu bukene byubakiye ku nkingi zikomeye z’UMURIMO, KUZIGAMA, no GUHORA WIGA IGISHYA ngo ujyane n’ibihe byawe kuri buri wese. Umukozi wa cyane, udasesagura (amafaranga n’umubiri we), akihugura, uwo arakira n’aho ibindi byo tubireke tujye gukora, tureke kureba ibyo tudafite ahubwo turebe ibyo dufite turebe icyo twabikoramo.
ibiciro sha biterwa na petrol kandi mu rwanda ntayo tugira nawe urabizi…
Koko nibyiza transport kuba iboneka ariko mugabanye ibiciro kuko nibyo byingenzi
ibiciro bigenwa n’abacukura petrol kandi uzi neza ko ntayo tweza.
Twizere ko izagera kugisozi twa Minibus tuturuhuke,uziyo kataguciriye umwenda,ukabura naho ushyira amavi.BRAVO KBS!
byose tubikesha ubuyobozi bwiza nyirazo sikibazo kandi ntimukagire kwinjira mubitabareba sinzi ko mubona ukuntu urwanda rutera imbere vraiment je suis fiere en tout ca courage dukomeze dutere imbere abantu bose niba bakoraga nka kbs.service nziza kabisa.
Ni byiza ku banyakigali, gusa natwe abo mu ntara dukeneye iterambere,
Kuko nk’ aha i rusizi dukeneye agence ikora nijoro nka Jguar express
soon
Braaaaaaavo KBS nabandi bashoramari kabisa batere ikirenge mu cyanyu.Minibus kabisa za Nyamirambo, Kimisagara, Gatsata….burimunsi nzicira i pantalon,ubundi ishati,etc uwazica burundu mumujyi.
ziriya minibus ubwazo zizijyana aho zikenewe,kuko ubu usigaye ubona ko iyo uhagaze ku cyapa wajya kwinjira muri minibus hakaza coaster uhita ujya muri coaster,urunva rero ko umunsi zizaba zabaye nyinshi minibus zizaparika da!
Ni bizima wenda abataha i Nyamirambo twaruhuka ya mitindi y,imiziki iba muri twa tu mini bus twatumariye imyenda.
YEGO IZI BUS NI NZIZA ARIKO BAZAMAKORE NEZA
KUKO BAFITE INGESO MBI YO GISIGA ABANTU KUMUHANDA NIJORO
byaba byiza ari iza Leta nibwo bene ibyo biciro bigabanuka kuko ni leta ishiraho igiciro bityo umukozi ku kazi akajya ahita ahabwa ikarita yo kuyikoreshaho hano mu bushinwa mbona ariko bigenda kuburyo ticket ikagabanuka cyane ntirenze nibura 100 ishobora no kujya munsi yayo kuko abagenzi burya bariyongera kurusha gutwara abagenzi 10 usize abari gutanga make benshi bityo akazi kagakomeza neza nanasaba ko zajya zikomeza gukora nibura mu masaha ya nijoro ubanza byakorohera bamwe sinzi niba aho hataba abagenzi benshi nijoro naho kuba ibya society imwe ibipanga uko ishaka gusa nuko niyo bibaye ibya leta nta wubicunga najyaga mbona onatracom ubanza ama bus yapfuye aruta ayari mumuhanda byose bisaba kubanza guhindura imyumvire ugakorera igihugu atari ku jisho gusa cg usiganwa n’iminsi ukuramo ayawe
congratulations Kgli
ni byiza muzatwibuke abataha mu nzira zigya kwa Gitwaza no mugatenga.
bravo kuri KBS, rrka twizere ko umurongo wa nimugoroba, n’akavuyo ka mugitondo nako kagiye kuba nka ny
akatsi.
Ikindi nanone mujye muha ba convoyeurs ibiceri byo kugarura, niba njye as a customer ntafite amafaranga avunje ntibinyima uburenganzira bwo kujyz mumodoka.
Can,t be victim yo kubura balance kwanyu,
any way you have done a good job
niba kitazagendamo n’inka kiragahirima
@ Nyinawambogo
Reka sha ibya competition mu Rwanda ntiwabizana hari ibyo bita guhanga udushya mu mihigo! None se uretse ibikoresho byaba bikomeye wagizengo zirusha inshinwa ikoranabuhanga?
Ikindi ngo abantu bagende bahagaze? Byibagirwe, cyokora niwumva bemereye moto gutwara abantu babiri nk’i Bugande nibindi uzabisabe! Amategeko yacu arakaze mwana! Turi hejuru y’ibisabwa
bose bakora nka kbs, inzozi za vision 2020 zaba impamo.courage
Ni byiza twabishimye; gusa hari ikibazo cya ponctualité kuko uyu munsi twakererewa akazi turi benshi. Bazikubite agashyi. Ikindi ni uko iza Nyamirambo zirimo guhagarara kuri stade régional, akaba ari ikibazo ku bantu baturuka aho kaburimbo igarukira kuko bakora urundi rugendo rwo kugera kuri stade.
Ponctualité ntabwo byoroshye. Mu burayi haba imihanda iri reservé ku ma bisi atwara abantu, cyane cyane ku mihanda ikunze kugira imodoka nyinshi. Bizaza buriya nabyo tu…
Yewe ubwo ari inshinwa nshitse intege, nari ngizengo ni zimwe Arsenal igendamo na MAN u.
Yes Olusegon, wicika intege kubera ko ari inshinwa. Ntitwari twageza aho iz’iburayi. Zaduhenda, uwazigura yaba akorera mu gihombo neza neza, kuko ntiyabasha gushyiraho igiciro cyatuma akuramo ayo yashoyemo akanunguka zitari zashira. Turi kuva muri nyakatsi, ntabwo rero tugiye guhita tuba kandi mu magorofa arimo lift? Pole pole ndio muendo..
KBS, Congratulations.
Ariko rero turabasaba ko mwakongera lignes mukorohereza n’abagenzi bakora ingendo Kanombe-Kacyiru ndetse n’ahandi ariko icyifuzo ni ukunyura Kacyiru. MURAKATAJE MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU.
Izi bus ni nziza , zinatwara abantu benshi, gusa turifuza ko niyuzura bazajya barekera gushyiramo abantu. Cg abiyongereyeho bagenda bahagaze bakagabanyirizwa ibiciro.
Bravo KBS, ndumva ku birebana n’ibiciro bazakomeza kugendera ku byumvikanweho na RURA naho ubundi ni agashya bazaniye abanyamugi. Harebwa ukuntu babyigaho na MIFOTRA kugira ngo bafashe abakozi mu birebana na transport hakoreshejwe izo smart cards. Courage n’izindi compagnies zirebereho. Za nyakatsi nazo zoherezwe mu byaro nabo boroherezwe mu kubona transport. Naho Minisiteri ishinshwe gukora imihanda ishyiremo agatege maze murebe ko vision tutayikozaho imitwe y’intoki.
wooooou!!!!!!!!!! umuntu uzajya agenda muri iyi bus azajya aba yishyuriye cash ze ukuri ndabarahiye!!! congs to KBS!!
Nyiri Company ya KBS ndagushimye cyane wadukuye kure twakabaye dukererwa ku kazi buri munsicg dutega kenshi ariko kuva mutangiye mwadukemuriye ikibazo. Njyewe ndasabira KBS ko umunsi w’umukozi bazahabwa certificate nabo cg ni igihembo kuko bafasha abaturage cyane. Ikindi nisabira KBS niba bus zabonetse mwokabyaramwe hari abantu bitari ngombwa kuzinduka njyewe ntuye Kabeza ariko akenshi iyo ugeze ku muhanda saa 6h20 usanga bus zarangiye bigatuma umuntu akererwa kandi kuri bamwe baba bazindutse cyane kuko hariho abatangira saa 8h00.
MUZATUBABARIRE MWIBUKE NA GISOZI-ULK -KAGUGU TWE KUBA INYUMA ABANDI BATERA IMBERE MU MIBEREHO MYIZA YA TRANSPORT
MURAKOZE IMANA IBAVUGIREMO MUDUFASHE
nibyiza cyane ariko muzikwirakwize mu ma karitsiye yose ya kigali
Genda Rwanda uri nziza!!! MUZASAGURIRE CONGO DRC!!!!!!!!
Ni byiza pe!!!!!!!!!!!! ahari wa murongo ndaza kuwuruhuka. wowe se urabaza imihanda wabonyehe umuntu ugura itungo adateganya aho azayiragira? Imihanda nayo iriyongera sinzi niba mutabibona!!! Braaaaaaavo Kbs.
Dukeneye i Gikondo-Nyenyeri KBS
izo bus ninziza ariko zimwe nizijye nybugogo cg bazane coister
Comments are closed.