Digiqole ad

Imodoka itwara Perezida wa Kenya yibwe

Imwe mu modoka zitwara Uhuru Kenyatta yibwe kuwa gatatu nijoro yambuwe umwe mu bayitwara mu mujyi wa Nairobi.

Amakuru aremeza ko ivatiri yibwe ari iya perezida Kenyatta, polisi yo ikabihakana ariko ikaba iri kuyihiga
Amakuru aremeza ko ivatiri yibwe ari iya perezida Kenyatta, polisi yo ikabihakana ariko ikaba iri kuyihiga

Imodoka yo mu bwoko bwa BMW y’umutamenwa (bulletproof) biravugwa na DailyNation ko yashimuswe ahagana saa mbiri z’ijoro n’abantu batatu bitwaje intwaro bakayambura umushoferi David Machui utwara Perezida.

Machui ngo yari mu nzira atashye aho atuye mu gace ikitwa Ruai mu mudugudu urindwa cyane, nyuma y’akazi ke k’umunsi.

Uyu mushoferi aba benengango ngo bamwambuye imyenda yose bamusiga yambaye ubusa bajyana iki cyotsi cy’imodoka ifite plaque ziri ‘prive’

Manoah Esipisu Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Kenyatta yatangaje ko ibyabaye ari byo ariko ntiyemeza ko iyi modoka ari iyo Perezida amaze iminsi agendamo.

Umwe mu bapolisi bakuru we yavuze ko imodoka yibwe atari iya Perezida gusa ngo icyo bazi ari uko ari BMW ishaje.

Nyamara ariko kuwa kane nijoro iyi modoka ngo yariho ihigwa bidasanzwe.

Mu mezi atanu ashize David Mugonyi Umuvugizi wa Vice Perezida William Ruto nawe abajura bamusohoye mu modoka barayitwara asigara yumiwe.

Uyu Mugonyi nawe yari atashye ageze kw’irembo iwe ategereje ko baza kumukingurira abagabo bane bitwaje za pistolet baraza bamusohora mu modoka barayijyana.

Ntabwo bayijyanye gusa ahubwo nawe baramujyanye bamusiga ahitwa Mlolongo bamwambura amashiringi 22 000 yari yitwaje banamwambura 100 000Ksh  kuri konti bakoresheje imbunda bakamubwira ngo ahamagare inshuti ye ngo yohereze ako kayabo kuri telephone mobile zabo.

Iyi modoka ya Mugonyi baje kuyisanga ahantu nyuma aba bajura bayihataye.

Mu kwezi kwa gatatu nabwo Nyirasenge wa Perezida Kenyatta benengango bamwambuye imodoka ku ngufu bamuta mu muhanda. Gusa akenshi aba bajura bakunze nyuma guta izi modoka ba nyirazo bakazibona nyuma.

UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • Mwandika ibyo mwishakiye kabisa: none se imodoka President w’kigihugu agendamo umushoferi ayitahana iwe? Mujye mushyira mu gaciro!

Comments are closed.

en_USEnglish