Digiqole ad

Imiturirwa iteyeho ishyamba mu Ubutariyani

I Milan mu gihugu cy’ubutariyani, hubatswe amazu azaba ateyeho amashyamba, ku mpande zose zigize ayo ma etages.

Aya mazu azaba yubatse ishyamba rifite ishusho ihagaze, ateganwa kuzajya ahantu hafite ubunini bungana na hegitari imwe, nkuko bitangazwa  n’umuhanga mu byubwubatsi, akaba na nyirayo, Stefano Boeri.

Ishyamba riteye ku miturirwa
Ishyamba riteye ku miturirwa

Izi nzu zifite ama etages agera kuri 27, azaterwaho ibiti binini bingana na 730, ibiti bito bigera kuri 5 000, ndetse n’ibyatsi bingana na  11 000. Iri shyamba riteye ku mazu y’imiturirwa, rizaba rifite izina ryitwa “Bosco Verticale”.

Michele Brunello w’imyaka 35, umuyobozi wa Studios Boeri, yafatanyije na bagenzi be mu gushyira mu bikorwa izi nyubako zidasanzwe, bakaba baratangiye uyu mushinga mu mwaka wa 2006.

Banyiri umushinga, batekereje iki gikorwa, mu rwego rwo kutabangamira ibidukikije, no kuba ubwiza nyaburanga bw’ejo hazaza h’abaturage b’abatariyani.

Ubu busitani butangaje, kandi bunogeye amaso, ba nyiri aya mashyamba akoze mu mazu y’imiturirwa, ngo uzashaka kugira igice na kimwe agura (shares), azatanga akayabo kabarirwa hagati ya 655 000 na milioni 2 z’ama euros.

Ishyamba rizaba rikikije izi nyubako
Ishyamba rizaba rikikije izi nyubako

Source: gentside.com

Nkubito Gael
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Habura iki ngo naba Engeneers bo mu Rwabatekereze neza nkabariya bagabo ko byadufasha cyane cya mumigi

Comments are closed.

en_USEnglish