Digiqole ad

Imitima y’abantu y’imikorano muri USA

Uzajya ujyana urwaye baguhe umushya

Kunshuro yambere, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Minneapolis (Minneapolis Heart Institute) iherereye muri Leta ya Minnesota muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika, bashoboye gukora imitima y’abantu muri Laboratoire.

Iyi mitima nubwo itaratangira gutera (battement du coeur) bizeye ko izatangira gukora mu byumweru bike biri imbere.

Muri 2008, aba bashakashatsi bari bakoze imitima y’imbeba n’ingurube, bakoresheje uturemangingo (cells) dutandukanye tuvuye ku mitima y’inyamaswa.

Nyuma biyemeje kongera kugitangira bakoresha uturemangingo tw’umuntu nk’uko byagenze neza bakora imitima y’ izo mbeba, byaje rero gushoboka bakora imitima y’abantu nk’uko tubikesha urubuga rwa maxisciences.com.

Dr Doris Taylor, inzobere mu by’ubuvuzi akaba anayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi b’i Minneapolis avuga ko bizeye ko iyi mitima bashoboye gukora, mu bumweru bike izaba iri gutera.

Gusa iki gikorwa ngo nticyoroshye nk’uko Dr Taylor yabitangarije ati « hari imbogamizi nyinshi tugomba gukemura kugira ngo tugere ku mutima ukora neza, ariko ndabizeza ko dushobora kongera ibice biwugize kuburyo dushobora no kuwushyira mu wundi muntu »

Iyi mitima mikorano ngo ishobora kuzakemura indwara z’umutima ziganje cyane muri Amerika, aho ngo ushobora kuzajya ujyana urwaye bakaguhindurira bakaguha umuzima wakorewe muri Laboratoire

NGENZI Thomas

Umuseke.com

Uzajya ujyana urwaye baguhe umushya

1 Comment

  • Birashoboka se?

Comments are closed.

en_USEnglish