Digiqole ad

Imitekerereze nk’iy’u Rwanda izatuma Africa yigenga mu bukungu – George Twala

Kuwa 26 Mata ubwo Abanyafrika y’Epfo baba mu Rwanda bizihije isabukuru y’imyaka 19 igihugu cyabo kimaze kigenga, ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda George Twala yavuze ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo guharanira kwigira mu bukungu.

George Twala uhagarariye South Africa mu Rwanda
George Twala uhagarariye South Africa mu Rwanda

Ibi birori byabereye mu rugo rwa Ambasaderi Twala ruri i Nyarutarama witabiriwe n’abantu benshi bari batumiwe ndetse n’aba Ambasaderi b’ibindi bihugu bitandukanye mu Rwanda.

George Twala, yatangaje ko gahunda y’u Rwanda yo kwigira igaragaza icyerekezo cyiza cy’igihugu mu iterambere.

Yagize ati: “Ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo rube rusa uko rusa ubu utekereje imyaka 19 ishize nta cyizere cyari gihari, hari ubukene bukomeye. Izi gahunda za EDPRS igihugu cyafashe zatumye kigera kure. Ubu nkanjye nahera he mbagira inama uko mwakora”.

Ambasaderi Twala yavuze ko amahanga cyane cyane ibihugu bya Africa bikwiye gushyigikira no kwigira ku rugero u Rwanda ruri gutanga mu nzira yo kwiteza imbere no kwihaza mu bukungu.

Ati “ Africa y’Epfo izakomeza gufasha u Rwanda mu nzira rurimo kuko imitekerereze nk’iy’u Rwanda niyo izatuma Africa yigenga no mu bukungu no guhabwa agaciro Africa idahabwa ubu.”

Afurika y’Epfo itera inkunga ibikorwa bitandukanye by’uburezi, harimo amaburuse abanyeshuri baturutse mu Rwanda bajya gukomerezayo amasomo yabo, ndetse na gahunda y’ubuvuzi bw’ibibari iherutse ya Operation smile.

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 19 Africa y’Epfo yigenga, abanyafrika y’Epfo bari muri uwo muhango bishimiye ko igihugu cyabo ubu kiri mu bishakira umuti ibibazo bya DR Congo dore ko hari koherezwa ingabo mu butumwa bwa UN.

Ambasaderi Twala akavuga ko byose igihugu cye kibikorera mu izina ry’uburenganzira bw’abaturage no gukumira intambara zabaye agatereranzamba ku mugabane wa Afurika.

abashitsi
Bamwe mu bashyitsi batumiwe
abazanye n'imiryango yabo
Abo mu bwarabu bari bazanye n’imiryango yabo
Ambasaderi na Madam barakira abashyitsi
Ambasaderi na Madam barakira abashyitsi
Ambassaderi George na Kanyeshuri wari ku ruhande rw'u Rwanda
Ambassaderi George na Ambsaderi Kanyamashuri wari uhagarariye Leta y’u Rwanda
baganira
Abashyitsi barica akanyota banaganira
bavuggana
Ibiganiro mu matsinda
mu birori
Bateze amatwi ijambo ry’uwabatumiye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish