Digiqole ad

Imiryango ifite abayo baguye i Gatumba yibutse

Ku nshuro ya cyenda, abafite ababo baguye mu bwicanyi bwakorewe abanyecongo mu nkambi ya Gatumba mu u Burundi bibutse ababo. Mu karere ka Muhanga ni hamwe mu habereye uyu muhango.

Bishwe ari imiryango 160 mu ijoro rimwe
Bishwe ari imiryango 160 mu ijoro rimwe

Iyi miryango yakomeje gusaba ko habaho ubutabera ku bahemukiye izi mpunzi z’abanyecongo. Nyamara ngo ntawubumva kandi ababishe baraho baratuje.

Tariki ya 13 Kanama 2004 abanyamulenge bari bahungiye i Burundi biciwe mu nkambi ya Gatumba, nyuma y’iminsi micye umutwe wa FNL-Parpehutu wigambye ubu bwicanyi.

Yaba igihugu cy’u Burundi, yaba Umuryango mpuzamahanga cyangwa ubutabera bwawo, yaba n’igihugu cya Congo cyene abishwe nta numwe witaye ku kuryoza abakoze aya mabi.

I Muhanga mu muhango wo kwibuka abiciwe bene  wabo bari i Gatumba abafashe ijambo bose bibazaga impamvu abakoze ubu bwicanyi ntawubakurikirana.

Ruboneka Gervais wahoze ari umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yatanze ikiganiro ku mateka mabi yaranze ibihugu bya Congo, n’uRwanda, mbere na nyuma y’abakoloni.

Ruboneka yavuze ko abakoloni muri Congo bangishije abaturage abanyamulenge bababwira ko ari abashyitsi bagomba gusubira iwabo.

Ruboneka Gervais wahoze mu ntekoishingamategeko muri RDC
Ruboneka Gervais wahoze mu ntekoishingamategeko muri RDC

Aya macakubiri ngo yaje gutuma aba banyamulenge muri Sud Kivu bahunga umujinya w’abanyecongo berekeza i Burundi.

I Burundi naho umutwe wa FNL Parpehutu wa Agathon Rwasa wari warasaritswe n’ivanguramoko ryo kwanga abatutsi, waje kwirara muri izi mpunzi mu 2004 wicamo imiryango 160 mu ijoro rimwe gusa.

Mikuba Dieudonné ufite abe biciwe i Gatumba, mu gahinda kenshi yavuze ko ikibababaza cyane ari uko aba bicanyi bakiri kwidegembya muri aka karere.

Agathon Rwasa wahoze ayoboye umutwe wa FNL wigambye kwica aba bantu aherutse kuva mu bwihisho yari amazemo imyaka itatu.

Rwasa abajijwe nib anta bwoba afite bwo gukurikiranwa ku bwicanyi bw’i Gatumba yavuze ko ngo atari we wabibazwa ngo ahubwo byabazwa uwari umuvugizi wa FNL Parpehutu icyo gihe watangaje ko FNL ariyo yishe abo bantu.

Leta y’u Burundi, Leta ya Congo ndetse n’Umuryango mpuzamahanga byagawe ndetse bikomeje kugawa n’imiryango y’Abanyamulenge yabuze abayo muri ubu bwicanyi bukomeye bwakozwe mu ijoro rimwe gusa.

i Muhanga, aba ni abari baje kwibuka ababo baguye i Gatumba
i Muhanga, aba ni abari baje kwibuka ababo baguye i Gatumba

MUHIZI Elisée
UM– USEKERW /Muhanga

0 Comment

  • najye nifatanyije namwe kuzirikana izonzirakarengane ngo imana ibahe iruhukiro
    ridashira ibakire mubwami bwayo imiryango yabo ikomeze kwihangana

  • Abantu ni bataturengera Imana izaturengera

    • ni ukuli

  • Gusa abacu bazize uko baremwe Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashira, ntituzabibagirwa .

  • ntabwo bazamaraho ubwoko imana ibahe iruhuko rindashira

  • Imana ibakire mu bayo. Jye sindi umunyamurenge ariko ni amaraso yacu, rwose mwihangane, muhumure, Imana izabarengera, kandi i Burundi nibabanga, muzaze mu Rwanda ni iwanyu.

  • Kwihangana bikomeze kubaranga,kandi ntibari habi bari k’umana,nahoziriya nkozi zikibi zizacirwa urubanza n’uwiteka.

Comments are closed.

en_USEnglish