Digiqole ad

Imirambo 104 y’abaguye mu ndege Airbus yabonetse nyuma y’ imyaka 2

Imirambo 104 y’abantu baguye mu mpanuka y’indege ya Airbus A 330 yerekezaga mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ivuye mu gihugu cya Brazil mu mujyi wa Rio de Janeiro, mu 2009  iyi mirambo yagejejwe mu mujyi wa Bayonne mu gihugu cy’u Bufaransa  mu gitondo cy’uyu munsi ku wa 16 Kamena 2011.

Iyo kipe niyo yabonye imibiri 104 imaze imyaka 2 munyanja

Iyi mpanuka yabaye tariki 01 Kamena mu mwaka w’2009, yahitanye  abantu bose yaritwaye muri iyi ndege uko bari 228, itsinda rya BEA (le Bureau d’Enquêtes et d’Analyses) ryashyizweho ngo rishakishe impamvu y’iriya mpanuka niryo ryagejeje iyi imirambo 104 ku kirwa cya Île-de-Sein kiri mu mujyi wa Bayonne kuri uyu wa kane.

Kuva impanuka yaba, hamaze kuboneka imirambo yose jamwe 154, nyuma y’impanuka hari hahise haboneka imirambo 50 gusa.

Iyi mirambo yose  ikaba igomba gukorerwa ibizamini byo kwa muganga ndetse igakorerwa n’ibyegeranyo  bizashyikirizwa ubutabera ikabona guhabwa bene yo bari bayitegereje kugeza n’ubu.

Nyuma y’iyi mpanuka, indege yitse (Yarohamye) ahareshya na metero ibihumbi bitatu na magana acyenda z’ubujyakuzimu mu Nyanja ya Atlantics.

Biteganijwe ko icyegeranyo cy’imvano yateye impanuka y’iyi ndege kizashyirwa ahagaragara mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, gusa hakekwa akarere yaguyemo kitwa « Triangle de Bermuda » ngo kaba ari izingiro ry’impanuka ku mato n’indege zigacamo.

Bimwe mu bisigazwa by’  iyi ndege bigenda biboneka bizoherezwa i Toulouse, ku  icyicaro gikuru cya sosiyete ya AIRBUS

Jonas Muhawenimana

Umuseke.com

en_USEnglish