“Iminsi 14 y’urukundo” Airtel yahaye umunyabugeni Gihana inkunga
Umunyabugeni akaba n’umuhanzi Patrick Gihana ni umuntu wa kabiri wahawe impano na Airtel Rwanda muri iki gihe yahariye ibikorwa by’urukundo yise “Iminsi 14 y’urukundo” bijyanye n’uku kwezi kwa kabiri turimo.
Gihana, umunyabugeni ushushanya (cartoon), akaba umwanditsi n’umuririmbyi wo mu bihe byashize, avuga ko kuva mu bihe bishize yaranzwe no kwandika udutabo tw’ibishushanyo tugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Avuga ko m bihangano bye n’abana bazarushaho kumenya Jenoside n’urugendo rurerure u Rwanda rwakoze mu guhinduka.
Airtel Rwanda yahaye Gihana amafaranga ibihumbi Magana atandatu azamufasha gusohora ibitabo 100 by’ibihangano bye kugira ngo abishyire mu nzu zigurisha ibitabo bigurwe.
Gihana ati “Nakomeje kurwana no kubona amafaranga yo gusohora ibirabo byaranze. Ariko Airtel iramfashije cyane, ubu ngiye kubasha kurangiza umushinga wanjye.”
“Iminsi 14 y’urukundo” yatangijwe na Airtel mu cyumweru gishize aho izajya igera ku bantu, ku miryango n’ibigo byigenga bifasha mu mibereho myiza rusange y’abanyarwanda kugira ngo inkunga bahawe ibafashe kugera kuri iyo ntego yabo.
Mr. Michael Adjei umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yagize ati “Gihana abaye uwa kabiri tugezeho mrui iyi ‘campaign’, tuzakomeza gufasha abandi bantu n’imiryango uko iminsi iza. Iyi minsi 14 y’urukundo igamije gusaakaaza urukundo rwacu ku muryango nyarwanda.”
************