Digiqole ad

“Imikorere idahwitse y’abayobozi ishobora kuba intandaro ya ruswa n’akarengane”

Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, Transparency Rwanda, uratangaza ko kuba bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badaha cyangwa se bagatinza serivisi baba bagomba guha abaturage bayobora, ari imwe mu mpamvu z’intandaro ya Ruswa n’akarengane ku baturage, hatibagiwe no guhemukira Leta iba yarabaye akazi. Ibi byose bikaba ngo bigomba kurwanywa.

Ingabire M Imaculee
Ingabire M Imaculee/Photo TNT

Ibi ni ibyatangajwe ku wa kabiri tariki ya 02 Knama 2011, ubwo mu karere ka Huye, hafungurwaga ku mugaragaro ishami ry’umushinga wa Transparency Rwanda, witwa ALAC (Advocacy and Legal Advice Centre) ugenekereje mu kinyarwanda, ni ishami rishinzwe ubuvugizi no kugira inama mu bijyanye n’amategeko.

Kuba ibibazo byose bifitanye isano na ruswa n’akarengane bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, bisubiza inyuma imiyoborere myiza, bikica amahame ya demokarasi, bigakumira ishoramari mu gihugu ndetse bikanateza ubukene mu baturage, nibyo muri iki gihe byatumye umuryango Transparency Rwanda utangiza amashami yawo hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda Ingabire Marie Immaculee, aravuga ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze nabo bashobora gukurura ikibazo cya Ruswa. Ati : ‘Kudaha umuntu servisi umugomba, ugakomeza umubwira ngo uzagaruke ejo, yaza akabura umwakira agasubirayo, ni imwe mu mpamvu ishobora gutuma yibwiriza kuguha ruswa,kugira ngo arebe ko icyo yagushakagaho wakimukorera. Icyo gishuko aba agitewe n’uko utamuhaye ibyo umugomba hakiri kare. Ni n’akarengane.’

Ingabire yongeraho ko abayobozi bakagombye kumenya ko gutanga servisi nziza ari inshingano zabo. Nanone ati : ‘Twabasaba ko bibuka ko ari imwe mu nshingano zabo zikomeye, bakamenya ko iyo adakora neza aba ahemukira Leta yamwizeye ikamuha n’ako kazi kuko bene ibyo, nibyo bigeraho bikangisha abaturage Leta.’

N’ubwo ariko nanone iri shami ryafunguwe, abaturage ngo bagomba kumenya uburenganzira bwabo, bagatanga amakuru y’ahariho hose hagaragaye ruswa, kuko umushinga w’itegeko rirengera abatanga amakuru kuri ruswa ugiye kwigwaho mu nteko, nk’uko Augustin Nzindukiyimana, umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo yabisobanuye.

Uretse iri shami ry’umushinga wa Transparency Rwanda mu karere ka Huye, hari andi mashami mu karere ka Gasabo, Kayonza, Musanze na Rubavu, ibi byose bigakorwa ngo hagamijwe gukumira Ruswa n’akarengane mu bantu.

Ubusanzwe, umuryango Transparency Rwanda watangiye gukora muri Kanama 2004,  utangira ufite abanyamuryango 20, kuri ubu ukaba ugejeje 90. Transparency Rwanda ni ishami ry’umuryango mugari Transparency International kuri ubu ufite ikicaro i Berlin mu gihugu cy’ubudage.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

9 Comments

  • mu nzego za leta hari hakwiye kubaho urwego rugenzura niba koko umuturage ahabwa serivisi uko bigomba,urwo rwego rukaba rwanafasha kuyobora abaturage aho basaba serivisi,kuko akenshi uko gusiragira guterwa n’uko ajya gushaka ikintu aho kitari bitewe no kudasobanukirwa,ugasanga yagiye kubaza ku karere ibijyanye n’inkiko kandi ntaho bihurira,aha nkaba mbona inzu z’ubutabera (MAJ) zashyizweho ari ingirakamaro cyane mu gufasha abaturage kurwanya ruswa

  • abaturage nibamenya amategeko abarengera ntibazongera guhohoterwa n’abayita abayobozi babambura utwabo.

  • bimeze bon

  • Njyewe ndagira ngo nisabire aba bayobozi ba Transparency bajye bagera muri izo nzego za Leta barebe uko akazi kadindir kubera service zitangwa nabi. Mwari mwagera CHUK/Kigali ngo murebe ukuntu abaganga bibera mu biganiro isaha zageza saa sita cg saa saba bakigendera ngo akazi kararangiye bsaize abarwayi bari aho kandi baje barahawe rendez-vous yari imaze ukwezi cg abiri bakongera kubaha rendez-vous y`igihe nk`icyo bari bamaze? Ese umuntu aba ari gukira cg aba ari kuremba!

    Tranpparency ko mukorera Kimironko muri Gasabo, ubwo mujya mumenya uburyo Akarere ka GASABO kadindiza akazi. Iyo bigeze mu bibanza byo rwose baragusiragiza ukibaza niba ibyangombwa wirukaho warabitangiye amafaranga bikakuyobera. Ubwo se ahubwo mujya mugerea mu midugudu n`utugari twa biriya byaro bya Gasabo ngo murebe ibihabera? Ko amazu yubakwa nta bya ngombwa se akuzura bene kuyobora barebera? yewe no ku irembo ry`abayobozi. Rero ngo umuyobozi w`umudugudu arabanza agahabwa icyacumi, uw`akagari agahabwa 2/10, agronome ku murenge agahabwa 3/10 maze ibindi bikaba birangiye.

    Muge munyaruka mugereyo cga na bamwe muri mwe bajye kwaka service aho batzwi n`abava muri transparency murebe.

    Twarumiwe ahubwo nuko twicecekera.

    • Transparency nayo ubwayo si transparent,

      Ingabire se ajya kureb auko abandi bakora we akora ate akora iki?

  • Shungelezi Muvandimwe,

    mbabalira niba bishoboka wongere wandike, wandike ibirenze umurongo umwe. Maze unsobanulire neza icyo unenga MM INGABIRE na Transparency Rwanda.

    Jyewe aho muherukiye yali Intangarugero, Inyangamugayo, Umukangurambaga-Nyakuri, mbese umwana mwiza imbere n’inyuma. Shenge inka zarashize, zajyanye na Benezo. Mba mugabiye umunani, buli wese akabibona, ndamukanda ni impamo…

    Ariko rwose usibye urwenya, uriya muryango TRANSPARENCY, jyewe nsanga ali ingirakamaro. Sinzi niba warakurikiye mu minsi ishize ibyerekeye „Score Card“ Prof. Anastase SHYAKA yatanze. Yerekanye ko i Rwanda icyo bita „Civil Liberties“ bitaratungana neza. Bene iriya miryango rero ishobora kubidufashamwo…

    Cyakora kandi, INGABIRE-UBAZINEZA jyewe ndi Mutarambirwa mwene Mudaheranwa!!!

    Biriya byose nsanga kera kabaye bizatungana, byanze bikunze. Kuko Civil Society ni twebwe twese. Civil Society ni wowe na njye. Rwose mwokabyara mwe, mujye mwibuka aho tuvuye. Usibye amakabyo tuli ba -Mvuyekure-. Mujye mwibuka ko twali turwaye indwara itagira kivulire na mba. Jyewe nyita ICYOBA. Icyo kintu nsanga cyali cyaratuzonze. Umuturage yabona UMUTWARE agatigita. Ni kimenyimenyi, muzarebe ukuntu twahinduye imvugo. Magingo aya Umutware yabaye Umuyobozi. Ako ni akantu gato, ariko ni ikimenyetso kigaragara ko tuli mu nzira nziza kabisa!!!….

    Bitali kera, ejo hazaza umuturage azagira akarengane, ahite afata telefoni atelefone polisi cyangwa nyine umukozi wa Transparency, maze abatekerereze ibimubayeho. Tugomba kuzanzamuka, tugomba gushirika ICYOBA, tugomba kumenya ko kuva hasi kugera i BUKURU nta Munyarwanda uzihanganira mu minsi ili imbere icyo bita RUSWA.

    ZERO TOLERANCE FOR CORRUPTION. HALLELUJA * HALLELUJA * HALLELUJA!!!….

  • mukomeze mugenzure imikorere y inzego zitandukanye maze turwanye ruswa murebe ngo igihugu cyacu ngo kiratera imbere

  • @ Ingabire-Ubazineza,

    ndagusuhuje! Ndabona uvuga nk’aho wafasha umuntu kumenya kuko usa n’uwageze kuri byinshi ukesha Trans… . None se ko wibutsa abasomyi ko urenganye wahamagara ahantu hanyuranye, wandusha nka nimero bwite za:
    1) Ingabire M Immac.
    2) Tito R., Umuvunyi mukuru
    3) Cyangwa izindi z’ingenzi nk’izo?
    N’undi uzizi yambwira.
    Mbaye mbashimiye.

    Rukumbi

  • RUKUMBI uraho na njye ndagusuhuza,

    nimero bwite ya MM INGABIRE si byiza kuyitanga hano ku karubanda kuli interneti. Cyakora iya „Transparency Rwanda“ ndimwo ndayishakisha, ninyibona nzahita nyiguha…

    Naho kugera kuli Afande-Umuganwa-Mushingantahe-Umuvunyi TITO RUTAREMARA biroroshye kabisa. Cyane cyane ku bantu nka twe twazobereye ikoranabuhanga rya ICT…

    Urwego rw’Umuvunyi rufite website yitwa: „www.ombudsman.gov.rw“. Ushobora rero kunyarukirayo ukihera ijisho. Kandi bafite inimero ya telefoni itarihisha…

    Ndangije iyi message ngushimira kandi ngushima cyane. Nkuko nabyanditse ubushize, jyewe nsanga ali ngombwa ko isano hagati y’Abayobozi n’Abayoborwa rihindura isura. Buli wese akamenya uruhare afite m’umushinga wo gusezera ku karengane i Rwanda. Umuyobozi agomba kubaha DIGNITY ya buli wese. Umuyoborwa agomba gushira ICYOBA….

    Jyewe INGABIRE-UBAZINEZA ndisaziye, ariko niyo napfa uyu munsi, nagenda umutima wera, nagenda nsingiza Imana nshimira Umuremyi. Kuko u Rwanda rwacu rulimwo rurasezera burundu k’UBUJIJI, UBUKENE N’AKARENGANE…

    ALORS JEUNESSE. BON COURAGE ET BONNE CHANCE….

Comments are closed.

en_USEnglish