Digiqole ad

Imibonano mpuzabitsina hari icyo yafasha mu mikorere y’ubwonko?

Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina izwiho kugira uruhare mu gutanga umunezero ku bayikoze, ubushakashatsi bushya burerekana ko ishobora no kugira uruhare mu kwagura ubuhanga cyangwa ubumenyi.

Ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba
Ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba

Ibi ni ibyari bisanzwe bizwi ku mbeba gusa nyamara ngo no ku kiremwa muntu ni uko.

Abahanga mu bumenyamuntu bo mu ishuri rikuru ryitwa Maryland University ari na bo bakurikiranye ubu bushakashatsi basanga ko tumwe mu turemangingo dufasha ubwonko bw’umuntu gukora dufite aho duhuriye cyane n’igitsina cye.

Aha bavumbuye ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe cyangwa nyinshi hakurikiraho kororoka kwa tumwe mu turemangingo dufasha ubwonko gukora cyangwa gutekereza neza.

Ibi babisobanura bavuga ko iyo hakozwe imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho cyangwa se budahinduka bituma ubwonko bukora neza dore ko iki gikorwa gituma ubwonko buruhuka neza.

Ikindi kandi ni uko imibonano mpuzabitsina ituma habaho iremwa ry’uturemangingo dushya dufasha ubwonko gukwirakwiza ubutumwa mu bice byose bigize umubiri w’umuntu dore ko haba hari twinshi tuburira ubuzima muri iki gikorwa, bigatuma haremwa utundi dushya nk’uko Imana yabigennye.

Ni ukuvuga ko utu dushya twavutse dukora neza kuko tuba tukiri dushya kandi dufite amavamuhira bigatuma n’ubwonko burushaho gukora neza.

Ibi bikaba byatuma ubwonko bukora neza kurusha uko bwakoraga mbere kubera tuba dufite imbaraga nshya ziba zatanzwe n’utu turemangingo dushya.

N’ubwo ibi byari bisanwe ngo bizwi ku mbeba gusa, muri ubu bushakashatsi bushya aba bashakashatsi bemeje ko ari cyo kimwe no ku bantu ngo aho bitandukaniye ni uko ku mbeba iyo iyimije igihe kirekire cyane bishobora kuyiviramo kutazongera kugira icyo yimarira kuri iyi ngingo.

Na none kandi ku mbeba ni uko iyo zikoze imibonano mpuzabitsina mu gihe ntahinduka cyangwa mu buryo buhoraho hari uturemangingo dutanga Oxygene mu bwonko dupfa, ariko nyuma y’igikorwa hakabaho ukuvuka k’utundi twinshi cyane.

Ibi kandi bemeza ko bidafite itandukaniro na mba ku bantu.

Ubundi bushakashatsi bujya gusa n’ubu, ni ubwakorewe muri Koreya y’Epfo aho bwagaragazaga ko umunaniro ari kimwe mu bishobora gutuma habaho kwangirika kw’imisemburi n’uturemangingo twa muntu.

Na none kandi nyuma y’iyangirika ry’ibi bituma umubiri ukora iyo bwabaga kugira ngo ubashe kubona ibindi bishya bigomba kuwufasha mu bikorwa byawo.

Bukomeza bugaragaza ko imibomanano mpuzabitsina na yo itera umunaniro udasanzwe bityo na yo igatuma habaho ukwangirika kw’imisemburo cyangwa uturemangingo dufasha umubiri mu bikorwa byawo.

Bityo rero bigatuma habaho iremwa ry’imisemburo n’uturemangingo bishya kugira ngo bize kuziba cya cyuho cyatewe n’utwapfiriye muri iki gikorwa.

Ibi ntibivuze ko niba utararwubaka wakwishora mu bikorwa by’ubusambanyi ngo ukurikiye  ibyiza by’imibonano mpuzabitsina cyane cyane ko hari byinshi bishobora kubisimbura nko gukora imyitozo ngororamubiri isanzwe.

Abashakashatsi ariko banagaragaje ko kureba amafilimi afatwa nk’urukozasoni mu Rwanda (pornography) bishobora kugira ingarukambi ku mikorere y’ubwonko.

The Telegraph

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birakomeye ariko ubushakashatsi bukorwa akenshi siko butanga outcomes nziza ni nayo mpamvu ubushishozi bukwiye muri byose.

  • Umva! Imyitozo ngororangingo isanzwe se ituma urangiza? Imibonano mpuzabitsina itandukanye kure na sport dusanzwe tuzi kuko akenshi ibera mu bwonko ifashijwe n’umubiri. Ushoboye kuyibona bitamugoye kandi yikingiye nta mpamvu yo kutayikora, nayo irakenerwa nk’ibiryo, ibinyobwa n’ibindi!

  • hahhah bavandimwe mwabonye ukuntu iyo mbeba ku ifoto iyishizemo walahi byatuma umuntu ashaka kuyishiramo nawe mbese ni danger hahahha

  • tuvugishe ukuri imibonanao iraryoha, uretse nyine ko ari igikorwagitagatifu kigomba gukorwa n`abashakanye(kurongorana kwera),naho ubundi ni icyaha!!!

  • Pu, abo bashakashatsi ni ababeshyi.
    Ubu se indaya nizo zifite ubwonko bwagutse bukora neza?
    Ubu se abihaye Imana mu gatolika sibo bahanga kandi badasambana?
    Ariko kucyi abashakashatsi b’icyi gihe basigaye batubeshya?

  • ibi nibyo rwose nanjye iyo maze iminsi ntabikora mba mfite agashiha erega kurongora ni nko kurya

    • Eeeehhhhh..mushyukwa ndende mwapfa SIDA basha.

  • Ngayonguko mundebere iyogeza busambanyi ubu nukugirango abantu barundumukire mubusambanyi mwitonde ibyi mumunsi yimperuka nuku nyine.URUGERO NIKO KO MBONA NTANJIJI ZIRENZE INDAYA YABA IYUMUGABO CG IYIYINGOR muhunge ibyaha kandi mube naso

  • Ibyo mushobora kuba mutari muzi ni uko ubushakashatsi bukorwa kw´isi, 95% ntacyo bumariye abantu.Ntimugakangwe rero nicyo bise ubushakashatsi.

    • Ibyo ubihera hehe?
      Man/Ms jya witondera ibyo wemeza ndakurahiye.
      Hw do u expect grant if your proposal is meaningless?

    • Come on! Ugize ngo iki? Ndumiwe koko!!! Niba ibyabuvuyemo utabyishimiye ni ibisanzwe, ariko gutinyuka ukemeza ko ubushakashatsi bukorwa ntacyo bumariye abantu ni ibyo nakwita ubuswa pe. Munyihanganire kuwo naba nkomerekeje ariko icyo bira “ubushakashatsi” ntabwo kigendera ku marangamutima n’igipindi cy’amadini runaka.

      Ni ibimenyetso bifatwa mu gihe kirekire kandi bikagenzurwa mu buryo bwihariye yenda iwacu tutaragira tutaranageraho ariko kubugaya ni ubujiji pe.

  • nihatari isi yarashize nimugende mwihe imana ubwonko buzaguka apana kwiha ubusambanyi habe na king Salom yaguriwe ubwonko kubera imana ya mugiriye ubuntu

    • Uziko yarafite abagore 1001?

  • Imbeba n’umuntu bihuriye he ? Kuki batabukorera ku bantu ?

    • wowe ubaza ngo bihuriye ubundi mubushakashatsi bwose bukorwa kubantu babubanziriza kuri kano gakoko kuko gafite ibintu bimeze kibyumuntu ntushaka wabaza abize za biology wenda baguha na za fact kuko jyewe ibyonzi nibyo

  • Reka sha!!!! ahubwo kuyikora kenshi bituma umuntu ata umutwe !! ubushobora kumyemeza ko ziriya ndaya njya mbona kuri Cadillac zambaye ubusa arizo zifite ubwonko bukora neza??c’est pourtant le contraire, ubwo barashaka kuvuga ko no kunywa cole nabyo bituma ubwonko bukora neza ,kuko njyewe iyo mbonye imyitwarire y’indaya ,kandi ndumva ntawahakana ko zitababikora kenshi, nkayigereranya n’imyitwarire ya Mayibobo zinywa cole mbone n’imivugire ,indiscipline byose bahuje …none se munsubize?

    • Ruvugukuri we, niba warayikoze urabizi ko inezeza cyane. Niba waba utarayikora uzabyumva igihe uzaba waramaze kuyumva uburyo igwe nezaaaa…!

      Ibi ariko biba byo ku wayikoze abishaka ashaka kwinezeza nyine. Indaya utanzeho urugero zibikora by’amaburakindi zishaka amafaranga, ari nk’akazi kandi urabizi ko akazi ako ariko kose ku isi hose ntikanezeza. Yenda abantu tunezezwa no gutekereza icyo tuzakuramo mu mpera za periode runaka, ariko akazi ubwako nta byishimo bibamo.

      Naho kujijinganya ko imibonano mpuzabitsina inezeza byo kwaba ari ukwigiza nkana. Kuyikora kenshi bitanga ubuzima bwiza iyo yakozwe neza mu bwirinzi bwa ngombwa n’urukundo nyarwo.

  • Icyo nemeza cyo nuko gusw***na ntako bisa!uburyo ugira umunezero bigaragaza ko uretse n’ubwonko,n’umwijima,igifu,amara,umutima,urwagashya …byakora nezaaaaa!!!!!

    • no point there.
      unyweye ikirahure cya byeri ikonje afite inyota se we nta munezero agira? ntizangiza ziriya ngingo zose uvuze se?

  • Uyu muhango ni mutagatifu ntacyo utamalira umuntu.Aliko ukoreshejwe muburyo bwiza.

  • gutera akabariro ntako bisa wangu bizi umaze gufataubuturo butatu uba umeze neza akanyamuneza ariko se

Comments are closed.

en_USEnglish