Digiqole ad

Imibereho y’indaya ishaje yo muri Kigali

Uburaya mu Mujyi wa Kigali bugenda bwivigurura haza abakobwa bashya uko abandi bagenda basaza. Uru ruhererekane rugaragaza ko uburaya butazashira i Kigali kimwe n’ahandei. Ese ubundi buva he? I Kigali imwe mu ndaya zishaje yaganiriye n’Umuseke.com ku buzima bwazo inatubwira uko uburaya bwivugurura.

Utu ni utubari tw'imbere ya Stade Amahoro ahazwi nko mu Migina aho iyo business y'ugura n'ugurisha bahurira bakanoza umugambi
Utu ni utubari tw’imbere ya Stade Amahoro ahazwi nko mu Migina aho iyo business y’ugura n’ugurisha bahurira bakanoza umugambi

Ubusanzwe ngo udukobwa tw’utwangavu n’abakobwa b’inkumi nibo abakiliya baza bashaka, aba bakiliya ngo biganjemo abagabo n’abasore bagimbutse, aba baba bashakishwa barangwa n’indaya nkuru (nabo ngo babonamo akantu), babura bikaba ngombwa ko bagura uwo usaziye mukazi uba uri hafi kandi wa macye.

Mu kiganiro n’iyi ndaya yo mu kigero cy’imyaka irenga 40 iba mu Murenge wa Remera aho bita mu Migina, yadutangarije iyo amaze kuva ku isoko nta bakiriya benshi akibona amanuka akajya gutura mu mazu akodeshwa 5 000Frw ku kwezi aherereye hafi y’akabande gatandukanya Remera na Nyarutarama.

Ati “ Biba bigoye ariko abo bana bashya mu mwuga nibo natwe turiraho. Umurangira uwahoze ari umukiliya wawe, akaguha akantu n’umukobwa nawe akaguha akantu ubuzima bugakomeza.”

Abo bana b’abakobwa bashya ngo ni abaturuka mu byaro bahamagawe n’aba baba bamenyereye “amaseta” ngo baze babereke uko bashaka amafaranga muri Kigali, abenshi ngo ntibaba bazi akazi kabazanye kubera ingorane bahura nazo bakigera i Kigali bikaba ngombwa ko bakora ibyo bazaniwe kabone nubwo baba batabishaka ariko ngo nyuma y’igihe gito baramenyera nkuko uyu mugore uvuga ko kuva Genocide yarangira yari i kigali yicuruza.

Uyu mugore ubyaye kabiri avuga ko hari bagenzi be bafite abana bakuru cyane (kuko baba barabyaye ari bato) barimo n’ababa bari ku isoko nabo. Tumubajije niba nawe afite abakobwa ariraho ati “ Ndabafite benshi niba ushaka umwana ucyeye umbwire. Kandi nta gihendo na bitanu uramubona ariko nanjye umbariremo.”

Uyu mugore ariko yaduhakaniye ko muri ibyo akora hatarimo gucuruza urumogi dore ko narwo ruvugwa muri aba bakora ako kazi. Ati ” Urumogi oya, ntarwo ducuruza pe! ni ukwigurisha gusa nagira amahirwe nkabona nanjye uwo turyamana akanyishyura biba ari ibyo.”

Ku ndaya ishaje nkawe, ibiciro ngo biterwa n’umukiliya uko agaragara, ariko ngo ntabwo we ajya munsi y’igihumbi cy’amanyarwanda, ariko iyo abonye uhagaze neza ngo ntatinya kuguca na bitanu cyangwa 10. Bigaterwa kandi n’igihe mumarana, niba urara iwe cyangwa umujyana iwawe, mbese byose ngo ni ubwumvikane cyane cyane.

Ku myaka irenga 40, uyu mugore avuga ko atazi niba yabasha kureka kuko ngo ntakandi kazi yigeze akora kuva yaba we. Ati ” cyakora yenda bampaye nk’amafaranga afatika ngo ntangire nk’ubucuruzi nabivamo yenda kuko njya numva ngo hari abandi babiretse, ariko ko ntawe duturanye ndabona areka uburaya ra?.”

Impungenge ku gihugu

Ku muryango nyarwanda, igiteye ubwoba ni urwo ruhererekane rw’indaya zishaje zizana abana b’abakobwa zibavanye mu byaro bagata amashuri n’imiryango ngo baze gukorera amafaranga bacuruza imibiri yabo.

Inzego zinyuranye cyane cyane izifite abari n’abategarugori mu nshingano zikwiye guhagurukira gukumira uru ruhererekane rw’indaya zishaje ziriho zizana abana bo kuzisimbura.

Izo nzego zikwiye gufata ingamba zo gukumira icyo kintu haherewe kuri abo bana bava mu byaro cyangwa se izo ndaya zishaje zibazana.

Ababishinzwe bagire icyo bakora kuko usibye kuba bakora akazi kadakwiye ababikora bavaniramo ubwandu bw’indwara nka SIDA, ubwo bwandu bukwirakwizwa muri ba bakiliya barimo abafite ingo n’abakibyiruka, ugasanga bavuga ngo umubare w’abanduye SIDA muri Kigali uri hejuru kuruta ahandi.

Abo banyakigali nibajya mu byaro, ni ukwitegura inkuru zindi zizaba zivuga ko umubare w’abanduye SIDA no mu byaro wazamutse.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu munyamakuru wanyarukiye mu migina yakoze!iyo ndaya ishaje yibagiwe no kukubwirako zinacuruza aba yaya,uzana umuyaya yarara rimwe,indaya zikamwataka ngo nta soni urakorera ibihumbi10 mu kwezi,twe tubikorera ijoro rimwe twanariye neza twananyoye!ubwo bugacya umuyaya ajya gutega bikaba birarangiye!biteye ubwoba kbsa!

    • ntamuntu ushora gushigikira uburaya kuko nicyaha ku mana nukwitesha agaciro ntitukigane umuco wahandi tu urekere banyirawo kuko nindwara zibamo ntizoroshye kwivuza bizatwa menshi kurusha ayo mwabukuyemo iyo yarinama nabagira nkabavandimwe murakoze

  • murabona ayo mafoto mwashyizeho ari ayabanyarwanda? nonese mwabuze indaya zo mu Rwanda ko zihari nyishi ?

  • Leta muri za gahunda zayo zo gushyira abagore imbere yakagombye guhera aha. Njye aho kugira MPs benshi nagabanya salary yabo n’umubare wabo maze ngashyiraho ikigega gifasha ababishaka kuva muri uyu mwanda w’uburaya.

  • Ruti, usigaye uzi kuyatara man. Ubwose nta ka no watahanye muri turiya twanna dukyeye?
    Courage.

  • ariko Imana ishobora guhindura amateka yabantu peee, reka indaya zisenge Imana izabaha umurongo ushimwa nayo ndetse n’abantu.

  • Ntacyo nabona navuga kubwajye nkumwana wimuntu usibye kubereka uwiteka akabahindurira amateka twibukeko abobana bicuruza arabana babanyarwanda nabavandimwe nibashikibacu

  • Mu gushaka igisubizo cy’ibyo bibazo bitoroheye Leta nagato bazatekereze no kubajya kuzigura nibo bateza imbere isoko ryabuze ntibazana abandi thnx

  • birababaJe cyane kubona ababyeyi bejo barimo kzagirika mureke mbatume reta,n,apolisi,n,ibahagurikire icyo k,ibazo reta ibishiremo imbaranga,murakoze cyanee.

  • ibyo nibyaburi wese kugirango afate ingamba yo kubirwanya.
    ese gute?
    tutagiye kure hari abanyarwanda bafite experience mu gukemura bene ibyo bibazo dufite muri societe nyarwanda.
    ndemeza ntashidikanya ko hari aba social workers benshi mugihugu.
    so nibahabwe akazi babirwanye kugirango dutegure ahazaza heza hu rwanda rw’ejo.
    murakoze

  • Umuti w’uburaya uragoye,kuko uretse no muri ibi bihugu byacu bikennye usanga indaya zishakira amaramuko,no mu bihugu bikize indaya zirahaba. Leta ntishobora kubonera abantu bose imirimo,none dore hadutse n’indaya z’abahungu aribo bapfubuzi. Murumva ko uwo mwuga ugifite isoko. Ariko erega uwo mwuga ucitse n’igihugu ubanza cyahahombera,none se izo lodges ntizisora,abakiriya bakongera kuva he?

  • ubura ntamuntu ubushigikiye kuko nicyaha kumana indwara mubantu no gusenya ingo no kwitesha agaciro

Comments are closed.

en_USEnglish