Imibare y’abana bagwingira yavuye kuri 47% mu 2010 ubu igeze kuri 38%
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo konsa kuri uyu wa 25 Kanama mu murenge wa Rutare i Gicumbi, Dr Anicet Nzabonimpa wo muri MINISANTE yatangaje ko imibare y’abana bafite ikibazo cyo kugwingira mu Rwanda yagabanutse mu gihe cy’imyaka itanu ishize iva kuri 47% mu 2010 ubu igeze kuri 38%. Nko mu karere ka Gicumbi ho ngo iri kuri 2% gusa.
Dr Anicet Nzabonimpa, ushinzwe guhuza gahunda zo kuboneza urubyaro no kurwanya SIDA muri Minisiteri, avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bagenda basobanukirwa n’imirire ikwiye cyane cyane ku bana.
Kugabanuka kw’ikibazo cyo kugwingira kandi byashimangiwe na Alexandre Mvuyekure umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi uvuga ko abaturage bahagurukiye isuku, indyo yuzuye, konsa neza abana no kubarinda indwara.
Dr. Nzabonimpa yavuze ko mu karere ka Gicumbi abari bafite ikibazo cyo kugwingira bari ku kigero cya 8, 5% mu myaka itanu ishize ubu bageze kuri 2%.
Ati “Ibi byereana ko ikibazo cy’imirire mibi kigenda kigabanuka uko imyaka igenda ishira. Icyo twifuza ni uko iki kibazo kiranduka burundu.”
Sterie Musabyimana utuye mu murenge wa Muko mu mudugudu wa Cyerere i Gicumbi, yavuze ko umwana we afite amezi 8 y’amavuko, kandi amwonsa inshuro esheshatu cyangwa ndwi ku munsi.
Musabyimana ati “Usibye kumwonsa (umwana) ngenda mugaburira imbuto, nkamuha n’utundi tuntu turimo imboga bituma ubu ameze neza nta kibazo cyo kugwingira afite.”
Musabyimana avuga ko abana bagira ikibazo cyo kugwingira batagiterwa no kubura ibyo barya ahubwo no kuba ababyeyi batabategurira ifunguro rihari ku buryo bukwiye. Avuga ko yabihuguriwe ubu azi neza uko akwiye gutegurira umwana ifunguro kandi yitaye cyane ku isuku ye (umwana) ndetse n’iye bwite nk’umubyeyi mbere yo kugaburira umwana.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Iyo mibare siyo. Kugwingira mu Rwanda byavuye kuri 44% (DHS 2014) bigera kuri 38% (DHS 2014-2015). Muri Gicumbi malnutrition aigue cgse Acute malnutrition yavuye ku 8% igera kuri 2%
44% DHS 2010 correction
Comments are closed.