Digiqole ad

Imfungwa i Arusha ziri kwiyicisha inzara

Itsinda ry’imfungwa zifungiye ibyaha bya Genocide muri Gereza ya Arusha muri Tanzania zavuze ko zitangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kuva kuri uyu wa gatatu nimugoroba.

i Arusha ku rukiko mpuzamahanga

Itangazo ryasinyweho n’imfungwa za Genocide zigerakuri 24 muri iyo gereza ya Arusha riragira riti: “Abasinye kuri iri tangazo turashaka kugaragariza abashinzwe iyi gereza ndetse n’abazaribona muri rusange ko twifatanyije n’imfungwa mugenzi wacu JEAN UWINKINDI watangiye kwiyicisha inzara

Tariki 28 ukwezi gushize urukiko rwa Arusha rwemeje ko Pastor Jean Uwinkindi urubanza rwe rwajyanwa kuburanishirizwa mu Rwanda, yari inshuro yambere uru rukiko rufashe iki cyemezo.

Abacamanza batatu b’uru rukiko bafashe iki cyemzo nyuma yo kugenzura niba u Rwanda rwiteguye kuba rwaburanisha urubanza rwari kuburanishirizwa I Arusha, maze bemeza ko Jean Uwinkindi yaburanishirizwa mu Rwanda urukiko rwa Arusha ruhagarikiye urubanza.

UWINKINDI kuva kuwa kabiri akaba yaratangaje ko atazongera kugira icyo ashyira munda kugira ngo ahagarike ko bamujyana mu Rwanda, gereza yahise imushyira mu kato. Bagenzi be bakibyumva ubu nabo bahise batangira imyigaragambyo yo kutagira icyo bafungura  nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru Hironelle.

Ntitumva uburyo urukiko ruri mumaboko ya UN rwirengagiza uburyo ubucamanza mu Rwanda buhagaze nabi  maze bukahohereza umwe muri twe ngo ahaburanishirizwe” Itangazo izo mfungwa zasinyeho zikoherereza president w’urukiko niko rikomeza rivuga.

Izi mfungwa zigera kuri 24 zemeza ko mu Rwanda ngo UWINKINDI nta butabera yahabona. Imfungwa zigera kuri 4 nio zikomeje gufata amfunguro nk’ibisanzwe. Ubu i Arusha hafungiye abagera kuri 29.

Abandi bagera kuri 13 bataravugwa amazina nabo ngo bazoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda mu gihe imirimo y’uru rukiko izaba ishojwe mu 2012.

Umuseke.com

16 Comments

  • Abanyarwanda babivuganeza bati:wibuka igitereko washeshe!kwanga kuryase nugusaba imbabazi umuryango nyarwanda,yewe bave mubujiji sibujiji bwokutamenya gusoma nubujiji bwokutamenya igikwiye ngo basobanure ibyobabazwa.ninkabyabindi kirya abandi banyjakukirya kikishariza.nibasubize ubwenge inyuma bakore igikwiye umunyarwamda wa 2011.nahose ubundi niba ingaruka zibyobakoze zibagarutse bakanga kurya baba bibaza imitima y’imfubyi nabapfakazi bashegeshwe namahano ya 1959-1994?

  • ariko narumiwe koko ,ubwo se bamenya ko ntabutabera buhari gute bahaba? bari bumva se umuntu wigeze akatirwa urwo gupfa? nshuti z’Imana,reka mbabwire ntabwo ibyo byaza gira icyo bigeza kubanyarwanda ,ahubwo nibabazane nabo bameye ukuri ku rwana

  • barahaze baba biyibagije ko hari abari mu gihugu baba babuze icyo bashyira mu nda kandi ari bo babiteye babicira ababo ni akumiro nzatangara umucamanza niyisubiraho ngo ni uko ba rukarabankaba banze kurya pe!!!!!!

  • Ubundise baryaga ngo bagarure abo bishe ahubwo bakomereze aho bapfe bishwe ninzara nubwo bidahwanye nokwicwa numuhoro nubuhiri

  • Ibyo bakora ntabyo bazi n’uko nyine bari arusha ubundi nkabo wabareka igihe inzara yabatera, babirya ntawubabwiye. naho ubundi barimo baramubesha, azaza kandi azabona ubutabera bukwiye!!!!!!!!!(k’ubyo yakoze birumvikana,niba ntacyo yajyaga he ahunze!!!!)

  • sha,courage ahumbwo ntimuzongere kugya!!!!uko nukurengwa,abo mwishe iyo nabo baza kubona ayo mahirwe yo kwiyichisha inzana…..espece des tueurs….

  • Ahubwo n’ abo bane basigaye nabo nibabireke wenda bakumva uburyo kubabara bimera bityo bakihana bakazagera mu bwami.
    ibyanditswe bivuga ko uwicishije inkota nawe azayicishwa. bo rero mu byo bicishije abantu n’ inzara irimo none nabo bibagezeho. awwwaa

  • Barakarya umuriro, basize bariye inzirakarengane none ngo baretse kurya ? baragasonza nta kindi nabifuriza ! naho kwiyicisha inzara inda nini yabo ntibibemerera kandi n’umunyarwanda yagize ati: Icyo imbwa yanze umanika aho ireba.

  • ariko burya umurengwe wica nk’inzara koko babivuz’ukuri!!!!!!bariya bagabo bishe abantu,n’imihoro n’i nzara yewe urw’agashinyaguro rwose….none bo baragaramye bararya amafiriti ya UN, baraburanishwa bigiza iminsi imbere uko bishakiye, amaraso y’imfura z’urwanda bishe arabungamo akabatera ibisazi ku buryo bageze aho biyicisha inzara kuko interas ngenzi yabo bagiye kuyizana kwisobanura imbona nkubone imbere y’abo yahekuye??uwabazana bose bakadusobanira neza….ese ubundi baireguura imbere y’abanyamahanga baazi ibya jenocide gute…NIBABATUZANIRE BOSEEE..

  • bariyicisha inzara se ngo abo bishe bazuke?!baratera inde imbabazi batazigiriye?niba yabicaga uretse ko baba bajijisha ngo bitwe ko bigaragambije

  • Harya uwiyahura nta mategeko amuhana?kwiyicisha inzara numva ari ubwiyahuzi nk’ubundi

  • Ariko noneho abantu baratetsa kweli? abandi babuze ibyo barya nta na makos abakoze none mwe muranga kurya? Murore nababwira iki rwose! Gusa niba mwarakoze ibyaha ndumva nta mpamvu nimwe yo kudahamwa kuko mwishe abanu benshi cyane!

  • Barahaze sha!!!!!

  • ahubwo iyaba yabicaga koko icyo kwicwa n’inzara nicyo kibabereye. babareke ntihazagire n’ubakoraho. n’abo bicishije izara n’imihoro bari abantu. mubabwire muti big up ma bacuyi mwe

  • IBYO BIRYO BABISHYIRE HAFI GUSA BABIHORERE. NIBASONZA BAZABIRYA

  • Barakaryaaaaaa!! uuuuh!! Abana b’abanya SOmalia inzara yabamaze, naho inyamaswa zamaze abana babantu ngo zanze kurya maaa!!

    Ntacyo mvuze!!

Comments are closed.

en_USEnglish