Digiqole ad

Imbunda iyo zigera mu bahanzi mu Rwanda bari kumarana – Bull Dog

 Imbunda iyo zigera mu bahanzi mu Rwanda bari kumarana – Bull Dog

Imbunda ntizizagurishwa mu maduka nk’uko byari byatangajwe, Bull Dog nawe asanga iki gikoresho cyagenewe kwica kiramutse kugurishijwe nk’uko abantu bagura amasuka ngo amashyari aba mu bahanzi yatuma bamarana!
Mu bihugu biteye imbere nka US ho zicuruzwa mu maduka, ariko naho ubwicanyi buri hejuru, ndetse ubu birashoboka ko John Lennon, Marvin Gaye, Peter Tosh, Tupac Shakur, Notorious B.I.G bari kuba bakiririmba iyo bataraswa n’imbunda zo muri rubanda.

Imbunda ngo zakorewe kwica, iyo zigera mu bahanzi hano ngo bari kumarana
Imbunda ngo zakorewe kwica, iyo zigera mu bahanzi hano ngo bari kumarana


Iyo imbunda zicuruzwa mu Rwanda ngo zari kurikora

Byari urucantege kuri benshi kumva inkuru ko mu Rwanda imbunda zigiye kujya zigurishwa mu maduka. Abantu bamwe bahise bavuga bati  ‘nibitangira ziraza kugurwa nk’amasuka ku muhindo’.
Bwakaye Minisitiri w’Ubutabera atumiza abanyamakuru abatsembera iby’iby’ayo makuru, avuga ko itegeko risanzwe ririho ryemerera nka za Intersec n’abandi bantu bacye cyane babishoboye gutunga imbunda, naryo ubu ahubwo riri gukazwa.
Bull Dog yabwiye Umuseke ko atari ashyigikiye na busa ko imbunda zishyirwa aho benshi bashyikira, by’umwihariko ngo kubera urwego abahanzi bariho.
Ati “numva ari iby’abantu bo mu myanya yo hejuru bashobora kugira abanzi benshi cyangwa abafite amafaranga menshi bakeneye kurinda.”
Bull Dog avuga ko nko mu bahanzi nyarwanda imbunda zidakwiriye atari na ngombwa kuko ibyo yagufasha nk’umuhanzi washaka Body Guard akabikora.
Muri Amerika kuva mu myaka ya 1950 kugeza ubu abahanzi benshi bishwe n’imbunda zo muri rubanda ni abaraperi, cyane bicanaga hagati yabo.
Uyu muraperi Bull Dog asanga amashyari aba mu bahanzi bo mu Rwanda ngo agezemo imbunda barasana kuko imbunda yakorewe kurasa umuntu akagwa hasi agapfa.
 
Senderi yasaga n’uwashimye abyishimiye….
Bikivugwa mbere ko imbunda zizajya zigurwa mu maduka mu Rwanda, Senderi yahise ajya kuri Instagram ye yandikaho ati “Ndashimira cyane Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite watoye iriya ngingo ya 74 yo gusaba gutunga imbunda (SILAHA) mu Rwanda ku waba yabyemerewe yagenzuwe neza byimbitse agahabwa ubwo burenganzira n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu bubishinzwe”.
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Senderi ntimukamwishinge. Ari muri groupe ya ba bandi bihutira gushimira icyo Leta yakoze cyose niyo cyaba kidasobanutse. Abo turabamenyereye muri rubanda, muri kaminuza twabitaga abamotsi.

  • SINGAHO DA, EJOBUNDI RUGAGI NAWEYAVUZATI ABA PASTORS IYODUSUHUZANYA MUBANTU TUBATURYARYANA, NONUMVA NOMUBAHANZI NIYONTERURO? BIGEZAHO BANARASANA????? NI DANGER

  • Senderi numurek nawe akabazo afite ko mumutwe ntikamworoheye

Comments are closed.

en_USEnglish