Digiqole ad

Imbogo yarakaje inzovu ihura n’akaga gakomeye

 Imbogo yarakaje inzovu ihura n’akaga gakomeye

Inzovu yateruye imbogo n’uburemere bwayo ijungunya nka hariya

Imbogo nkuru zo muri Pariki zo muri Africa zipima kugeza kuri 900Kg, ariko imbere y’inzovu ibi biro ni nk’iby’agakwavu kuko iraterura itera mu kirere igakubita hasi.

Mu mafoto yafashwe n’umuphotographe Kim Maurer, mu mpera z’ukwezi kwa mbere muri Pariki ya Masai Mara muri Kenya, inzovu yarakajwe n’imbogo yayihaye isomo rikomeye ry’abaremereye.

Ubusanzwe imbogo n’inzovu biturana neza kuko byombi biba birisha mu mikinke. Ubusanzwe umwanzi wabyombi ni umwe, ni intare n’utundi dusimba dukunda inyama nk’impyisi…

Ubusanzwe kandi n’intare ntipfa kwigerereza imbogo cyangwa inzovu nkuru, zivunga utwana tutaragira intege.

Kuki izi nyamaswa zarwanye?

Imbogo yegereye cyane ishyo ry’inzovu, cyane cyane yegera utwana twayo. Ibi byarakaje inzovu kuko yagomba kurengera abayo.

Imbogo yabanje kwihagararaho ntihunge yahuye n’akaga.

Inzovu yaraje iyisarika amahembe yayo iterura uburemere bw’imbogo, ubundi nabwo butangaje, ijugunya mu kirere itura hasi nka gatatu.

Imbogo mu gukomereka bikomeye ntabwo yarokotse uyu mujinya w’inzovu nyamunini, yahasize ubuzima.

Inzovu yateruye imbogo n'uburemere bwayo ijungunya nka hariya
Inzovu yateruye imbogo n’uburemere bwayo ijungunya nka hariya
irangije ishyira hasi irakandagira
irangije ishyira hasi irakandagira
Irongera iraterura itera hejuru, mu gihe utwana twayo turebera ku ruhande uburyo umubyeyi 'yivuna umwansi'
Irongera iraterura itera hejuru, mu gihe utwana twayo turebera ku ruhande uburyo umubyeyi ‘yivuna umwansi’
Nanone ikongera igakandagira
Nanone ikongera igakandagira
Iterura nanone ijugunya hasi
Iterura nanone ijugunya hasi
Iyi rwarikamavubi ntiyarokotse imbaraga z'inzovu nyaminini
Iyi rwarikamavubi ntiyarokotse imbaraga z’inzovu nyamunini

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Bataille des Titans!

  • YEWE IYO MBOGO YAHUYE NURUVA G– USENYA KABISA!! WENDA IZISIGAYE ZIZAJYA ZUBAHA BOSS NYAMUNINI!! REKA TUZAREBE AKA AMERIKA N’UBURUSIYA. HANYUMA REKA NKUKOSORE, BAVUGA: NYAMUNINI NTIBAVUGA NYAMININI!!

  • kbs yarayihanye byinanga rugero

  • hahahahahahaaaaa akagabo gahimba akandi kataraza!nange ngukosoye mukinyarwanda bavuga umwanzi ntibavuga umwansi.

  • Sha iyo NYAMUNINI ni akagabo ,nako ni ikigabo pe!Iyo mbwa y’imbogo uzi ko yari igiye kunyirenza muri parike y’Akagera!Ariko narayibonye neza nzajya kuzana iriya kabuhariwe ize iyimpanire kuko yigize KAMUGUNGUZI.

  • @Bikorimana Jeaques, Bavuga intangarugero ntibavuga “inangarugero”

  • Mbega Nagatangaza Pepepepe

Comments are closed.

en_USEnglish