Digiqole ad

Imbehe ya MUKURA VC igiye gusanwa

Stade Huye izakinirwaho CHAN

Mbere gato y’umukino wahuje ikipe ya Mukura na AS Kigali warangiye Mukura itsindiwe 2-1 kuri stade yayo, hari habanje kuba imihango yo gutangiza imirimo y’isanwa rya stade Huye imwe muri stade zikuze mu gihugu.

Ministre w’urubyiruko Protais Mitari, Ministre wibikorwa remezo Karega vicent, gouverneri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse ndetse na Karabaranga Jean Pierre umunyamabanga uhoraho muri Minispoc nibo banyacyubahiro batangije ibikorwa byo kuvugurura stade Huye.

Nkuko byatangajwe na Ministre Mitari ngo mu kwezi kwa 7 imirimo yo gushyiramo terrain synthetique igomba kuba yarangniye. Hagati aho Mukura ikazaba ikinira kuri stade Kamena cyangwa kuri stade ya Kaminuza.

Imirimo yo kubaka tribune naho bicara ikaba nayo igomba kurangirana n’ukwezi kwa 11 uyu mwaka kuko biteganyijweko iyi stade iri mu zizakinirwaho imikino ya CHAN 2016, arko ikazaba inakira amarushanwa yani nka za CECAFA n’izindi zigenda ziba kugeza 2016.

Abafana ba Mukura baniriye n’umuseke.com bamwe bagize bati “nibadusanire stade ariko bazadusanire na equipe kuko nayo ikeneye gusanwa

batangiza inyubako
hagati ukya iburyo: Karabaranga, Karega, Mitari na Gouvernor Munyantwali batangiza imirimo y'ubwubatsi

Umuseke.com

2 Comments

  • ariko abafana bazajya babarobera ifi hanyuma banayibarire?kuva stade isanwe ni ukuvuga ko izajya itanga n’umusaruro wo gufasha equipe,hanyuma n’abafana bagashyiraho akabo maze bagateza ikipe imbere.

  • Mukura yabaye agasosi ko kwiyunyuguza

Comments are closed.

en_USEnglish