Digiqole ad

Imbaraga zishyirwa mu buzima zigaragaza gahunda u Rwanda rufite – Charlie Whethan

I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru niho hatangirijwe ku rwego rw’igihugu icyumweru cyo gukingira iseru na rubewole, muri uyu muhango wabaye kuwa 12 Werurwe, Charlie Whethan uhagarariye umushinga wa GAVI (Global Alliance for Vaccines and Immunisation) muri uyu muhango yavuze ko ubushobozi u Rwanda rushyira mu gushakira ubuzima bwiza abaturage barwo n’abana barwo aribo baturage b’igihe kizaza ari ikintu gishimishije.

Charlie
Charlie

Rubewole (Rubella) ngo ni indwara mbi cyane kuko umubyeyi wayanduye we ashobora no kuyanduza umwana uvutse, akaba ariyo mpamvu bari kuyikingira abana ndetse n’abakobwa bakiri bato kugirango nibaba ababyeyi bazebe ntaho bazahurira nayo nkuko byatangarijwe aho.

Charlie Whethan ati “ twatangajwe n’umuhate w’urwego rw’ubuzima mu Rwanda na Ministre Agnes, intambara barwana ngo ubuzima bw’abo bayobora bumere neza. Imbaraga zishyirwa mu buzima mu Rwanda bigaragaza ko ari igihugu gifite intego ndende.”

Charlie yavuze ko amaze imyaka ibiri mu Rwanda we n’umuryango we ariko nta kibazo na kimwe cy’uburwayo bahuye nacyo nkuko ahandi ngo byamugendekeraga, kuri we ngo ni ukubera zimwe muri izo gahunda rusange zo kwita ku baturage, kwita ku isuku, gukingira indwara n’ibindi.

Ati “ Ntabwo rero njye byantangaje cyane kuba u Rwanda arirwo muri Africa rutangije gahunda yo gukingira Rubella”

Dr Delanyo Dovlo uhagarariye Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, mu Rwanda mu ijambo yavugiye i Kibeho nawe akaba yashimye cyane igikorwa cyakozwe n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda kuko ngo cyerekana ko hari impinduka ziri gukorwa mu buzima bw’abanyarwanda.

Min w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa watangije iki cyumweru ku mugaragaro akaba yavuze ko nubwo hari ibibazo byinshi by’ubuzima Leta iri kugenda ibishakira ibisubizo birambye.

Mu bibazo by’ubuzima Min Gasinzigwa yavuze byugarije imiryango nyarwanda, cyane cyane iyo mu byaro harimo impiswi zikurururwa n’umwanda, umusonga, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero n’izindi zimwe na zimwe ngo zirimo n’ingaruka za Genocide.

Mnistre Gasinzigwa aha umwana Vitamini A
Mnistre Gasinzigwa aha umwana Vitamini A

Aha ariko akaba yagarutse ku kuba Leta yarahagurukiye guhashya ibyo bibazo, avuga ko ko nka gahunda zo kurwanya Malaria, igituntu n’izindi zatanze umusaruro ugaragara, ariyo mpamvu haje n’iyi gahunda yo gukingira abana indwara za Rubewole n’iseru inking zombi ziri gutangwa bwa mbere muri Africa.

Min Gasinzigwa akaba yavuze ko muri izo gahunda kandi harimo izafashwe zikanatanga umusaruro zirimo kurengera ubuzima bw’umubyeyi ndetse n’ubw’umwana zatumye ibipimo ku buzima bwa bombi u Rwanda ruza mu bihugu bihagaze neza muri Africa.

Ati “ Ibi byose bigamije kugirango ubuzima bw’imiryango nyarwanda burusheho kumera neza, kuko igihugu ntabwo cyatera imbere abantu bahira kwa muganga.

Maurice Gatera wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC yatangaje muri uyu muhango ko u Rwanda rwahisemo kwita ku buzima bw’abana rukabagurira inking z’indwara z’iseru na rubewole.

Izi ndwara zombi ngo zenda gusa, ariko mu gihe abana bafashe urukingo rwazo ntaho bashobora guhurira nazo mu buzima bwabo.

Ati “ Turateganya ko urukingo rwa rubewole ruzinjizwa mu nkingo rusange ku buryo umwana wese azajya aruhabwa kimwe n’izindi nkingo.”

Muri iki cyumweru hazakigirwamo abana basaga miliyoni eshanu bari hagati y’amezi icyenda n’imyaka 15 naho abana bafite amezi 6 kugeza ku myaka 5 n’ababyeyi bonsa batarengeje ibyumweru 6 babyaye bazahabwa ikinini cya Vitamine A.

Abangavu biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye bazahabwa urukingo rwa Kanseri y’inkondo y’umura.

uhagarariye OMS akingira umukobwa w'umwangavu
uhagarariye OMS akingira umukobwa w’umwangavu
Abana b'abahungu nabo barakingirwa iseru
Abana b’abahungu nabo barakingirwa iseru
Yazanye murumuna we gukingirwa
Yazanye murumuna we gukingirwa
Abana bo mu bigo by'amashuri bitandukanye i Kibeho no hafi yaho baje kwikingiza
Abana bo mu bigo by’amashuri bitandukanye i Kibeho no hafi yaho baje kwikingiza
Guverineri w'amajyepfo na Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango abashyitsi bakuru muri uyu muhango
Guverineri w’amajyepfo na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango abashyitsi bakuru muri uyu muhango
Abana bari baje gukingirwa
Abana bari baje gukingirwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu bari bitabiriye uyu muhango i Kibeho
Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bari bitabiriye uyu muhango i Kibeho
Izere Joselyne avuga umuvugo ku buryo ubuzima bwabo bwitaweho
Izere Joselyne avuga umuvugo ku buryo ubuzima bwabo bwitaweho
Minisitiri Gasinzigwa na Guverineri Munyantwari baha amashyi
Minisitiri Gasinzigwa na Guverineri Munyantwari baha amashyi Izere

Photos/D S Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Agnes Binagwaho,najye kwiga ikinyarwanda birababaje ministiri wubuzima ,wumunyarwanda wiywngisha kuvugana nabayobora ngontiyunva ibyobavuga nkaho arumuzungu.
    ajyakuraho gukabya.

Comments are closed.

en_USEnglish