imbaga igera ku 20 000 yitabiriye Badilisha Album ya Chameleone
Igitaramo cyaraye gikozwe na Jose Chameleone cyo kumurika Album ye yise Badilisha cyakoze amateka muri Uganda ubwo abantu bagera ku bihumbi 20 bari kuri Kyadondo grounds kwifatanya na ‘the hitmaker’ Chameleone.
Mu muziki wa Live kuva atangiye kugeza arangije Chameleone wanafashijwe n’abahanzi batandukanye ndetse n’umuhungu we mukuru bashimishe cyane abitabiriye icyo gitaramo nkuko tubikesha chimpreports.
Abahanzi batandukanye nka Intore Masamba,Redsun wo muri Kenya, Profesa Jay wo muri Tanzania, n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda bafashije Chameleone gushimisha iyo mbaga
Umunyamakuru Mzazi Willy Tuva ukora ikiganiro cya EAST African Music kuri Citizen TV yatangaje ko Chameleone koko ari umuhanzi East Africa itazigera yibagirwa ndetse na Uganda by’umwihariko kuko ubuhanga bwe mu gukora ibintu bye budasanzwe.
Muri iki gitaramo umuhanzi Bobby Wine bizwi ko ubundi ari mukeba ukomeye wa Chameleone yaje muri iki gitaramo nk’umushyitsi ariko yicarana n’abashinzwe umutekano ngo hatagira umusagarira.
Bivugwa ko Jose Chameleone ari umuhanzi ukoresha impano ye neza akanayishyira mu ndimi zitandukanye zo mu karere ku buryo ibihugu by’aka gace abyigarurira.
Muri East Africa bivugwa ko ariwe muhanzi ukunzwe n’abantu benshi cyane kurusha abandi bose babayeho, nawe niko ubibona?
Photos/Bell Uganda
Nzeyimana Luckman
UM– USEKE.COM