Digiqole ad

imbaga igera ku 20 000 yitabiriye Badilisha Album ya Chameleone

Igitaramo cyaraye gikozwe na Jose Chameleone cyo kumurika Album ye yise Badilisha cyakoze amateka muri Uganda ubwo abantu bagera ku bihumbi 20 bari kuri Kyadondo grounds kwifatanya na ‘the hitmaker’ Chameleone.

Jose Chameleone aririmbira abari Kyadondo grounds
Jose Chameleone aririmbira abari Kyadondo grounds

Mu muziki wa Live kuva atangiye kugeza arangije Chameleone wanafashijwe n’abahanzi batandukanye ndetse n’umuhungu we mukuru bashimishe cyane abitabiriye icyo gitaramo nkuko tubikesha chimpreports.

Abahanzi batandukanye nka Intore Masamba,Redsun wo muri Kenya, Profesa Jay wo muri Tanzania, n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda bafashije Chameleone gushimisha iyo mbaga

Umunyamakuru Mzazi Willy Tuva ukora ikiganiro cya EAST African Music kuri Citizen TV yatangaje ko Chameleone koko ari umuhanzi East Africa itazigera yibagirwa ndetse na Uganda by’umwihariko kuko ubuhanga bwe mu gukora ibintu bye budasanzwe.

Muri iki gitaramo umuhanzi Bobby Wine bizwi ko ubundi ari mukeba ukomeye wa Chameleone yaje muri iki gitaramo nk’umushyitsi ariko yicarana n’abashinzwe umutekano ngo hatagira umusagarira.

Bivugwa ko Jose Chameleone ari umuhanzi ukoresha impano ye neza akanayishyira mu ndimi zitandukanye zo mu karere ku buryo ibihugu by’aka gace abyigarurira.

Muri East Africa bivugwa ko ariwe muhanzi ukunzwe n’abantu benshi cyane kurusha abandi bose babayeho, nawe niko ubibona?

309930_435916413168203_896966388_n
Yahageze muri Range Rover Vogue ye
931188_436015349824976_149705871_n
Yari yambaye nk’ugiye mu cyogajuru
934698_435963166496861_2097262091_n
Navio aririmbira abari baje muri icyo gitaramo
933955_436036326489545_910303146_n
Prof Jay
936502_567355446631641_1301858815_n
Chameleone yakiriye neza Massamba na Samputu

Photos/Bell Uganda

Nzeyimana Luckman
UM– USEKE.COM

en_USEnglish