Digiqole ad

Imari USA zikoresha mu gisirikare iteye inkeke ubukungu bw'Isi

Igisirikare cya Leta z’unze ubumwe za Amerika (USA) uyu munsi gikoresha imari ingana na 40% z’iyo ingabo z’ibindi bihugu byose hamwe ku Isi zikoresha. Mu 2012 igisirikare cya Amerika cyakoresheje miliyari 682$, ni umurengera mu bitekerezo bya benshi bibaza ku bibazo cy’ubukungu n’intambara ku Isi.

Ibifaru bya M1A1 by'ingabo za Amerika ntibisanzwe
Ibifaru bya M1A1 by’ingabo za Amerika ntibisanzwe

Mu mateka Amerika ngo nta gihe itagiye ishyira umurengera w’amafaranga mu gisirikare, kuva mu ntambara ya kabiri y’Isi, mu ntambara y’ubutita, mu ntambara ya Vietnam, muri za Korea no mu irushanwa mu kwikwizaho intwaro zikomeye n’ibindi bihugu.

Amerika iherutse gutangaza ko nyuma yo gusoza intambara zo muri Irak na Afghanistan ubu igiye kugabanya budget yashyiraga mu gisirikare ikageza nibura kuri miliyari 500$ mu gihe cy’imyaka 10, muri uyu mwaka wa 2013 kuri iriya budget yo mu mwaka ushize barashaka kugabanyaho miliyari 41$

Chuck Spinney yamaze imyaka 26 akora nk’inzobere mu bunyamabanga bw’igisirikare cya Amerika, avuga ko amafaranga adasanzwe akoreshwa mu gisirikare cya Amerika atari ugushaka umutekano wayo gusa.

Ati “ byose ni ubwumvikane hagati y’abikorera (inganda zikora intwaro), abayobozi b’ingabo basinya za kontaro nabo, n’abashyira mu bikorwa bakanemeza izo budget nini.

Buri wese aba afitemo umugabane we, abategetsi bakongera bagatorwa kuko kwiyamamaza kwabo za kompanyi zikora intwaro zishyiramo za miliyoni z’amadorari bakareshya rubanda.

Ibikoresho n’imishinga ihenze bya gisirikare byinshi bikorwa bidakenewe kugirango ubwo buzima bukomeze, ariko mu mateka bikazaboneka ko za miliyari z’amadorari zakoreshejwe ibidakenewe.”

Umushinga w’indege z’indwanyi zidasanzwe za “F-35 Lightning Fighter” wagaragaje ko kugabanya budget ikoreshwa mu gisirikare cya USA bitari bugufi.

‘Versions’ eshatu z’izi ndege kabuhariwe za F-35 ubu ziri gutunganywa na Lockheed Martin, uruganda runini muri Amerika rukora intwaro zitangaje, F-35 fighter ni umushinga munini uhenze mu mateka y’igisirikare cya Amerika, uhenze ndetse kurenza umushinga wa Manhattan Project wakoze intwaro za kirimbuzi.

Umushinga wa F-35 uzatwara miliyari 226$ ukoze indege 2 900 za ‘version’ eshatu. Uri gukorwa ubu no mu myaka ndwi iri imbere.

Indege zo mu bwoko bwa F-35 ziri mu igeragezwa, zizarwana nande? he? ntabwo zirabaho
Indege zo mu bwoko bwa F-35 ziri mu igeragezwa, ko zitarabaho zizarwana nande? he?
F-35 izajya itwara n'umuntu umwe gusa wambaye atya
F-35 izajya itwarwa n’umuntu umwe gusa wambaye atya

Pierre Sprey, enjennyeri mu by’indege wanabaye umunyamabanga mu ngabo za Amerika mu myaka ya 1960 avuga ko uyu mushinga uzatwika za miliyari ukora ibitazakenerwa kuko ubuhanga n’ubushobozi bwa F-35 butazagerwaho n’ikindi gihugu cyazaburwanisha na USA.

Uyu musaza ati “ Ndi mu bakoze umushinga wa F-16 Fighters, ndetse n’indege za A-10 zifasha F-16 ubu zikoreshwa n’ingabo za Amerika, ariko ntabwo mbona impamvu ya F-35 izatwara akayabo kangana kuriya abanyamerika bamwe basabiriza, Isi ifite ibibazo by’ubukungu. F-16 aho ziri ku Isi ni mbarwa. F-35 si umushinga w’iki gihe, yenda igihe kizaza.

Uko ugerageza kuguruka cyane niko uhura n’ibibazo byinshi niko utakazamo byinshi cyane, nta mpamvu yo gukomeza kubyirukaho.”

Uyu mushinga w’indege z’indwanyi z’akatarabaho wagombaga kurangizwa mu 2012 ziguruka, ariko kubera ikibazo cy’ubukungu cyabayeho kuri USA ubu hafi izi ndege zizarangira gutunganywa ni mu 2017.

Inganda zikora intwaro zikomeye muri Amerika nka Lockheed Martin zirashora kandi mu bihugu by’ubwongereza, Canada, Australia, Turquie, Singapore, Japan ngo bazabe abaguzi b’izo ndege z’indwanyi zitarabaho ku Isi.

Usibye uyu mushinga uri kuvugisha benshi, hari indi mishinga myinshi y’intwaro Pentagon ya Amerika ikora, itwara za miliyari nyinshi z’akayabo bigatuma Isi n’abayituye bibaza aho iki gihugu cy’igihangange kirangaje ibindi kiganisha ubukungu bw’Isi.

Pentagon, Virginia, aho byose bipangirwa
Pentagon, Virginia, aho byose bipangirwa

Muri uku kwezi kwa kane Perezida Obama yatangaje imbanziriza mushinga ya budget ya 2014, igisirikare cyagenewemo miliyari 526$.

White House na Pentagon byirengagije ibyifuzo by’urwego rwa “Budget sequestration” rushinzwe kureba uko Leta yagabanya kubyo isaba muri budget, rwifuzaga ko kuri iriya budget yatanzwe na Obama havanwaho miliyari 50$.

William Hartung umuhanga muri politiki n’ubukungu muri ‘Center for International Policy’ yabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ati “ Ubukungu ku Isi no muri Amerika bwamera neza kurenza ubu hatabayeho gusesagura bingana bitya kuri Pentagon.”

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish