Digiqole ad

Imana yita ku mirimo myiza Dukora

 Imana yita ku mirimo myiza Dukora

Igitabo cy’ibyanditswe byera

Imirimo myiza ishimwa n’Imana igirira uwayikoze umumaro, naho yaba yayikoze atazi Imana, yo kuko ikiranuka ntiyibigarwa imirimo.

Umugabo umwe Wari umukuru w’abasirikare yigera kurwaza umwe mu bo ayobora, yari yarumvishe ko Yesu akiza abantu ariko ntiyaramuzi, nta nubwo yari yemerewe kwifatanya n’abamwizera kuko Abaroma benewabo ntiyari kubakira!

Yasabye abari bazi Yesu ati “Mumunyingingire. Na bo bahageze bati ‘uwo muntu nubwo atari mu bwoko bwacu
ariko akunda ubwoko bwacu kandi yatwubakiye n’isinagogi’.” [Luka7:5].

Imirimo y’uyu musilikare yatumye Abayuda binginga Yesu akiza umwe mu basikikare be yakundaga.

Ese niba Imana yita ku mirimo y’abatarayayimenya bikagera n’aho ibakiriza inshuti, ntizarushaho kwibuka imirimo myiza ikorwa n’abayubaha!

Ntucogore kugira neza kuko naho abantu batayitaho, Imana ntiyibagirwa ineza yawe kandi ni cyo twaremewe.

[Abefeso 2:10] – Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Kora imirimo myiza ntucogore kuko naho abo uyikorera batagushima Imana yo izakwitura.

Past. Vincent de Paul NSENGIMANA

UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • AMEN

  • Amena!

  • Ameeeeen

  • Imana ibidufashemo kuko kugira neza nibyo bikwiye kuba mission yacu kwisi.naho watinda kubona ingaruka zineza wagize, amaherezo urazibona.gutanga ntago bikenesha kdi ukuboko gutanga niko guhora hejuru.amen

Comments are closed.

en_USEnglish